Digiqole ad

Gashayija arangije kuzenguruka u Rwanda ku igare mu minsi 50

 Gashayija arangije kuzenguruka u Rwanda ku igare mu minsi 50

Ziiro the Hero yambuka ikiraro cya Nyabarongo yinjira i Kigali aho yahereye

*Yakoresheje amafaranga 38 000Frw gusa
*Yinjiye muri Nyungwe saa munani ayisohokamo saa tanu y’ijoro
*Urugendo rwe yarwise ‘Peace Trip”

Saa sita zirenzeho iminota micye Patrick Gashayija uzwi nka Ziiro the Hero yari yambutse ikiraro cya Nyabarongo ageze mu mujyi wa Kigali, uyu munsi iminsi 50 yari yuzuye ariho azenguruka u Rwanda n’igare rye. Yabwiye Umuseke ko yumva yishimye bidasanzwe kubwo kumenya igihugu cye kurushaho.

Ziiro the Hero yambuka ikiraro cya Nyabarongo
Ziiro the Hero yambuka ikiraro cya Nyabarongo yinjira i Kigali aho yahereye

Uyu musore urugendo rwe yaruhereye i Kigali yerekeza mu Bugesera azenguruka uturere twose Iburasirazuba, afata Intara y’Amajyaruguru, amanuka iy’Uburengerazuba yose aciye Pfunda na Rutsiro agera i Rusizi, ahava yinjira mu majyepfo Intara ashoje mu kanya kashize yambutse Nyabarongo agaruka i Kigali.

Nta karere k’u Rwanda ataciyemo kuri kaburimbo cyangwa mu nzira z’ibitaka.

Acyambuka Nyabarongo yaganiriye n’Umuseke, ati “Ni ibyishimo ikomeye cyane kuri njye, byari bikomeye ndetse nageze aho numva ncitse intege ngiye kubivamo. Ariko ndihangana ndakomeza.”

Urugendo ruva Rusizi nirwo rwamuvunnye kurusha izindi zose. Ati “byari bikomeye cyane. Navuye Rusizi ngera Gisakura ahagana saa munani, ninjira muri Nyungwe mvuga nti amasaha atandatu nka saa moya ndaba nsohotse ishyamba.

Ariko nagezemo mpura na challenge ikomeye y’imisozi kuko ugaruka uva Rusizi muri Nyungwe henshi harazamuka. Byageze aho n’ijoro riragwa nawe urabyumva, ubwoba, umunaniro, ncana amatara nari mfite agera aho arazima.

Aha niho nageze ndavuga nti bajyaga bambwira ngo sinzabishobora ariko noneho dore aho binaniriye. Ariko nkagira ntya nkabona igikamyo kinciyeho nkongera nkavuga nti ndabona ndikumwe n’abantu.

Umusozi witwa k’Uwinka niwo wamvunnye cyane, nageze ahantu mu ishyamba mpura n’abasirikare bari ku kazi ndababaza nti ese nsigaje igihe kingana gite ngo nsohoke mu ishyamba, nabo bati usigaje nk’iminota 30 gusa, ariko kuva aho nongeye kugenda andi masaha abiri. Urebye nabo banteraga akanyabugabo ngo nkomeze. Nageze ku Kitabi neza neza saa tanu z’ijoro, ndakambika ndaruhuka.”

Ziiro The Hero yakomeje mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru aciye Kibeho na Cyahinda na Nyakizu agera ku Kanyaru agaruka muri Huye na Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Ku biro by’Akarere ka Kamonyi yahageze ejo kuwa kane hakiri kare aruhuka neza umunsi wose nijoro araryama ngo yitegura kwinjira muri Kigali uyu munsi atananiwe.

N’ibyishimo ku maso uyu musore w’imyaka 27 warangije amashuri ya Kaminuza mu Buhinde yaganiriye n’Umuseke aha kuri Nyabarongo akirangiza urugendo rwe. Avuga ko abanyarwanda bakwiye kumva ko ubukerarugendo atari ubw’abanyamahanga gusa kandi budakorerwa mu mahanga gusa.

