Kimihurura: Uruganda rusya ibigori rwahiye
Kimihurura –Uruhererekane rw’inganda esheshatu ntoya zishya ibigori ziherereye mu cyahoze ari agace k’inganda, mu Mudugududu w’Ubumwe, Akagari Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura zafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki 14 Nyakanga, eshatu muri zo zikongokeramo ibintu bifite agaciro ka miliyoni zisaga 20.
Izi nganda esheshatu zari iz’abantu batandukanye gusa zikorera ahantu hamwe, izahiye ni urwa Muhizi Marcelin, Saruhara Emmanuel n’urwa Jean Paul Runiga.
Umwe muri aba bahuye n’isanganya ariko utashakaga kuvuga n’itangazamakuru cyane kubera akababaro yari afite, yabwiye abanyamakuru mu magambo macye ko ibyahiriye muri izi nganda harimo imashini umunani (8) zirimo izikobora ibigori n’ibishya zibibyaza ifu, n’ububiko bwa Toni zisaga 50 z’ibigori zifite agaciro gasaga Miliyoni 10.
Igiteye impungenge ni uko aba bahuye n’isanganya ngo nta bwishingizi bari bafite, bivuze ko bahombye ibyangiritse byose.
Hagenimana Innocent, umwe mu bakozi bakoraga muri izi nganda yatubwiye ko umuriro watangiye nka saa cyenda z’amanywa, batangira gukora uko bashoboye ngo bazimye ariko biba iyanga hakomeza gushya.
Abakozi bo muri izi nganda bavuga ko inkongi yaturutse ku nsinga z’amashanyarazi zari mu bisenge by’iyi nyubako.
Ndahimana Theoneste uvuga ko iyi nkongi yatangiye areba arashyira mu majwi ikigo cy’Igihugu cyo gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi, isuku n’isukura “EWASA” kuko ngo ibyuma by’inganda byari bishya kandi no mu mwaka ushize ba nyiri inganda bari barahinduye insinga z’amashanyarazi zari mu bisenge.
N’ubwo batemeranya ku mibare, muri izi nganda ngo harimo abakozi barenga 30 biganjemo ba nyakabyizi bakora badafite amasezerano y’akazi, bose bakaba bafite impungenge z’uko bagiye gutakaza akazi.
Mapambano Nyiridandi, umuyobozi w’Umurenge wa Kimihurura yadutangarije ko yababajwe cyane n’iyi mpanuka banyiri uruganda bari barakanguriwe kenshi gufata ubwishingizi bw’inganda zabo ariko bakaba batarabikoze.
Ku kibazo cy’abakozi bagiye gutakaza akazi, Nyiridandi yavuze ko abakozi bahakoraga bose atari abo mu murenge we gusa ngo kuko nabo ari abanyarwanda bigaragaye ko hari uwo byatumye asubira hasi akajya mu buzima bubi ngo umurenge n’Akarere bamufasha mu rwego rw’abatishoboye.
Superintendent Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko n’ubwo hangiritse byinshi bari bagerageje gutabarana ingoga kuko kuba bamenyeshwa bitarenze iminota 20 bahise bagera ahaberaga inkongi bazanye ubutabazi.
Mbabazi akongera gukangurira abubaka inzu kubahiriza amabwiriza y’imyubakire no kwirinda kubaka mu buryo bw’akajagari.
Uretse amazu, ibyuma bishya n’imodoka yari iparitse hafi y’uruganda nibyo byonyine byangiritse, nta muntu byakomerekeje cyangwa ngo bihitane.
Ku rundi ruhande amakuru aturuka muri Police y’u Rwanda aravuga ko hari na contineri (container) iriha Gikondo, hafi yo kwa Rujugiro nayo yahiye ibyari biyirimo bifite agaciro ka Miliyoni zibarirwa hagati y’ebyiri n’eshatu birakongoka
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni aha Nyagasani,
Narabivuze kenshi nanditse coment zanjye igihe.com irazinyonga namwe mushaka muyinyonge gusa ibi bintu ni Padiri thomas , simeon nabambari babo ngo barashaka revolution ngo abaturage bivumbure ku butegetsi kuko ntayindi nzira bacamo!!!!!!
Sasu niba koko ufite ibimenyetso bifatika ko padiri thomas,simeon na abo bambari babo aribo bari inyuma y’ubu bugizi bwa nabi wabishyikirije inzego z’umutekano zikabakurikirana,niba ukunda u Rwanda n’abanyarwanda rwose bikore kuko bimaza gukabya rwose ba intwari ubikore ndakwinginze.
Ese ikibazo gikurura iyi miriro ni ikihe?kubaka mu kajagari se? Ni EWSA? Ni amazu ashaje na installation zayo se? Ni ukutagira twa twuma tuzimya umuriro se? Ni ukutagira ubwishingizi se?Ni iki?Rwose ndashakisha aliko sindabona impamvu ya nyayo, kandi umuti uragorana iyo impamvu itazwi. INAMA: lETA NISHYIREHO IKIPI Y’ABAHANGA MU BY’AMASHANYARAZI BABIKOREHO BATANGE RAPORO YABO MU MEZI ATATU.
