Digiqole ad

Ikoreshwa nabi ry’imitungo y’uturere riterwa n’ubumenyi bucye –Transparency

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kamena, Ubwo Transparancy International Rwanda (TIR) ryagaragazaga raporo ku bugenzuzi yakoze kuri kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2011-2012 n’uko ibyo yasabye Uturere byakozwe, yagaragaje ko ubumenyi bucye bw’abakozi bacunga imari y’uturere ariyo ntandaro ahaniniy’inyerera n’ikoreshwa nabi ry’amamiliyari aba yateguwe ku ngengo y’imari y’uturere.

Mupinganyi Apolinnaire, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda aganira n'abanyamakuru nyuma yo kumurika ubushakashatsi bwabo.
Mupinganyi Apolinnaire, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda aganira n’abanyamakuru nyuma yo kumurika ubushakashatsi bwabo.

Iyi raporo igaragaza ko Akarere ka Kicukiro ariko kaza ku isonga koresheje nabi cyane umutungo kuko muri Miliyari zirenga umunani (8,519,732,641 Frw) binjije mu mwaka wa 2011-2012, banakoresheje nabi miliyari zisaga enye (4,339,879,327 Frw) biganga na 51% by’ayo bari binjije.

Ni mu gihe Akarere ka Ngororero ko kinjije Miliyari zisaga icyenda (9,495,219,723 Frw), kagakoresha nabi Miliyoni zisaga 12 (12,515,340 Frw) gusa angana na 0,1%, ari nako kaza ku mwanya wa mbere katakoresheje nabi cyane umutungo.

Ubuyobozi bwa TI-Rwanda buvuga ko n’ubwo nta Karere na kamwe katagaragaza ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo muri raporo zako, ngo hari intambwe nziza yatewe dore ko usanga amakosa yagaragaragaye mu ikoreshwa ritanoze ry’ingengo y’imari mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2010-2011 yageraga kuri Miliyari 70, mu gihe mu mwaka wa 2011-2012 yamanutse kugera kuri Miliyari 55.

Iyi mikoreshereze mibi y’umutungo ngo ahanini ishingiye ku bushobozi bw’abakozi bashinzwe Imari mu turere byo ubwabyo byagendeyeho Miliyari 35, mu gihe izindi Miliyoni 20 zaturutse ku makosa ashingiye ku micungire mibi no kutubahiriza amategeko.

Iyi raporo ya Transparency kandi igaragaza ko hari uturere nka Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Rusizi, Kayonza Nyamasheke, Nyarugenge na Kirehe ngo bikeneye ubufasha bukomeye no kwitabwaho kuko usanga tutita ku nama n’ibyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta aba yabasabye, imibare ikagaragaza ko babyubahirije ku ijanisha riri hagati ya 55-48%.

Transparency ariko yanashimye uturere twa Ruhango, Bugesera na Kamonyi tubahirije amabwiriza n’inama by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku kigero kiri hejuru ya 80%.

ari nayo ishinzwe abayobozi b’inzego z’ibanze yemera ko nta Karere kadafite amakosa mu micungire y’umutungo ariko avuga ko ubu bushakashatsi bwa ‘TIR’ bwakozwe bitinze kuko buvuga kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2011-2012, kandi harasohotse iya 2012-2013 igaragaza ko hari byinshi byakosotse byari byagaragajwe mu mwaka wabanje (2011-2012).

Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC we asanga TI-Rwanda aganira n'abanyamakuru kubyo TI-Rwanda yagaragaje.
Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri MINALOC we asanga TI-Rwanda aganira n’abanyamakuru kubyo TI-Rwanda yagaragaje.

Munyeshyaka nawe yemera ko hari ubumenyi bucye mu bakozi bashinzwe imari mu turere ariko ko Guverinoma yateganyije gahunda nyinshi zigamije guhangana n’iki kibazo zirimo kubongerera ubumenyi, kongera abakozi muri urwo rwego kuko ngo abasanzwe ari bacye no gutaga “System” mu turere twose izajya ibafasha gukora za raporo no guhuza igenamigambi badakoresheje intoki nk’uko byari bisanzwe dore ko ngo ahanini ari naho ibibazo byaturukaga.

Ku ruhande rwa Transparency ariko Mupinganyi Apolinnaire, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TIR yemera ko batinze gukora ubushakashatsi ariko ibyo ubushakashatsi bwabo bugaragaza ari ibintu bigezweho kuko bwakozwe muri uyu mwaka wa 2014, butwara Miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Mupinganyi yabwiye abanyamakuru ko TIR nk’umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane wakoze iyi raporo kugira ngo n’abaturage bo hasi babashe kumenya imikoreshereze y’imari y’uturere batuyemo.

Abakozi b’uturere nabo ariko ngo amakosa bayasangiye na MINECOFIN

Ku ruhande rw’abakozi b’uturere bashinzwe Imari, bo babwiye Transparency International Rwanda ko harimo amakosa menshi bakora atabaturutseho, kuko ngo usanga nta bwisanzure busesuyeku ngengo y’imari y’uturere kuko ngo hari imyanzuro imwe n’imwe iba ibareba ariko bakaba badashobora kuyifataho icyemezo kubera ko bisaba ko bica mu nzego zo hejuru, bagatunga agatoki cyane Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN), ndetse bamwe banavuze ko amakosa menshi muyo bitirirwa yagakwiye kubazwa MINECOFIN.

Ikindi bagaragarije Transparency ni uko usanga babarwaho amakosa batagizemo uruhare rugaragara nk’ayo mu micungire y’ibigo bitandukanye byigenga nk’Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) n’ibindi usanga basabwa kubikurikirana no kubisinyira kandi baba batakurikiranye imikorere yabyo ya buri munsi, kubwabo ngo babikora kuko batabikoze batakaza akazi kuko baba babitegetswe gusa.

Vénuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Turashimira cyane uturere twa Ruhango , Bugesera na kamonyi

Comments are closed.

en_USEnglish