Gira Inka: Sosiyete Sivile niyo igiye kujya izitanga
Kuri uyu wa kane Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu izina rya Leta yagiranye amasezerano na Sosiyete Sivile y’agaciro ka Miliyari imwe y’u Rwanda azahabwa imiryango umunani itegamiye kuri Leta yo muri Sosiyete Sivile ngo ibe ariyo ishyira mu bikorwa gahunda ya Girinka.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 bugaragazako abanyarwanda 34.6% bavuga ko hari abadahabwa inka muri iyi gahunda kandi bari bazikwiye, naho 28.1% bagaragaje ko hari abahabwa inka batabikwiye.
Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere yavuze ko ibi bigamije gufasha imiryango itegamiye kuri Leta kugira uruhare muri gahunda ziteza imbere abaturage.
Prof Shyaka yibukije ko Inama y’Abaminisitiri ya tariki 23 Nzeri 2016 yemeje gahunda nshya y’imikoranire ya Leta na Sosiyete Sivile mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”
Ati “Muri urwo rwego rero twemeje ko twatangirira kuri gahunza za Gira Inka na VUP, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere rukaba ari rwo rwashinzwe ubuhuzabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.”
Prof Shyaka yavuze ko kuba hari abavuga ko zimwe mu nka zihabwa abo zitagenewe byatumye Leta itekereza guha iki gikorwa imiryango itayegamiyeho ibana n’abaturage umunsi ku munsi.
Ati “iyi miryango itari iya Leta imaze kugira ubushobozi ku buryo hari n’iyo twifuza ko yakora zimwe muri gahunda. Nko muri Gira Inka ahanini bazadufasha guhitamo abagenewe guhabwa inka kugirango ya manyanga avugwa yose ashire.”
Dr Kayumba Charles uhagarariye Sosiyete Sivile yavuze ko muri iyi gahunda bazafasha umuturage wahawe inka ikamuvana mu bukene akagera ku iterambere.
Ati “twebwe icyo tuzibandaho ni ugukurikirana umuturage wahawe inka ndetse tukamufasha no kugera ku isoko kugirango yiteze imbere, ikindi tuzarwanya ibintu bivugwako inka zahabwaga abatazikwiye bitasubira kuko tuzajya dukurikirana imitangire yazo neza”
Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko bagiye gufatanya n’abikorera mu gihe cy’amezi atatu kugira ngo barebe uburyo bakora iyi gahunda aho bazatanga inka 1 500 mu guhugu hose.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
9 Comments
izinka nubundi nizibibazo,kuko kuva kagame yatangira kuziduha nako kuzituragiza,nitwemerewe kuzahura ngo nimukiraro gusa,ubundi c inka utakena ngo uyigurishe ninka nyabake? ninayo mpamvu nayanze.
Imiryango itari iya Leta na Sosiyete Sivile ni ibintu bibiri bitandukanye. Iyo uvuze sosiyete sivile, haba harimo iyo miryango ifasha mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo, amadini, za sendika, amakoperative, abikorera ku giti cyabo, ba avocats, abanyamakuru, n’abandi ntarondoye. Mu Rwanda twitiranya Sosiyete Sivile na NGOs. Iyo sosiyete sivile irebera abaturage neza kurusha Leta mu Rwanda ni iyihe? NGOs z’abashonji ziri hanze aha, ziganjemo inyinshi zitakigira financements zihagije zisigaye zitunzwe no gukorera ibiraka Leta, jye sinzibonamo igisubizo cyo kurwanya ubukene ku buryo burambye, kandi nazo zitunzwe no gusabiriza no gupagasa. Ntawutanga icyo adafite. Ikindi abantu bakomeza kwiyibagiza, INKA SI ITUNGO RY’UMUKENE. Niba guhitamo abazikwiye ari uguhitamo abakennye kurusha abandi, izo nka ziririwe ntiziraye. Biriya ni nko kuba watekereza ngo, reka mfate kigingi w’imodoka mugire umushoferi wa kamyo cyangwa uwa Coaster, nibwo ahita akira vuba. Nta permis uramufasha kubona, ataratwara n’imodoka yoroheje,ukamushyira mu muhanda ngo ngaho nawe kora nk’abandi. I repeat it, a cow is not a solution to extreme poverty in households.
