Kirehe: Umunyeshuri yakubise mwarimu amuvusha amaraso
Mu ishuri rya G.S Paysannat-G riri mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abanyeshuri bamaze gukubita abarimu babiri, uheruka yakubiswe ikintu ngo kimeze nk’ubuhiri mu mutwe agikubitwa n’umunyeshuri wiga muwa kane w’ayisumbuye arakomereka cyane. Ubuyobozi mu karere bugaya iyi myitwarire nubwo ngo atari icyorezo.
David Nshimiyimana ni mwarimu uheruka gukubitwa n’umunyeshuri witwa Ignace Mazimpaka w’imyaka 19. Uyu munyeshuri ngo yateze uyu mwarimu mu nzira mu kabwibwi amukubita ikintu kimeze nk’ubuhiri mu mutwe nk’uko mwarimu abivuga. Hari tariki 27 Mata uyu mwaka.
Imvano yabyo ngo ni uko ku ishuri bari batse uyu mwana telephone yari yajyanye mu ishuri kandi bitemewe.
Ku ishuri ngo hari telephone y’undi mwarimu yari yibwe maze basaka abanyeshuri babasangana izindi telephone nyinshi bakoresha mu buryo butemewe ku ishuri.
Uyu mwarimu ati “Tumaze kumufatira telephone yapanze uko antegera mu nzira maze mu gihe nari ndi ku igare ntaha numva ankubise ikintu mu mutwe kimeze nk’impiri ahita yiruka ntangira kuvirirana amaraso nuko ntabaza abantu bari hafi n’ubuyobozi banjyana kwa muganga”.
Bamwe mu babyeyi bo muri aka gace baganiriye n’Umuseke bavuga ko koko imyitwarire y’abana nk’iyi ikomoka ku burere bubi bavana mu miryango yabo.
Kome Rurinda uyobora ishuri rya G.S PAYSANNAT-G avuga ko uburere bw’abana budatangirwa ku ishuri gusa.
Ati “Twe hari uburere dutangira hano ariko hari n’ubundi bugomba gutangwa n’ababyeyi, iyo rero ubufatanye hagati y’ababyeyi natwe butabaye ikibazo kizabaho byanze bikunze”.
Gerardine Mukandarikanguye umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki atari icyorezo cyugarije Akarere gusa ngo ntawashyigikira bene iyi mico kandi uwabikoze akwiye guhanwa.
Muri G.S PAYSANNAT-G ni ikigo cya Kiliziya Gatolika kubufatanye na Leta y’u Rwanda cyatangiye mu 1970 gifite amashuri abanza n’ayisumbuye kugeza mu mwaka wa gatandatu.
Uyu mwana wiga hano uregwa gukubita mwarimu mu buryo nk’ubu magingo aya ari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
13 Comments
ariko mureke abana bigane telefone, ko ababyeyi bazibagurira mufite ikihe kibazo
Ibi turimo kubona ahubwo ni intangiriro kuko mu minsi iri imbere bizarushaho kuba bibi, nta mwana ugihanwa, nta mwana ukibwirwa ngo iki ni ikibi, utinyutse kumuvuga ahita ajya kureka kwa polisi, mwumva turimo kwerekera he? Nkuko leta ariyo yazanye gahunda yo kudacyaha abana bitwara nabi yarinakwiye kubonako iyo gahunda ntacyo yagejeje ku gihugu usibye kwangiza urubyiruko, ikwiye guhindurwa. Ese tuzarera amabandi n’ibyigomeke ejo igihugu harya kizaba kimeze gute? Nako ngo murashaka ireme ry’uburezi, mwarikurahe he ko ryagaturutse ku burere na discipline abana batorezwa mu miryango no ku ishuri? Umwana w’indakoreka wumva azavamo uwuhe musaruro usibye se nyine urugomo nkuru batangiye kugaragaza? Nimufungure iwawa na gereza nyinshi kuko ntaho gahunda ikorwa mubyo twita uburezi izatugeza: uburo bwinshi butagira umusururu. Mbabazwa na mwarimu mwatesheje agaciro none akaba asigaye aribwa n’imiserabanya, uzaba ariho azabona.
Uburere bubi nta bundi, ni ukudaha umwana umwanya ngo muganire, mugirane urugwiro, musabane, abone ko mbese hejuru yo kuba umubyeyi uri n’inshuti ye !
Eduquer c’est pas faire de gros oies !
Attention, please! Kugeza ubu nta kintu na kimwe cyerekana ko uriya Munyeshuri uburere bubi yabukuye iwabo, kereka nibasanga aribo bamutumye kubikora.
