Digiqole ad

Umunsi mpuzamahanga w’impunzi usanze ku Rwanda byifashe bite?

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2014 ni umunsi mpuzamahanga w’impunzi kuva hajyaho icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi hamaze gutaha abanyarwanda basaga ibihumbi bitanu naho abagera ku bihumbi 70 baracyari i mahanga, abanyekongo bagera ku bihumbi 73 bari bari mu Rwanda nk’impunzi. Kuri uyu wa 19 Kamena Minisitiri Mukantabana yabwiye abanyamakuru uko ibibazo by’impunzi bihagaze ubu.

Ministre Mukantabana mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena
Ministre Mukantabana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena

Nk’uko Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza Mukantabana Serafina abisobanura, mu bikorwa by’ibanze Ministeri ibishinzwe yakoze harimo gutuza abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, gufasha impunzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda kubaho neza nk’abandi benegihugu  ndetse no gukangurira iziri mu mahanga gutaha.

Ministre Mukantabana yavuze ko mu nkambi eshanu z’impunzi z’abanyamahanga (Gihembe,Kiziba,Nyabiheke,Kigeme na Mugombwa) hakozwe ibikorwa byo gusimbuza amahema amabati, kubaha uburezi bw’imyaka 12 ndetse hari gukorwa gahunda zisumbuyeho zo  kubaha ubuvuzi n’umutekano.

Kuva ubuhunzi ku banyarwanda bwakurwaho hatashye 5 000

Kuva tariki 30 Kamena 2013 ubwo ubuhunzi ku banyarwanda bari mu mahanga bwavanwagaho kugeza ubu hamaze gutaha abagera ku bihumbi bitanu, gusa ngo haracyari benshi bakiri mu mahanga nk’impunzi.

Mukantabana ati “ Gutaha ku mpunzi ni ubushake kandi umuntu ntitumushyiraho agahato kuko aba afite amahitamo, ashobora kuba afite impamvu ziruta izagaragajwe muri icyo cyemezo  gikuraho ubuhunzi akemererwa umuturage w’icyo gihugu cyangwa agasaba gutuzwa mu kindi gihugu.

Izindi mpamvu zituma abantu badataha harimo bake baba batifuza gutaha mu Rwanda kubera kuba barasize bahekuye u Rwanda abo ngo bakora ibishoboka ayo matwara bakayacengeza no mu bandi.

 

Nta nahamwe impunzi ihabwa ibiribwa bihagije

MIDIMAR ifatanyije na HCR yatangije igikorwa cyo gutanga amafaranga agasimbura ibiryo birimo impungure n’ibishyimbo byahabwaga impunzi. Gahunda impunzi zimwe zatangaje ko nta kintu ibafasha kuko amafaranga bahabwa ari macye cyane.

Muri iyi gahunda buri mpunzi ihabwa amafaranga 200Rwf ku munsi.

Ministri Mukantabana avuga ko iki ari ikibazo ariko nta bushobozi bagifiteho kuko ngo biri ahari impunzi hose aho ngo usanga nta na hamwe impunzi ijya ifata ibiribwa bihagije.

 

Kuki  ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo  kitarangira?

Kuva mu 1995 kugeza uyu munsi impunzi z’abanyekongo, biganjemo abavuga ikinyarwanda, zisaga  ibihumbi 73 ziba mu Rwanda mu nkambi zitandukanye. Benshi bibaza impamvu kitarangira.

Minisitiri Mukantabana avuga ko abenshi muri  izi mpunzi bafite ikibazo gikomeye cy’imitwe yitwaje intwaro, irimo na FDLR, yabamenesheje mu byabo mu burasirazuba bwa Congo ndetse ikanica benshi muri bo.

Mukantabana avuga ko mu gihe ikibazo cy’iyo mitwe na FDLR kitarakemuka izi mpunzi zigifite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda aho zitekanye. Nazo ngo zikaba zitagomba gusubira iwabo mu buryo butazwi.

Abahoze ari abarwanyi ba M23 aba ngo ntabwo ari impunzi zemewe kuko batarabona icyemezo cy’ubuhunzi giteganywa n’amasezerano ya Geneva kuko hatarabaho igihe cyo kubasubiza mu buzima busanzwe butari ubwa gisirikari bakabona kuzahitamo icyo bakora.

