Digiqole ad

Abacuzi b’i Gishamvu barifuza kurenga ubucuzi bwa cyera

Huye – Abacuzi b’i Gishamvu gucura byabo ngo si umwuga gusa ahubwo ni umuco, byatunze abasekuru babo ubu ababikora ni abagabo n’abasore bari no kubitoza abana babo, gusa ubu ntabwo borohewe n’ibura ry’ibyuma no kuba bakibikora bya gakondo kubera ubushobozi bucye.

Bamaze gushyushya icyuma bari kugicuramo icyo bifuza
Bamaze gushyushya icyuma bari kugicuramo icyo bifuza

Abacuzi b’i Gishamvu ngo bishyize hamwe mu 1973, ariko bakomotse mu muryango w’Abacuzi  batuye mu kagali ka Nyumba,Umurenge wa Gishamvu,Akarere ka Huye, mu gace kanarimo kandi ahitwa mu Nyakibanda hari Seminari nkuru.

Bashinze koperative COFOGI, abo twaganiriye bavuga ko babyirutse bazi gucura kuko aribyo byatungaga imiryango ya ba se na ba sekuru.

Cyera bacuraga amacumu, imyambi imiheto, intagara, amayugi, amacumu y’abami, amasuka n’ibindi bikabatunga.

Ubu bacura imitako, amasuka, amapiki, imihoro, za rateau, udukoresho dushyirwamo amatara n’ibindi nabyo bibabeshaho.

Havugimana Jean Bosco uyobora COFIGI ubu ati “Ubu nitwe dukora ibintu bya ‘original kurusha abandi nubwo dusigaye tubura ibyuma n’imashini zigezweho.”

Ibi bikoresho babicurisha intoki zabo, inyundo ziremereye bita kinubi, igifashi, imivuba icanira ibyuma bigashyuha ndetse no gutekereza bavuga ko biranga umucuzi wa nyawe. Ibyuma bacura ngo ni ibyo batoragura ku gasozi akenshi, bakaba barazahajwe n’abanyamafaranga baje ngo bagura ibyuma bakohereza za Bugande.

Havugimana avuga ko ubu COFIGI igizwe n’abacuzi 36 barimo abakuru n’abakiri bato, bafite umugabane w’ibihumbi 70 y’u Rwanda nyuma yo gutangira gukora hari icyo bizigamira batarya gusa.Bafite ibikoresho by’agaciro k’amafaranga miliyoni irenga y’u Rwanda.

Mu mbogamizi bafite zo kugirango batere imbere harimo kutagira imashini zishongesha ibyuma kugirango umuntu agicure, ubu baracyabanza kugicanira bakoresheje imivuba cyamara gutukura bakagicuramo icyo bashaka

Ikibababaza ngo ni uko abantu batumva agaciro k’ibikorwa byabo n’uburyo ari ibikorwa by’umwimerere, aho ibicuruzwa byabo usanga abantu bashaka kubigura macye nk’ibyo bagura mu mijyi byitwa ibishinwa ngo bitamara kabiri.

Umwe muri aba bacuzi ati “Nk’aka kantu ducura baterekaho bougie, ushobora kujya mu iduka ry’abashinwa ukakagura amafaranga 1 000Rwf ariko waza twe tukaguca 4 000Rwf. Aka kacu uragakoresha mu rugo kugeza ushaje, ariko akabashinwa kuko kaba kadakomeye ntikarenza umwaka, kitura hasi rimwe ubwa kabiri hagashwanyagurika.”

Iki ngo ni ikibazo cy’uko abanyarwanda bacyumva bagura ibikoresho bya macye batitaye ku kuramba kwabyo. Batanga ingero ku masuka bakora.

Undi ati “Umuturage aragenda akagura isuka mu mujyi akayizana yayikubita hasi kabiri gatatu ikamanyuka. Yayiguze nka 3 000Rwf, ariko hano twamuha isuka ya 4 000Rwf akayihingisha imyaka.”

