Digiqole ad

Kutiga amashuri y’incuke ni imbogamizi ku ireme ry’uburezi – Dr Biruta

Mu nama ihuza Minisiteri y’Uburezi n’Abafatanyabikorwa bayo hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka urangiye n’ingamba zaba imbarutso yo kugera ku biteganyijwe mu myaka iri imbere, kuri uyu wa 19 Kamena  Ministiri w’Uburezi yatangaje ko zimwe mu mbogamizi zikomeje kuzitira ireme ry’Uburezi mu Rwanda ari umubare w’Amashuri y’Incuke n’abayigamo bikiri hasi mu gihe kutiga aya mashuri biba imbogamizi zikomeye zo gukurikirana amasomo yo mu yandi mashuri.

Minister w'Uburezi avuga ko umwana utize amashuri y'Incuke andi atayiga uko biwiye
Minister w’Uburezi avuga ko umwana utize amashuri y’Incuke andi atayiga uko biwiye

Ireme ry’Uburezi ni imwe mu ntwaro zo kwifashishwa mu kugera ku iterambere rirambye u Rwanda rwifuza nk’uko byatangajwe ngo niyo mpamvu hari gukorwa impinduka mu burezi nko gukura Uburezi bw’ibanze ku myaka 9 bugashyirwa ku myaka 12 ndetse no guhuza amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta bikaba imwe binaherutse gushyirwa mu bikorwa.

Mu byerekanywe byagezweho mu myaka ya 2013-2014 bagaragajemo ubwiyongere buri ku kigero gishimishije bw’umubare w’abana bitabira amashuri abanza n’ayisumbuye, amashuri yubatswe, abarimu binjijwe mu mu mwuga ndetse n’ibi byo guhuza amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta.

Gusa n’ubwo ibi byagezweho, ireme ry’uburezi ngo rikomeje kuzitirwa bikabije n’umubare ukiri hasi w’amashuri y’Incuke ndetse n’uw’abayigamo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent Biruta.

Yagize ati ” uburezi buhera mu mashuri y’incuke, ariko iyo urebye mu Rwanda usanga umubare w’aya mashuri n’abana bayigamo ukiri hasi ku buryo bukabije, ku buryo iyo umwana atangiriye mu mwaka wa mbere w’Amashuri abanza ataranyuze muri aya y’incuke usanga atazi ishuri icyo aricyo bigakurizamo kumwokama ku buryo n’andi mashuri atayiga uko bikwiye”.

Ikindi yagarutseho nacyo gikomeje kuzitira ireme ry’Uburezi ni intege zigaragara mu kwigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse n’amashuri yihariye nk’ayo kwigisha abafite ubumuga.

N’ubwo ingengo y’imari mu burezi mu myaka ya 2014-2015 itari yemezwa neza kuko ikomeje kwigwaho mu nteko ishinga amatego, nk’uko byagaragajwe ku gishushanyo cy’amafaranga azashyirwa mu bice bitandukanye by’uburezi amashuri y’incuke n’Abanza nibyo biza ku isonga mu kuzashyirwamo amafaranga menshi.

Aya mashuri akazatwara akayabo ka miliyari 69,752,326,684 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 30% by’amafaranga azashorwa mu nzego z’uburezi zose mu gihe amashuri yisumbuye azatwara 29%, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro agatwara 20%, Amakuru  na za Kaminuza akazatwara 19% naho ay’abafite Ubumuga agatwara 2%.

Mu bice bitandukanye by’uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro WDA nicyo gikomeje kuza ku isonga mu gushyirwamo amafaranga menshi, mu ngengo y’imari ishize aricyo cyari cyatwaye menshi aho cyari cyashyizwemo miliyari hafi 60 (59,556,888,031Rwf)

Uyu mwaka iki kiciro kizatwara miliyari 47 (47,868,407,816Rwf) ni ukuvuga 20,9%, mu gihe ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda REB kizatwara 18,4%, Kaminuza nkuru y’u Rwanda igashyirwamo 14,1%, Minisiteri y’Uburezi igashyirwamo 4,2%.

Kugabanya umubare w’abana bata ishuri nabyo byagarutsweho muri iyi nama, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko hasabwa gushyira hamwe kw’inzego zitandukanye zaba iz’ibanze z’uduce aba bana baba batuyemo ndetse no gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo.

 

Inzego zitandukanye zo mu burezi zari muri uyu muhango
Inzego zitandukanye zo mu burezi zari muri uyu muhango
Abayobozi muri Ministeri y'uburezi n'abafatanyabikorwa babo bari bayoboye iyi nama
Abayobozi muri Ministeri y’uburezi n’abafatanyabikorwa babo bari bayoboye iyi nama
Ministre w'Uburezi asobanura impamvu mu ngengo y'imari itaha hazibandwa ku gushyira ingufu mu mashuri y'incuke
Ministre w’Uburezi asobanura impamvu mu ngengo y’imari itaha hazibandwa ku gushyira ingufu mu mashuri y’incuke

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko byo iyo umwana yitabiriye ishuli ry’incike azamuka neza mu mwigire kuko bimufasha gutangira kwiga hakiri kare 

  • amashuri yincuke ni ingenzi cyane kuko ni umusngi wintakomwa kuburezi bw’umwana, uzareba abatarayize uba ubona ko hari byinshi rwose

  • aya mashuri y;incuke ni meza kuko matuma abana batangira amashuri abanza  baba basobanukiwe utuntu tumwe na tumwe

  • Nibyiza kwiga amashuri yincuke arikose nkatwe twavukiye mubyaro byatugizeho ingaruka kubwibyo nimutabare abandi bana bari inyuma mubyaro mubashyirireho ayo mashuri kugirango bige neza

Comments are closed.

en_USEnglish