Digiqole ad

Polisi y’igihugu yirukanye abapolisi mirongo irindwi n’umunani

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Damas Gatare yatangaje ko ubuyobozi bwa Polisi bwirukanye abapolisi mirongo irindwi n’umunani bakurikiranyweho uruhare mu bukorwa bya Ruswa. ACP Gatare avuga ko ibi biri mu rwego rwo guca Ruswa mu gihugu ariko bihereye muri Polisi.

ACP Gatare Damas
ACP Gatare Damas

Umwaka ushize  hari abandi Bapolosi barirukanywe nabo bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa bya Ruswa kandi beretswe itangazamukuru.

Gatare avuga ko Polisi yafashe ibyemezo bikomeye byo guca Ruswa n’ibindi byaha ndetse ko hakajijwe ingamba zo gucunga imikorere y’Abapolisi n’abandi bakozi b’uru rwego.

Polisi y’igihugu yirukanye aba bakozi bayo mbere y’uko igihugu cyizihiza umunsi wo kwibohora uzahururirana no kwizihiza Isabukuru y’imyaka 14 Polisi y’igihugu imaze ibungabunga umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo.

ACP Gatare Damas avuga ko n’ubwo hari intambwe nziza yatewe mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, mu gihugu hakigaragara ibyaha birimo ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, no gufata abana n’abagore ku ngufu.

Aba ba bapolisi birukanywe bazakurikiranwa n’amategeko. Itegeko rihanisha abahamwe n’icyaha cya Ruswa  igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi cyangwa gutanga ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’ebyiri n’icumi cyangwa byombi.

The New Times

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • zero tolerance kuri ruswa mu Rwanda ni inzira iganisha ku iterambere kandi ikaba izatuma abantu bamenya ko ruswa ari imungu y’igihugu

  • ejo nibo bazaba bakomeye muri ayo masosiyete arinda umutekano cg ba bandi bagiye gusimbura Local defense mu turere!

  • Jye mbona Ruswa itazashira kuko nkabapolisi bakora kumipaka babona nyisnshi kandi bakagora abantu babacuruzi.

  • nibo bashinzwe kuyirwanya ubwo nyine abyirya baba bahabanye n’amategeko bahanwe by’intangarugero nabandi babirebereho.

  • Yes bagomba kuyirya kugirango
    ishire burundu ahubwo bari bakwiyekurye  kwangaja abashoboye kurya nyinshi kugirango
    izacike vuba.

  • Gucaburundu ruswa biragoye, kandi nanone tumenye neza ko  ruswa Atari  iy’ amafaranga gusa. bashiki bacu bo babyumva vuba, so mbona hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye naho police yo ikomereze aho ariko se muri za prive ho bite? ho ntabwo police biyireba?

Comments are closed.

en_USEnglish