Digiqole ad

Kwita Izina bigiye kuba umuhango uri ku rwego rwa EAC

Mu gihe u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere “RDB gifite mu nsingano ubukerarugendo bitegura umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 18 bavutse muri uyu mwaka, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Kamena, ubuyobozi bwa RDB bwatangaje ko bugiye gukorana n’ibihugu by’u Burundi, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo mu kugira ngo kizamuke kirusheho kuba igikorwa cyo ku rwego rw’Akarere.

Amb. Yamina Karitanyi, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB mu kiganiro n'abanyamakuru.
Amb. Yamina Karitanyi, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu

Mu kiganiro Amb. Yamina Karitanyi, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB yagiranye n’abanyamakuru abagaragariza uko umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi 18 biyongereye mu muryango w’ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda uteganyijwe.

Karitanyi agarutse cyane ku ntego z’uyu muhango zirimo kumenyekanisha igihugu n’imikoranire hagati y’inzego mu Rwanda hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.

Imihango yo Kwita Izina uyu mwaka izagirwa ahanini n’ibikorwa bitandukanye nk’umuganda, inama z’abashoramari batandukanye bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo, imurikagurisha ry’ubakurikiranira bya hafi ubuzima bw’ingagi n’abaturage rizabera i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, igitaramo n’ibindi, umuhango nyamukuru wo kwita amazina aba b’ingagi ukazaba tariki ya mbere Nyakanga.

Amb.Karitanyi yabwiye abanyakamakuru ko umuhango wo kwita izina kuri iyi ncuro ya cumi bitandukanye no mu myaka yashize. Aha yavuze ko u Rwanda rugiye kwifashisha uyu muhango kugira ngo ruzamure isura y’ubukerarugendo bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba byisumbuyeho.

Karitanyi avuga ko uyu mwaka batumiye Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo nk’ibihugu bisigaye bikorana bya hafi n’u Rwanda mu muhora wa ruguru (Northern Corridor) ngo bafatanye kwizihiza uyu muhango.

Yagize ati “Kubera ko dusigaye tureba Akarere, uyu mwaka twatumiye abo dukorana nabo mu bukerarugendo, ngo twishimire hamwe ibyagezweho, turebe ko twanazamura igikorwa cyo kwita Izina mu Karere.”

Kuva umuhango wo kwita izina watangira mu myaka icyenda ishize hamaze kwitwa amazina abana b’ingagi 161.

RDB ivuga ko yiteguye abakerarugendo bari hagati ya 300 na 400 bazasura u Rwanda kubera umuhango wo kwita izina ku ncuro ya cumi n’ubwo ngo ushobora kuba utazitabirwa n’ibihangange mpuzamahanga nk’uko byari bimeze umwaka ushize.

Amb Yamina avuga ko abakerarugendo bari hagati ya 300 na 400 bazaza mu muhango wo kwita izina gusa
Amb Yamina avuga ko abakerarugendo bari hagati ya 300 na 400 bazaza mu muhango wo kwita izina gusa

Ubukerarugendo biteganyijwe biteganyijwe ko buzajya bwinjiza 25% by’ibyo igihugu cyinjiza byose.

Imibare ya RDB igaragaza ko mu Mwaka ushize wa 2013, u Rwanda rwakiriye abakerarugendo 61,762, muri bo 25, 199 bakaba barasuraga ingagi ndetse basigira igihugu amadovize angina n’amadolari ya Amerika 13.267.676 bazireba gusa, mu gihe mu mwaka wabanje wa 2012 ingagi zari zinjirije igihugu amadolari 11.471.170.

Imibare y’abashaka gusura ingagi n’abashaka gushora imari hafi ya Parike y’Ibirunga baragenda biyongera nk’uko byatangajwe na Amb. Yamina.

Mu Karere k’ibirunga bihuriweho n’u Rwanda, DRC na Uganda ubu habarizwa ingagi 880, muri zo 295 zikaba zibarizwa mu Rwanda birambye, n’ubwo ziba zishobora kwiyongera kuko ingagi zo nta mipaka y’ibihugu zizi aho mu birunga byazo.

Soma indi nkuru bifitanye isano hano: U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 18 rwungutse

Venuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • umuhango wo kwita izina umaze gufasha u rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo ndetse n’u rwanda muri rusange

Comments are closed.

en_USEnglish