Ariko nawe uratangira kwibaza ibintu bigaragara. ubu se ntubona ko ari Leta iri kubitwika ngo abantu bakunde bagure kizimyamwoto ziri muri stock ubundi bajye muri Special economic zone! zone y’inganda nyandungu yaruzuye abantu banga kujyayo ngo irahenze none barashaka kubajyanayo ku gatuza. ikindi umva uko gitifu yavuze, ngo twarababwiye kera ngo bafate ubwinshingizi baranga. ikindi utagomba gushidikanyaho, wabonye ko ministiri w’ibiza yasabye ko buri rugo rugira extincteur 2 ku itegeko, ikindi wasobanura ute ukuntu installations zazamurira ikibazo mu gihe kimwe, kuki byari bisanzwe bitabaho se. ikindi wibuke ko n’abatera grenade bahitaga babafata, ariko nta muntu n’umwe baratwereka wakoze ibi bintu ukeretse kujijisha ngo ni installation mbi, noneho ngo ibi by’ejo byo ntibaranamenya ikibiteye. Ikindi wibuke ko biri kuba ahantu hatandukanye mu gihugu, ongera witegereze ukuntu police ihagera ibintu birangiye, kuki itahagera mbere se?Niba ushaka kubaza ibindi, wongere utere akajisho ku rupfu rwa za ndaya mu gihe gishize.
Iki kibazo giterwa na Installation zikozwe nabi, bitewe n’aba Techniciens baba batabizi, bagaca make!. kuruta uko ikibazo bagishyira gusa ku nsinga zitujuje ubuziranenge nubwo nazo zibigiramo uruhare…Urugero ugasanga umuntu yafatiye kuri Fuse ya 32A, kuri prise icomekwaho computer no kwatsa amatara yo munzu, kandi iyi iba yaragenewe Imashine za Triphase nka Moteur isya cg iponda imigati ndetse na poste à Souder! Nihubakirwe ku ba Technicien bazi ibyo bakora, bace nizo nsinga…ubundi barebe naho ubundi….
Turashaka kumenya impamvu nyayo y’iki Cyorezo cy’imiriro ,ikibazo ntabwo ari ukutagira ubwishingizi kuko ubwishingizi bugira akamaro kabwo iyo igikorwa cyo gushya cyabaye cyanarangiye. izi nyubako zirimo gushya hirya no hino mu Gihugu zimaze imyaka n’imyaka zubatswe zifite amashanyarazi zinakora ,icyo gihe cyose ntabwo zashyaga . None ubu byabaye icyorezo bibera rimwe mugihe runaka ,ikosa rikaba ko ari uko ngo badafite ubwishingizi, ngo ko ari installation zikozwe nabi nyamara zimaze imyaka irenga 20 zikora nta kibazo,ngo nuko bari mu Kajagari !!!!!!! Ni iki kihishe inyuma y’uku gushya muby’ukuri???? Ese kuki Abagize inteko nshingamategeko batabona ko ari ikintu cyo kwigaho? Nsanzwe nziko comments zanjye muzinyonga ariko nibura namwe murabisoma mumenye icyo Abanyarwanda baba batekereza.
Padiri Thomas harya we ntabwo yari muri ya nama y’Abicanyi iherutse kubera i Roma Saint Egidio?Hari abantu bibeshya rero maze kubona ahari namwe mwaba mubazi. Abantu bibwira ko ibintu byabaga mu myaka iri hagati ya 1963 na 1990 bishobora kongera kuba baribeshya cyane. Igihe cya za Coup d’Etat fini termine avec l’annee 1990,never come back. Revolution y’uriya mupadiri w’umusazi murabona yageza kuki abanyarwanda,uretse nawe n’undi wese uzabigerageza bizamukoraho. Sinumva ukuntu ahubwo papa ataramuca mu bapadiri 414000 bafite ku isi yose. Mbona nk’u Rwanda dukwiye kwandikira Papa agaca uriya mupadiri dore ko anahombya kiriziya gatorika amaturo y’abakiristo ayohereza muri FDLR. U Rwanda rero ni igihugu kifuzwa n’amahanga yose kubera ukuntu kimaze gusobanuka mu ngeri nyinshi ku buryo ntawe utabibona uretse biriya bisambo byo muri FDLR na RNC. Bakoresha umuriro cyangwa ikindi cyose tuzabatsinda kuko nta muntu ujya atsindwa intambara y’ukuri. Mureke dufashe H.E Paul Kagame kubaka paradizo mu Rwanda.
HARI N’ABASHOBORA KUBONA BUSINESS ITANGIYE GUHOMBA, BAGASHAKA AMAYERI YO KUZISHYUZA “UBWISHINGIZI”…
ibi biza byumuriro , ko mbona biri gufata intera, ariko numvishije leta yafashe ingamba zikarishye ahari bigiye koroha, kandi nabanyirugushya bazacunge neza iki kubahekura bazanga ahanini, ari imiriro yenstaille nabi cg I=ninyubako zishaje bihagije, ariko leta ingamba yafashe nizishyirwa mubikorwa ibi biraza gushira