Kabgayi: Bucyekabiri umaze imyaka 6 mu bitaro, atunzwe no gucuruza Me2U
Bucyekabiri Alexandre wo mu Mudugudu wa Gashiru, Akagali ka Mutara, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, amaze imyaka itandatu mu bitaro bya Kabgayi kubera ikibazo cyo kuvunika uruti rw’umugongo, byatumye ahitamo gucuruza Me2U n’amakarita yo guhamagara ya kubera kutagemurirwa.
Bucyekabiri w’imyaka 28 y’amavuko yabwiye Umuseke ko yagiye gutashya inkwi mu ishyamba ryari hafi y’urugo iwabo, ahageze asanga inkwi nyinshi ziri hejuru cyane mu giti aracyurira maze ngo ahagarara ku ishami ngo avune inkwi riravunika arahanuka avunika uruti rw’umugongo.
Uyu musore avuga ko yagize ububabare bukomeye kuko bamujyanye ku kigo nderabuzima bucyeye, nabo bahira bamwohereza i Kabgayi vuba gusa naho basanga nta bushobozi bwo kumuvura bafite bamwohereza ku bitaro bya CHUK i Kigali.
Bucyekabiri ati “I Kigali nahamaze igihe kinini naho bansubiza i Kabgayi ariho ndi n’ubu, ubu sinzi uko bizarangira kuko uretse n’uruti rw’umugongo rwavunitse n’igice cyo hasi cyabaye paralysé.”
Bucyekabiri abo mu muryango we bamubayeho bageza aho barambirwa, ntibongera kumugemurira yewe ngo nta n’ukimugeraho ngo arebe uko amerewe.
Ati “Ntunzwe n’amafaranga make nkura mu bucuruzi bwa Me2U kuko iyo nabonye abakiliya mbona amafaranga igihumbi ku munsi cyangwa magana atanu.”
Dr Kajibwami Espoir umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko nta bushobozi bafite bwo kuvura uruti rw’umugongo, gusa ngo bamuvura ibisebe afite ku matako yombi kandi ngo nabyo bisaba izindi mbaraga kuko bisaba kwita ku isuku y’umubiri n’imyenda ndetse n’aho aryama.
Uyu muganga ati “Twarasuzumye dusanga nta kindi twakora usibye kumuvura ibisebe kandi byigeze gukira ageze mu rugo byongera kugaruka kuko bisaba isuku ihagije»
Bucyekabiri Alexandre yavunitse uruti rw’umugongo afite imyaka 22 y’amavuko.
Bamwe mu baganga twaganiriye bemeza ko mu Buhinde ariho haboneka abaganga b’inzobere bashobora kuvura ubu bwoko bw’imvune uyu musore yagize.
Kugeza ubu nta nzira iraboneka igaragaza ahantu haturuka ubufasha kuko n’Akarere akomokamo katigeze gakurikirana iki kibazo cy’umuturage wako.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
8 Comments
iyo nayo ni vision 2020 aho umuntu amara kwa muganga imyaka itandatu? ubuse habuze amafaranga yo kujya mubuhinde? nyamara abategetsi bacu usanga bohereza abana babo kwiga mumahanga aho bariha amafaranga akubye 10 umushahara wabo? ese ubwo agaciro ntikatabara tukihesha agaciro tuvuza uyu munyarwanda ?
burya se military hospital ntiyamufasha ra , ko umanza haba inzobere n’abaganga mu by’imvune?
Mana weee Akarere nigatabare pe koko
hari ubufasha bwatangwa baturage akavuzwa
kd na leta igashyiraho uruhare bwobo.
Ariko ibi bintu byari bikwiye kwitabwaho abantu bagasobanukirwa. Ko hari abantu tubona banyuzwe ku ma TV ndetse no mu binyamakuru byinshi birimo za Radio hakurikizwa iki ngo bamwe batabarizwe abandi bibagirane?
Nk’uyu musore ukiri muto umaze imyaka ingana kuriya atavurwa kandi hai aho bashobora kumuvura, kuki Leta itamuvuza ko tuzi ko hari abo ivuza? Ndemeza ko yigomwe amafaranga akoreshwe mu kwiyakira mu birori bihoraho uyu munyarwanda yavurwa.
Hanyuma Akarere aturukamo ko rwose ibi byerekanye ko ntacyo kamariye imbabare zako.
Nkomeje gushima cyane umuseke kubera iyi ntabaza ikoze. Imana ijye ibaha imigisha business yanyu ibahire.
MINISANTE nitabare uyu munyarwanda avurwe bavandimwe, aracyari muto kandi umuryango we nta bushobozi uite mubwire Dr Gashumba atabare rwose
Nyakubahwa muyoboyozi w’akarere ka RUHANGO nk’uko izina ariryo muntu gira imbabazi mubushobozi wahawe n’ubwabaturage uyobora burimo,izi mbaraga zawe zirimo kuborera kugitanda n’ububabare butagira uko bungana wagakwiye kugira icyo ukora cyaba ubushozi cg ubuvugizi kuko ndibaza byombi ubifitiye ububasha kuko aho wagera si buri wese Wabasha kuhakomanga maze ugatabariza imbaraga z’igihugu u Rda rw’ejo,bikakubera n’umugisha erega ho mama……aho kugura imashini zihinga mukongera ho za assurance zazo z’amafranga atagira ingano kd rimwe na rimwe ugasanga zaratoreye umugese aho zihagaze ,ubwo sibwo bumuntu.tube abanyarda buje ubumuntu.
Isheja rwose message yawe niyumvikane pe. Uyu nawo ni umuhigo ubuyobozi bwakabaye bwesa mu gufasha guhindura imibereho y’Abaturage no kubaremamo ikizer ku buyobozi bwabo. Nibwira ko imbaraga ubuyobozi bukoresha iyo bukeneye amaboko y’umuntu mu bikorwa bitandukanye nko mu muganda ndetse no gutanga imisoro itandukanye zakagiye zinakoreshwa mu kumutabara igihe ahuye n’ikibazo runaka harimo n’uburwayi nk’ubu budasanzwe. Cyane ko ubufasha tuvuga nta handi buba buri buve uretse mu misoro y’Abaturage bagenzi b’uba abukeneye.
Ba nyakubahwa bayobozi bo mu gace uyu murwayi ndetse n’abandi baherereye kimwe n’abandi bari mu nzego zibifitiye ububasha nimugire umutima n’ubutwari byo gutabara. Mufite ububasha mu gutanga ubufasha cyangwa se n’ubuvugizi.
TURIZERA KO BASHOBORA KUBA BATARI BARABIMENYE.
Tubaye ubashimiye ko mugiye kureba icyakorwa.
Murakoze!
AMAFARANGA YO KWITA KU BATISHOBOYE KU RWEGO RW’AKARERE, UMURENGE YAGIYE HE? BAKUYEMO MAKE AGAHABWA UYU MUSORE MWOKAGIRIMANA MWE.
VISION 2020 WE NAKO VISION 2050 IZASANGA BAMWE BARATAKIBAHO BARAZIZE UBUZIMA BUBI NK’UBU