Usibye gucura aba bacuzi b’i Gishamvu batunzwe n’ibiraka byo gusudira ibyuma byacitse, gukora ibisenge n’ibindi bijyana n’ubucuzi bibinjiriza amafaranga.

Bifuza kuva ku bucuzi bw’abasekuru babo bagakora ubucuzi bw’umwuga bakoresheje ibikoresho bigezweho ariko ngo babona ntawubyitayeho kuba yabafasha gutera imbere.

Amaze imyaka irenga 30 ari umucuzi
Amaze imyaka irenga 30 ari umucuzi
Udukoresho baterekamo za bougie dukoranyemo ubuhanga
Udukoresho baterekamo za bougie dukoranyemo ubuhanga
Ibi ni ibikoresho by'isuku bacura
Ibi ni ibikoresho by’isuku bacura
Udukoresho bakora ngo turaramba kuko dukoranywe ubuhanya n'ibyuma bicuze neza
Udukoresho bakora ngo turaramba kuko dukoranywe ubuhanya n’ibyuma bicuze neza
Havugimana avuga ko imitako nk'iyi uyiguze ayitaka mu rugo ikaharamba imyaka
Havugimana avuga ko imitako nk’iyi uyiguze ayitaka mu rugo ikaharamba imyaka
Gucura bisaba gutekereza, uyu mucuzi ari kwibaza kucyo agiye gukora muri aka kuma
Gucura bisaba gutekereza, uyu mucuzi ari kwibaza kucyo agiye gukora muri aka kuma
Aka kuma gashinze ku rubahu umuntu yicara ku rubahu akifashisha aka kuma mu guhungura ibigori
Aka kuma gashinze ku rubahu umuntu yicara ku rubahu akifashisha aka kuma mu guhungura ibigori
Aya ni amayugi y'intore bacura
Aya ni amayugi y’intore bacura
Uyu ni urubyiruko ari gukora amayugi
Uyu ni urubyiruko ari gukora amayugi
Imitako nk'iyi ngo ni umwihariko w'ubucuzi bwabo
Imitako nk’iyi ngo ni umwihariko w’ubucuzi bwabo
Ibyuma ubu ngo byarabuze bimwe baranabigura
Ibyuma ubu ngo byarabuze bimwe baranabigura
Iki bakita igifashi gifata ibyuma ngo babicure
Iki bakita igifashi gifata ibyuma ngo babicure
Icyuma bahonderaho hamwe n'inyundo ziremereye bita Kinubi (iri hasi) bakubita icyuma bakagicuramo kibakaba umuhama
Icyuma bahonderaho hamwe n’inyundo ziremereye bita Kinubi (iri hasi) bakubita icyuma bakagicuramo kibakaba umuhama
Ifurushi n'isuka bakora ngo ziba zikomeye cyane
Ifurushi n’isuka bakora ngo ziba zikomeye cyane
Avuga ko bamaze imyaka myinshi mu bucuzi ariko budatera imbere nk'uko babyifuza
Avuga ko bamaze imyaka myinshi mu bucuzi ariko budatera imbere nk’uko babyifuza
Uyu mwuga wabo bawutoza n'abakiri bato, uyu mwana uri mu biruhuko by'ishuri araza akiga gucura, aha ari gucanira ibyuma ku muvuba
Uyu mwuga wabo bawutoza n’abakiri bato, uyu mwana uri mu biruhuko by’ishuri araza akiga gucura, aha ari gucanira ibyuma ku muvuba

Amafoto/Birori Eric/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • akazi kose uko kaba kameze gapfa kuba kagutunze kaba ari akazi, kandi tuba tugomba kubha akazi kaba kadutunze, imbaraga kumurimo, twiteze imbere

    • abacuzi ntabwo uzi icyo amacumu ninkota zabo babikoresheje muri 94.

  • wowe hunter ushaka kuvuga n’imbunda zishe abantu zakorewe mu rwanda? igitekerezo utanze ndakinenze.

Comments are closed.

en_USEnglish