Digiqole ad

Twese dukore uko dushoboye ntihagire usigara inyuma – J.Kagame

 Twese dukore uko dushoboye ntihagire usigara inyuma – J.Kagame

Uyu munsi, agezaga ijambo ku bahanga mu ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo, n’abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera barenga ibihumbi bibiri bitabiriye inama igamije kureba intambwe imaze guterwa mu kugeza ikoranabuhanga ku bagore n’abakobwa “Smart Africa Women’s Summit”, Madame Jeannette Kagame yasabye ko ikoranabuhanga ryarushaho kwinjiza mu buzima bw’abaturage nta kurobanura.

Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama
Mme Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

Mme Jeannette Kagame yasabye abitabiriye iyi nama ko bashyigikira gahunda za Guverinoma zigamije gukuraho ubusumbane, no kwinjiza abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Isi iteye imbere turimo, muri iki gihe ikomeje kugaragaza ubusumbane butari hagati y’ibihugu byo mu majyaruguru n’amajyepfo y’isi gusa, ahubwo buri no hagati y’ibitsina byombi, kuko abagore binjizwa muri iri koranabuhanga bakiri bacye cyane.”

Jeannette Kagame yavuze ko kuba abagore n’abakobwa bahabwa umwanya mu nama nk’iyi yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Africa ari amahirwe baba bahawe yo kwigira kuri bagenzi babo, no gufatira hamwe ingamba z’uko bakuraho buriya busumbane binyuze mu guhuriza hamwe imbaraga zabo no guhuriza hamwe amajwi yabo kugira ngo bashyigikire abagore n’abakobwa bari mu Ikoranabuhanga.

Yavuze ko by’umwihariko u Rwanda, isano rufitanye n’Ikoranabuhanga itizwa umurindi no gushaka kugira uruhare mu muhate w’Isi wo guhanga udushya no gushaka ibisubizo.

Ati “Turashimira ubuyobozi bwiza bw’iki gihugu n’uburyo bwumva uruhare rw’ikoranabuhanga muri Sosiyete yacu, ari nayo mpamvu u Rwanda rukomeje gushora mu ikoranabuhanga.

Guhitamo gukoresha ikoranabuhanga nka Moteri mu guhindura u Rwanda rugamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi byatumye rutangiza zimwe muri gahunda nka ‘one laptop per child’ yatangiye mu 2007 ubu ikaba imaze guha abana bo mu mashuri abanza za mudasobwa ibihumbi 270, byabafashije kuvumbura ubushobozi bwabo mu ikoranabuhanga na Siyansi.

Avuga ko ikoranabuhanga ari irya buri wese
Avuga ko ikoranabuhanga ari irya buri wese hatitawe ku gitsina cyangwa imyaka

Jeannette Kagame kandi yasangije Abanyafurika bimwe mubyo umuryango ayoboye “Imbuto Foundation” ukora mu kongerera ubushobozi abana b’abakobwa mu Rwanda.

Yavuze ko ikoranabuhanga rishobora gufasha abagore n’abakobwa kugaragaza ubushobozi bwabo no gutanga umusanzu mu iterambere rya Africa, gusa asaba ko imbaraga zakomeza gushyirwa mu kubaha amahirwe nabo yo kwinjira mu ikoranabuhanga, kandi bikagera no kubize amashuri macye.

Ati “twese hamwe mureke duharanire ko Ikoranabuhanga rigera kuri buri wese, mu byiciro byose bya Sisiyete zacu, kugira ngo abagize Sosiyete zacu hatitawe ku myaka cyangwa igitsina bose bagerweho n’inyungu z’iri koranabuhanga rishya.

Twese hamwe reka dukore uko dushoboye, hoye kugira n’umwe usigara inyuma, muri iyi mpinduramatwara ya kane y’isi.”

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • uyu mubyeyi agira imvugo nziza
    Umubonamo ubu muntu
    Nifuje Guhura nawe amaso ku yandi
    Ariko rimwe buriya bizaba ndabizi

  • Ni igitekerezo kiza rwose ikoranabuhanga ritugeza kuri byinshi byiza gusa iyo ricunzwe nabi rinakoreshwa mubintu bibi.

  • Jeannette Kagame ni umudamu mwiza, utuje, ukerebutse, uvuga neza kandi ubona azi ubwenge. Imana ikomeze imurinde, wenda binabaye ngombwa ashobora kuzayobora iki gihugu nk’uko abantu bamwe babyifuza.

  • ku buryo twese abana bacu bakwigana n abanyu bakajyana ntihagire abasigara inyuma? ndakurahiye cyakora merci intention ni nziza ariko mu mibereho bamwe basize abandi kandi baburiiryeho mbese exploitation de l hoe par l hoe

Comments are closed.

en_USEnglish