Minisitiri w’impunzi yasobanuye ko imiryango mpuzamahanga yatereranye u Rwanda ku kibazo cya M23 kuko amezi atandatu yo kubashyira mu buzima busanzwe yarangiye ariko hakaba nta kirakorwa ngo humvwe amahitamo yabo.

Uyu munsi wagenewe impunzi uzizihirizwa mu karere ka Gisagara mu nkambi y’impunzi z’abanyecongo iri i Mugombwa.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ikigaragara nuko mu rwanda bamaze kumenya uburemere bw’ubuzima bwa muntu, ikiremwantu uburenganzira bwacyo tumaze kukimenya, tujye dushime Imana kuba yaraduhaye leta nziza, leta yubumwe

  • M23 igomba gusinya ibipapuro byo gusabimbabazi kuri bamwe abandi bakajye kuryozwa ibyo bakoze muri Kongo abababwirako babakingiyikibaba bari kurikubashuka.Kuko usibye kuguma mu Rwanda abayobozi ba M23 ntahandi bashobora kugana.

  • mu Rwanda kwita ku mpunzi ni inshingano za minister ibishinzwe ku buryo ubu ubu turi ighugu kita ku mpunzi neza

  • mu Rwanda kwita ku burenganzira bwa kiremwamuntu ni byo bashyize imbere kandi batarobanura kuko bazi agaciro k’ikiremwamuntu. aha rero niho turushiriza ibindi bihugu kandi ndizera ko tutazatezuka kuri iyi nzira

  • Niko se Nyakubahwa ,  kuva ubuhunzi bwabanyarwanda bwakuirwaho ?? clarify ??ngo hamaze gutaha 5000  right ,  aliko ujye ubanza uvugane na HCR  nibura zo mubihugu duturanye  gusa , UMENYE  ABASOHOTSE MUGIHUGU BAHUNGA UKO BANGANA ???? abo HCR yakiliye uko bangana ???nibwo uraba ufite figures watugezaho . ikindi kandi UBUHUNZI KUBANYARWANDA NTIBWAHAGALITSWE kuko  HCR  ICYAKIRA IMPUNZI ZABANYARWANDA KANDI IKAZIHA PROTECTION  NKUKO YABYITANGALIJE abahagalikiwe ubuhunzi nuguhera  1959 kugeza 1997 .NB: NYAKUBAHWA WAKOREYE RUREMA UGASHISHIKALIZA UMUSAZA HIS MAJESTY KIGELI  AGATAHA , KO NAWE ALI MUBATUMA ABANTU BENSHI BADATAHUKA !!! ??????/

  • Niko se Nyakubahwa ,  kuva ubuhunzi bwabanyarwanda bwakurwaho ?? clarify ??ngo hamaze gutaha 5000  right ,  aliko ujye ubanza uvugane na HCR  nibura zo mubihugu duturanye  gusa , UMENYE  ABASOHOTSE MUGIHUGU BAHUNGA UKO BANGANA ???? abo HCR yakiliye uko bangana ???nibwo uraba ufite figures watugezaho . ikindi kandi UBUHUNZI KUBANYARWANDA NTIBWAHAGALITSWE kuko  HCR  ICYAKIRA IMPUNZI ZABANYARWANDA KANDI IKAZIHA PROTECTION  NKUKO YABYITANGALIJE abahagalikiwe ubuhunzi nuguhera  1959 kugeza 1997 .NB: NYAKUBAHWA WAKOREYE RUREMA UGASHISHIKALIZA UMUSAZA HIS MAJESTY KIGELI  AGATAHA , KO NAWE ALI MUBATUMA ABANTU BENSHI BADATAHUKA !!! ??????/

  • mu rwanda kwita kumpunzi babishyize kumwanya wambere kuko bazi uko biryana no kuba utari mugihugu cyawe icyo aricyo , bazi uburenganizira bwikiremwamuntu icyo bivuze, kandi ni impunzi ziri mu rwanda zakwihera ubuhamya

  • Leta Niyo yakira impunzi impunzi zitahuka ntabwo ari HCR. Ibyo biri clear, birashoboka ko kumenya umubare w’abari hanze y’igihugu bigoye. ariko utahutse wese yakirwa na Minisiteri ibishinzwe. Minister imibare y’abatahuka atangaza ni ko kuri kuko nta handi wayikura keretse muri Minisiteri ayoboye

Comments are closed.

en_USEnglish