Ariko nge hari ikibazo mfite: imyumvire abanyarwanda dufite ku bijyanye na telefone mobile hari ahandi muyizi cyangwa muyumva? Ese uburyo tuzisamarira bwaba bujyanye koko n’akamaro zidufitiye? Ese igihe tuzimaraho cyaba kijyana n’umusaruro tuzibyaza? Kuba umukobwa wacu yitanga wese ngo ahabwe telefoni ihenze nk’izo abonana bagenzi be mubibona mute? None ubu tugeze aho umunyeshuri akubita mwarimu we ubuhiri ngo yamwambuye telefoni! Izi mpungenge nshobora kuba nzisangiye n’abatari bake.
Uyu munyeshuri akwiye guhanwa by’intangarugero n’abandi bagenzi be bakaboneraho. Ibyo byo kudahana abana bimaze kugira ingaruka mbi muri Societe Nyarwanda. Ubu mu bigo by’amashuri byinshi nta mwarimu ugikangara umunyeshuri. Ndetse no mu miryango imwe n’imwe abana basigaye barigize intakoreka, washaka kumunyuzaho akanyafu ukumva aravuga ngo ngo agiye kwitabaza Polisi. Ibi ni ibiki koko??? Iki gihugu cyacu turakiganisha hehe??
Kera mbere ya 1994 abana ku ishuri wabonaga bumvira mwarimu bakanamwubaha. Igihe umwana yabaga akosheje mwarimu cyangwa ubuyobozi bw’ishuri bwari bufite uburenganzira bwo kumucyaha, no kumuha igihano bibaye ngombwa. Icyo gihe wabonaga mu ishuri harimo ‘discipline”, ariko ubu usanga “indiscipline” iba mu bigo by’amashuri iteye ubwoba.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ababyeyi bari bakwiye kugarura ibintu mu buryo amazi atararenga inkombe. Leta nishyireho amabwiriza ahamye yerekeranye n’imyitwarire y’abana igaragaze n’ibihano abana bigize intakoreka ku ishuri bashobora guhabwa. Leta nishyireho amabwiriza ahesha umwarimu icyubahiro imbere y’abanyeshuri, kandi umunyeshuri wese ugerageje kuyarengaho ahanwe.
Ibyo kwirirwa turirimba ngo “uburenganzira bw’umwana, uburenganzira bw’umwana”, dukwiye kumenya ko ubwo burenganzira bufite aho butangirira buknagira aho burangirira. Umwana akwiye guhabwa uburenganzira bwe mu gihe nawe abuha abo abugomba.
Umwana akwiye kubaha ababyeyi, akubaha abamuruta, akubaha abamurera.Binumvikane neza ko Umwana agomba gutozwa ikinyabupfura akiri muto. Icyo kinyabupfura agitorezwa mu muryango abamo, mu baturanyi b’umuryango, mu ncuti z’umuryango, no ku ishuri aho arererwa, ariko kandi anagikomora ku myitwarire ya Societe Nyarwanda muri rusange.
Yego wqa shuli we!!!
Ubundi se umusaza w’imyaka 19 aba akiga 4eme secondaire, cyangwa aba ari muri kaminuza?! Itinda rye mu ishuri ndarikemanga, nkanarihuza n’urwo rugomo yakoze, cyane ko aniyumvamo kuba umuntu mukuru. Pole kuwahohotewe, ariko kandi ababyeyi n’abarezi, bongere ikinyabupfura mu bana
niho yabukuye kuko umwa apfa mwiterura
Telefone ntacyo zitwaye iyo amumena umutwe nanjye 2008 bari bambujije gukora ex etat kubwa Wa mugabo wamashyagaga Harebamungu. Imana irebera imbwa bambe abakene irahagoboja (kuko abana babkire bo barazigana iyoza green, …)ark ndababwiza ukuri ko kubera kuba update niga mubudage kd Eng nanubu mwarimu yigisha kuri tablets mureba ko atababeshya, byagra igihe zitemewe mukabimenya (exam) abana ba primaire hano bafite smart phone kuburyo binoroha kubabyeyi gukurikirana abana!
Ntukagereranye ibitagereranywa!!!Please Cyangwa washakaga kuturatira ko wiga Germany(niba nabyo ari byo),iyo hatangiye kumeneka aamaraso we ntacyo bikubwira!! Nawe ufite uburere buke sana!!!
ubuyobozi budufashe kuko tukiri murungabangabo batubwire niba tel zemewe Kugirango abana batazatumena imitwe.ubu hano paysannat G ahabereye ino evenement dufite intero ivugango tuzajya twigisha twambaye casque ubuse murumva hakorwa iki ko mbona abana bamaze kudutera ubwoba?
Mu Rda ndaburezi buhaba! mwibeshyera ababyeyi be sibo bamwohereje kumukubita dii…. mwe muzirwanya nuko mwize zitaraza muziko akamaro kazo arukwitaba no guhamagara gusa so, mureke ubucucu ko nabazibabuza abana babo biga (germany,france,belgique) kd babaherekeza ama I Phone.
Comments are closed.