Gutanga serivisi nziza bigomba guhera mu nzego za Leta – Prof. Shyaka
Mu kwerekana ishusho y’ibyavuye mu bushakashatsi bw’igerageza ku bipimo byazagenderwaho harebwa uko imitangire ya Serivisi ihagaze mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa 18 Kamena; Prof. Shyaka Anasthase umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere yatangaje ko ari ngombwa ko imitangire ya serivisi igomba kunozwa mu nzego za Leta.
Muri iri gerageza ry’ubu bushakashatsi bwakozwe mu nzego n’ibigo bya Leta 10, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda niho haje ku isonga mu gutanga Serivisi neza aho ikigero cy’itangwa rya Serivisi kiri kuri 82,34%.
Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yavuze ko gutanga serivise nziza bigomba kubanza gushinga imizi mu nzego za Leta cyangwa ibigo biyishamikiyeho, iyo ikaba impamvu ubu bushakashatsi ariho bwageragerejwe.
Imitangira ya serivisi inoze ni imwe mu nkingi ziganisha kuri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II) ndetse no gukomeza kunoza no kuzamura ireme ry’imiyoborere myiza ibereye abaturage byose biganisha ku iterambere rirambye.
Asobanura impamvu ubushakasahatsi bwahereye mu nzego za Leta Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ujya gutera uburezi abwibanza cyane ko inzego za Leta ngo zinafite mu nshingano zazo kugenzura imitangire ya serivisi zikaba zikwiye kubanza kunoza iyazo mbere yo kujya kugenzura iz’abandi.
Yagize ati “Ujya gutera uburezi arabwibanza, natwe twifuje guhera mu nzego n’ibigo bya Leta kugirango zijye zitanga urugero rwiza ku zindi zaba iz’abikorera cyangwa iz’inzego z’ibanze.”
Yakomeje atangaza ko inzego zose zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera nizumva ko gutanga serivisi inoze ku bazigana ari ibyazo bizatuma imitangire ya Serivisi itera indi ntambwe kuko ngo biracyari ikibazo mu Rwanda.
Umuyobozi wa RGB ushinzwe Ubusahakashatsi, Dr. Felicien Usengumukiza avuga ko itegeko rigenga umurimo rikubiyemo n’imitangire ya Serivisi, bityo uwatanze serivisi mbi afatwa nk’uwishe iri tegeko.
N’ubwo bimeze gutya ariko nta bihano byihariye bizahabwa uwagaragaweho imitangire mibi ya Serivisi, gusa ngo hazajya habaho kugawa no kunengwa nyuma yo gusohora icyegeranyo cy’imitangire ya Serivisi kizajya gisohoka buri mwaka.
Ibi ngo bizajya bituma inzego zagaragaweho imitangire mibi ya Serivisi zikubita agashyi nk’uko yakomeje abitangaza.
Yagize ati “Iby’ibihano si byo bigenderewe, urwego cyangwa umuntu wagaragaweho gutanga serivisi mbi azajya agawa nk’uko n’ubundi hasanzwe hariho gahunda yo kugaya umukozi utahiguye ibyo yahize.”
Ibipimo bitanu by’ifatizo byavuye muri iri gerageza ko byazagenderwaho byakomeje kwigwaho ku buryo byanozwa cyangwa hakagira ibindi byongerwamo ku buryo ubushakashatsi bwo mu gihe kizaza bwagenda neza bukanatanga raporo zizewe.
Muri ibyo bipimo harimo ireme ry’uburyo uwagannye urwego runaka yakirwa, uburyo serivisi umuntu akeneye imugeraho n’igihe cy’iboneka ry’igisubizo, niba hari uburyo bwashyizweho bwo kunenga cyangwa gushima ku uwahawe serivisi, niba hari uburyo bwashyizweho bwo kureba uko serivisi yatanzwe mu kigo, n’uko itangwa ry’amasoko rihagaze mu rwego runaka.
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ibyo bintu byo kugaya uwatanze service mbi birakwiye nyakwubahwa muyobozi byaba ngombwa bakaba banamukuraho agasimbuzwa undi kuko abatanga service nziza ni benci nkaba nabasabaga ngo muzadukeburire pharmacien w’akarere ka rubavu BAGARIRAYOSE Moise,service ze zigerwa ku mashyi , dore ko mu minsi y’icyumweru ashobara gukora ku wa gatatu apres midi nabwo no ku wa kane gusa , ubundi waza kumusaba service ngo uzagaruke ,ukwezi kugashyira utaramubona.. cg se agakomeza kukubuzabuza abo bakorana bo usanga bavuga ngo iyo utamutwaye neza nta service aguha. mbese bisaba kumwinginga kandi yaratse akazi ari ukugirango ahe service abamugana nta mananinza murakoze
erega nubundi aho kugirango leta yigishe abandi gutanga service nziza ahubwo bakabaye abambere mukubereka urugero rwiza maze nabatabikora bikabatera isoni, uzi kugana ikigo aho kukwakira ukabona ntibakwiitayeho! leta nishyiremo imbaraga ndetse nutabikora neza abe yakirukanwa bibe zero tolerance.
kwakira neza abatugana niyo nshingano ya mbere ituma abatugana bagenda bishimye naho iyo bagiye batugaya bituma ntacyo tuba dukorera
Gutanga serivisi mbi ni imikorere yo mu kinyejana cya 20. Hari ibyo dukwiye gucikaho hakiri kare no gutanga serivisi mbi birimo. Buriya indaya ziba mu bantu batanga serivisi nziza. Narumiwe pe!
igihe inzego za leta zitazashoboa gutanga serivise nziza ntago bizoroha ko abikorera cyangwa mu zindi nzego z’ubuzima bw’igihugu
Comments are closed.