Ati “Hari aho nageraga bakamvugisha mu giswahili, abandi bakambwira igifaransa cyangwa icyongereza, ahenshi ntibumvaga ko ndi umunyarwanda. Bakumva mvuga ikinyarwanda bakavuga bati ese uyu ubu ari mu biki? abandi bati ari kurya amafaranga ye, abandi bati hari uwamutumye n’ibindi….

Ariko ubukerarugendo nk’ubu ntibusaba amafaranga menshi kuko mu rugendo rwose iminsi 50 nkoresheje amafaranga ibihumbi 38 gusa, naryaga rimwe ku munsi kandi nkakoresha amafaranga macye ubundi nkarya utuntu nagendanye nka biscuits natwo twageze aho turashira nkajya ngura ibijumba nakumva ko nkeneye amavuta nkagura avocats…gutyo..

Kandi numvaga nishimye nta kibazo kuko burya iyo udakora nibwo urya byinshi, ariko kuko nabaga ntekereza urugendo ndiho n’amatsiko mfite y’aho ngiye gukurikizaho ntabwo naryaga cyane.

Ubukerarugendo nk’ubu ni bwiza kandi ntibuhenze ariko busaba determination (kwiyemeza)

Yagaragaje ibyishimo cyane ashoje urugendo rwe
Yagaragaje ibyishimo cyane ashoje urugendo rwe

Ziiro The Hero avuga ko aho yaciye hose mu Rwanda yakirwaga neza, ndetse ngo hari aho yasangaga barumvise uru rugendo rwe bakamwishimira cyane. Avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’amahoro n’umutekano kuko nta na hamwe yigeze agira ikibazo cy’umutekano. Hose bamwakiraga neza. Ndetse ubu ngo yongeye gukora uru rugendo aho yaciye noneho bamwishimira bikomeye kuko yahasigaga inshuti.
None rero….

Uyu musore avuga ko nyuma yo kurangiza uru rugendo agiye gutegura ubukangurambaga hose mu gihugu aho azajya ajyana n’ikipe y’abahanzi 16 bagakora ibitaramo by’urubyiruko bakaruha ubutumwa bukubiyemo amahoro no gukunda igihugu cyabo.

Avuga ko avanye ubunararibonye bunini mu kuzenguruka u Rwanda ku igare, ntawe basiganwa kandi nta kindi kimusunitse uretse amatsiko yo kumenya kurushaho igihugu cyamubyaye.

Ibyo yavanye muri uru rugendo rwe yise Peace Trip n’ubutumwa bundi yumva yaha urubyiruko cyane cyane ku mahoro ngo nibyo agiye gukomerezaho mu gihugu hose afatanyije noneho n’abandi atijyanye n’igare rye gusa.

Urugendo ntabwo twamworoheye ariko Nyungwe yari injyanamuntu
Urugendo ntabwo twamworoheye ariko Nyungwe yari injyanamuntu
Yari yishimiye cyane gusoza uru rugendo
Yari yishimiye cyane gusoza uru rugendo
Mu mvura y'umuvumbi yaramutse i Kigali we avuga ko ibihe nk'ibi yahuye nabyo henshi
Mu mvura y’umuvumbi yaramutse i Kigali we avuga ko ibihe nk’ibi yahuye nabyo henshi
Ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu ngo ni bwiza cyane kandi ntibuhenze ahubwo busaba kwiyemeza gusa
Ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ngo ni bwiza cyane kandi ntibuhenze ahubwo busaba kwiyemeza gusa
Amaze kuganira n'Umuseke yakomeje urugendo yerekeza iwabo ku Gisozi
Amaze kuganira n’Umuseke yakomeje urugendo yerekeza iwabo ku Gisozi

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Félicitation a Monsieur Gashayija,
    Il me fait sentir fier de lui. Il est le premier Rwandais à faire cette tournée et c’est vraiment impressionnant.

