Burya kuzamuka kw’umuhanzi akamenyekana akenshi ni indirimbo imwe imumenyekanisha, iyi bakunze kuyita ‘Hit’ ubu. Hari ubwo umuhanzi ashobora gusohora indirimbo zikagera kuri eshanu ariko nta n’imwe iravamo ‘hit’ ngo amenyekane cyane. Abahanzi bagera kuri 25 babwiye Umuseke indirimbo bumva zababereye ‘hit’. Aba bahanzi ariko usanga akenshi mu ndirimbo bahimbye izi ‘hit’ atarizo bo bakunda cyane. […]Irambuye
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Damas Gatare yatangaje ko ubuyobozi bwa Polisi bwirukanye abapolisi mirongo irindwi n’umunani bakurikiranyweho uruhare mu bukorwa bya Ruswa. ACP Gatare avuga ko ibi biri mu rwego rwo guca Ruswa mu gihugu ariko bihereye muri Polisi. Umwaka ushize hari abandi Bapolosi barirukanywe nabo bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa bya Ruswa kandi beretswe […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2014 ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi kuva hajyaho icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi hamaze gutaha abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu naho abagera ku bihumbi 70 baracyari i mahanga, abanyekongo bagera ku bihumbi 73 bari bari mu Rwanda nk’impunzi. Kuri uyu wa 19 Kamena Minisitiri Mukantabana yabwiye abanyamakuru uko ibibazo by’impunzi […]Irambuye
Mu nama ihuza Minisiteri y’Uburezi n’Abafatanyabikorwa bayo hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka urangiye n’ingamba zaba imbarutso yo kugera ku biteganyijwe mu myaka iri imbere, kuri uyu wa 19 Kamena Ministiri w’Uburezi yatangaje ko zimwe mu mbogamizi zikomeje kuzitira ireme ry’Uburezi mu Rwanda ari umubare w’Amashuri y’Incuke n’abayigamo bikiri hasi mu gihe kutiga aya mashuri […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena, Ubwo Transparancy International Rwanda (TIR) ryagaragazaga raporo ku bugenzuzi yakoze kuri kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012 n’uko ibyo yasabye Uturere byakozwe, yagaragaje ko ubumenyi bucye bw’abakozi bacunga imari y’uturere ariyo ntandaro ahaniniy’inyerera n’ikoreshwa nabi ry’amamiliyari aba yateguwe ku ngengo y’imari y’uturere. Iyi raporo […]Irambuye
Huye – Abacuzi b’i Gishamvu gucura byabo ngo si umwuga gusa ahubwo ni umuco, byatunze abasekuru babo ubu ababikora ni abagabo n’abasore bari no kubitoza abana babo, gusa ubu ntabwo borohewe n’ibura ry’ibyuma no kuba bakibikora bya gakondo kubera ubushobozi bucye. Abacuzi b’i Gishamvu ngo bishyize hamwe mu 1973, ariko bakomotse mu muryango w’Abacuzi batuye […]Irambuye
Abarwaza mu bitaro bitandukanye bya Leta bari gusabwa ko bajya baza gusura abarwayi babo bagataha abaganga bagakomeza kubitaho, aba barwaza bo bavuga ko baba batizeye ko abarwayi babo bakurikiranwa neza kwa muganga bityo bakifuza kubaba iruhande ijoro n’amanywa mu byumba no mu ma salle barwariramo. Ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu abarwaza bangirwa […]Irambuye
Mu kwerekana ishusho y’ibyavuye mu bushakashatsi bw’igerageza ku bipimo byazagenderwaho harebwa uko imitangire ya Serivisi ihagaze mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa 18 Kamena; Prof. Shyaka Anasthase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere yatangaje ko ari ngombwa ko imitangire ya serivisi igomba kunozwa mu nzego za Leta. Muri iri gerageza ry’ubu bushakashatsi bwakozwe mu nzego n’ibigo bya Leta […]Irambuye
Mu isubukurwa ry’iburanisha mu rubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ibyaha bikomeye by’iterabwoba n’ibindi biganisha ku kugirira nabi ubutegetsi buriho, kuri uyu wa gatatu Ngabonziza JMV n’abamwunganira bahanganye bikomeye n’Ubushinjacyaha mu mukino w’amagambo yo gushinja no gushinjurana. Ngabonziza Jean Marie Vianney, Aminadab na Kalisa Innocent wabaye umusirikare mu […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere “RDB gifite mu nsingano ubukerarugendo bitegura umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Kamena, ubuyobozi bwa RDB bwatangaje ko bugiye gukorana n’ibihugu by’u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo mu kugira ngo kizamuke kirusheho […]Irambuye