Uhera ku ki uvuga ko inka itari itungo ry’umukene n’ubuhamya bwuzuye mu baturage! Ntuzi ko urugo rugezemo inka n’akarimamgato bafite gatangira kuzamura umusaruro ubwo mu gihe gito amata akaba arabonetse hehe n’imirire mibi ubwo se ntiwirengagije nkana ko iyo inka yabonye umukamo mwiza n’amata agurishwa! Njye Ndabona inka yirukana ubukene cyakora simpakana ko hari abakene b’abangantege nke batashobora inka ariko nzi neza aho abo bahabwa amatungo magufi nk’ihene ingurube kandi nayo arabazamura
Tekereza kubona Munyamariza ari umuvugizi wa sosiyete sivile, uvugira amashyirahamwe y’abaturage, abasenyeri n’abandi bayobiozi b’amadini, abanyamakuru, Urugaga rw’Abikorera n’urw’abavoka, koperative zirenga ibihumbi bitandatu, imiryango yo kurengera uburenganzira bwa muntu yose, NGOs nyarwanda na mpuzamahanga z’iterambere.. Uzi ko wa muntu akomeye burya! Ko ntajya mubona yicaye iruhande rwa His Excellency!
@ Masobona and Kanamugire mwembi muri abaswa cyane. Kanamugire wowe uranabeshya ntabwo wanze inka kuko nta nka yanga indi. Urashaka gusebya gahunda ya Leta gusa warangiza ukajijisha? Turabazi, mujye mwitonda.
Masobona wowe wigize intyoza sosiete civile uvuga uyibamo? Urayizi? Niba uyibamo ibyo uvuga urabiterwa n’ishyari ry’ uko atari wowe batoranyije gutanga inka. Niba utayibamo ndakugira inama yo kugabanya gushyanuka no gupinga inzego Leta yemera. Kiriya cyemezo cyafashwe na Cabinet, wowe uri nde wo kukinenga? Ngo babuze financement? Abazibuze barafunze, abagikora barazifite. Nawe wanditse iyi nkuru Dr Kayumba ntahagarariye societe civile yose yo mu Rwanda ahagarariye umuryango we gusa.
@Kanamugire,
wowe uri injiji yo ku rwego rwo hejuru kuko niba utumva gahunda ya leta yo kororera mu biraro ubwo baguha inka y’iki? Ngo inka utagurisha!!!!! cyokora koko mbonye ko ubuyobozi bugifite byinshi byo gukora pe!! nuyigurisha se izaguteza imbere gute wararangije kuyigurisha? Usibye ko nta n’umuntu uhabwa inka wabasha kwandika kuri website ibi wandika, wowe banarebye neza bazanagusangana ibitekerezo birwanya leta cg gushishikariza abaturage kutitabira gahunda za leta.
Gusa wabyanga wabyemera uzayoboka nibiba ngombwa hakoreshwe n ingufu.
Nakugira inama yo kwemera ibyiza tumaze kugeraho kdi ukanabiyoboka kuko uzisanga ari wowe usigaranye ubujiji mu rwanda gusa.
Naho iyo nka yo niba unayikwiye ntibazanayiguhe kuko warara uyibaze wowe.
Nyamara wowe urikwita Kanamugire injiji urebe nezako utari kwibeshya kunjiji nyayo.ufite ubutaka budahagije kakaguha iyonka wayitunga gute? Ahontiwasanga ujyiye guca incuro kugirango ubone ibyuyigaburira bityo ukabubaye umujawayo? Kereka niba tutazi imibereho nubutunzi bwumukene
Bamwe bashinzwe ibya bavuga/ntibavuga; “Sosiyete Sivile” mu kinyarwanda ni iki? Nta jambo tugira ngo abe ari ryo rizajya rikoreshwa?
leta icunge neza iyo miryango kuko benshi bakora kubera inyungu zabo,ndetse niyihahunda ya girinka ugasanga bayishyira mu bikorwa banyuranyije namabwiriza ayigenga bikaba bibi rero kuruta uko byari bimeze.kandi tubona aho girinka yarigeze ubu ibintu byagendaga nabi byari byarakosotse kuberako hari mabwiriza agenderwaho
Comments are closed.