    • No. Hari undi wigaga University Nyalinama kera nka 1989.

    • No, Hari undi munyarwanda witwa Rusanganwa wabikoze cyera mbere ye! We yazengurutse Africa n ‘ ibindi bihugu bimwe byo mu Burayi!

  • Cher Gashayija Patrick,

    Toutes mes plus vives félicitations pour l’exploit sportif que tu viens de réaliser . Vraiment je te complimente pour le symbole de dépassement de soi que cela représente. Tu donnes par ton bel exemple, un immense courage aux autres jeunes du pays.

    Ta réussite nous parle en effet mieux qu’à tout autre. Nous te connaissons et nous savons que ta performance n’est pas due au hasard. Elle est plutôt le fruit d’efforts continus et répétés, et qui trouvent donc aujourd’hui leur aboutissement et leur récompense.

    Tu as eu le courage de persévérer, de ne jamais renoncer et c’est pourquoi ta victoire est si belle, et si riche d’enseignement.

    Donc une fois encore, bravo et merci pour ta performance, qui d’ailleurs rejaillit par ta renommée, sur ta famille, ce en quoi nous te remercions.

    Tous les jeunes du Rwanda t’embrassent de tout son cœur. Vive le sport !

  • urumuntu w umugabo. Babwire ko ivyiza biri mu bihugu vyacu ubona urundi rwaruka rwo mu Rwanda n’u Burundi bokuja inyuma mukugarukana amahoro biciye mu kumenya ibihugu vyacu. Congratulation

  • well done Mr.
    komerezaho kdi nta ntambwe iba nto iyo watera yose uba uvuye aho wari uhagaze. wowe wateye intambwe zirenze imwe kdi ziganisha kwiterambere rya sport.

    courage !!!!!!!!!!!

  • Mbega byiza namucumbikye deux jours ku biro by’akarere ka Rubavu

  • Uyu musore niwe warukwiye kugirwa minisitiri wa sport ureke babandi birirwa mubiro inda zikabakaba kumavi kubera umubyiuho n’ibinure byabarenze bituma batakibasha guhumeka.

    Usibye kuba agaragaje ubutwari, njyewe ikintu cyambere mushimiye nurukndo akunda igihugu cye, kuva kera nanjye ndifuza kuzazenguruka uturere twose tw’urwanda, nkatumenya , iyo niyo Patriotism, wagera muntara utavukamo ukiyumvako naho ari iwanyu. Abamucumbikiye ose ndabashimiye mwagize neza Imana izabagororore, uyumsore rwose musabiye umwanya mumirimo ya leta, nia hari umuyobozi uri busome iyinkuru azambabarire ahe uyuùusore akazi muri ministeri ya sport ariko byarushaho kuba byiza ahawe akazi muri minisiteri ifite ubukerarugendo munshingano zayo, kuko uyumusore niwe uzi urwanda rwose kurusha nabamwe mubayobozi bacu, rero aramutse ahawe inshingano mubukerarugendo hartibyinshi yafasha igihugu kugeraho ndetse bigakurura abakerarugendo kurushaho baba abo mumahanga cyangwa abakerarugendo bomurwanda.

    Sinzi niba abayobozi bacu bajya babitekerezaho ariko iyi ni patriotism yomurwego rwohejuru.

    Uyumusore mumyaka itarenze eshatu nzamuha akazi kuko biragaragara ko ari serious, kandi ari auto discipliné( azi gutegeka umubiri we icyo yiyemeje akakigeraho atitaye kumvune bimusaba( iyo kamere nanjye indimo)

    keep it up bro) uzaduhe email yawe tujye tugutera inkunga mugihe waba ufite ikindi gikorwa cyiza nkiki ugamije.
    Jah bless

  • Wow! I like these comments & the Guy’s performance! Coup de chapeau

Comments are closed.

en_USEnglish