Digiqole ad

Itorero ry’abiga mu mahanga ryatangiye i Gabiro

Ikiciro cya karindwi cy’itorero ryiswe “Indangamirwa” ry’urubyiruko rw’abanyarwanda biga mu mahanga cyatangirijwe mu kigo cya Gisirikari kiri i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2014. Mu byumweru bibiri bazamara bazigishwa ibijyanye n’indangagaciro z’u Rwanda, umurongo w’iterambere u Rwanda rwihaye ndetse  no gusobanurirwa uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mahanga bari mu ngandi i Gabiro
Bamwe mu banyeshuri biga mu mahanga bari mu ngandi i Gabiro

Aba banyeshuri  biga abandi baba mu bihugu 21 byo ku migabane yose y’isi, muri Uganda haturutse 108, Leta Zunze Ubumwe z’America yo ifite 76 no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku migabane y’Uburayi, Africa, Aziya na America.

Mu muhango wo gufungura iri torero byatangajwe ko uko baje atari ko bazasubirayo.

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga baba bageramiwe n’imico n’imigirire yo mu bihugu bigamo ituma bashobora guta indangagaciro z’igihugu cyabo no kwandura ingeso mbi zimwe na zimwe zitamenyerewe mu Rwanda.

Aime Mugabo wiga muri Uganda avuga ko kuza muri izi ngando kuri we ari amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa n’intego z’igihugu cye ndetse no kuba yabona ibiri mu gihugu cye akazagerageza guhindura imyumvire y’abavuga igihugu cye uko kitari.

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga ya kure baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga iri torero rizabagirira akamaro kuko bazimenyera ukuri ku bubera iwabo n’icyo bagomba igihugu cyabo.

Umuyobozi  w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface  yabasabye kuzatanga imbaraga zabo mu kubaka igihugu aho kuzikoresha mu kugisenya.

Rugacu ati “Twe nka Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ntituri nka Leta zindi zabayeho zahamagariraga abana bazo gusenya igihugu,twe tubatoza kubaka igihugu cyabo. Kwigisha abana gukunda ikiza no kwanga ikibi. Iki ni ikintu gikomeye

Minisitiri w’Uburezi Dr Vincent Biruta avuga ko iri torero ryashyizweho ngo ribe umurongo uhuza urubyiruko rwiga hanze ndetse n’iguhugu cyabo.

Minisitiri Dr Biruta yibukije aba bana ko bavukanye ubwenge ndetse n’impano hakiyongeraho amahirwe atarabonywe na buri wese yo kwiga hanze babifashijwemo n’ababyeyi ndetse n’igihugu.

Dr Biruta yabwiye aba banyeshuri ko ubumenyi gusa budahagije
Dr Biruta yabwiye aba banyeshuri ko ubumenyi gusa budahagije

Gusa avuga ko impano ndetse n’ubwenge bidahagije ahubwo icy’ingenzi ari ugukora cyane ngo ayo mahirwe bayabyaze umusaruro  baba bari mu gihugu cyangwa badahari bagahoza ku mutima igihugu cyabo.

Ati “Iyo tuvuga uburezi n’ubumenyi ntibihagije kuko bigomba kwiyongeraho imyitwarire. Mu bakoze Jenoside harimo abize amashuri ahanitse ariko babura indangagaciro bwa bumenyi babukoresha nabi, nagirango mbasabe ko ubumenyi muzakura hano  muzereke abandi ko musubiyeyo muri abantu batandukanye

Minisitre Biruta avuga ko Umunyarwanda aho ari hose yakorera igihugu icy’ingenzi ari ukugihoza ku mutima no kumva ko hari uruhare akwiye kugira mu iterambere ryacyo.

Bamwe mu banyeshuri b'abanyarwanda biga mu mahanga bari muri aya mahugurwa
Bamwe mu banyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga bari muri aya mahugurwa
Aha bari mu cyumba cy'inama mu kigo cya gisirikare i Gabiro
Aha bari mu cyumba cy’inama mu kigo cya gisirikare i Gabiro
Shyaka Angela, umwe mu biga mu mahanga uri mu ngando
Shyaka Angela, umwe mu biga mu mahanga uri mu ngando
Umuyobozi w'itorero ry'igihugu ageza ijambo rye kuri aba banyeshuri
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu ageza ijambo rye kuri aba banyeshuri
Barafana iby'ingenzi mubyo babwirwaga n'umuyobozi w'Itorero ry'igihugu
Barafana iby’ingenzi mubyo babwirwaga n’umuyobozi w’Itorero ry’igihugu
Bamwe mu bagize itorero Ingandamirwa rya Karindwi ribayeho
Bamwe mu bagize itorero Ingandamirwa rya Karindwi ribayeho
Ni abanyeshuri bari mu biruhuko mu Rwanda biga mu mahanga
Ni abanyeshuri bari mu biruhuko mu Rwanda biga mu mahanga
Bakurikiye ibiganiro byatangirwaga aha
Bakurikiye ibiganiro byatangirwaga aha
Nyuma bafashe ifoto rusange hamwe n'abayobozi bari baje gufungura iri torero
Nyuma bafashe ifoto rusange hamwe n’abayobozi bari baje gufungura iri torero


Photos/E Birori/UM– USEKE

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nibyo itorero ry’igihugu niribadadize kuko nibo bayobozi bejo b’u Rwanda kandi aho bajya hanza bahura n’abanyamahanga benshi bazagira uruhare mukugaragaza isura nziza y’igihugu cyabo.

  • igitekerezo

  • birashimishije cyane abo nibo bazaba abayobozi ejo hazaza, good job Rwanda 

  • Ariko ndafite ikibazo Rwanda nubwoko bumwe gusa birabaje pe

    • Njye  ntabwo  nfite  ikibazo  kimwe  ahubwo  ni  byinshi     ,  bwana Sema  koko  urahamnywa ko  buri ya  ari  ubwoko  bumwe  ?  Ese  ubwoko  uvuga nio  ubuhe  ?  Wabwiwe ni  iki  ko  ari  bumwe  ?  Wakoresheje ikihe  gipimo  ?   Ariko  rero  niba twunva ibintu  kimwe     Reka ngusubirize  bariya bantu  ni  ubwoko  bumwe  :  “ NI  ABANYARWANDA “
      01.  Bavuga ikinyarwanda 
      02.  bafite umuco  umwe. 
      03.  buri  wese yambaye  uniform  ys   RDF  ,   ETC  ……..
      Niba utavugaga ibyo  ufite ikibazo  cy` imyunvire    kandi  urababaje  cyane ….,  
      nabonye  uvuga ikirundi     birababaje   ibyo  nibyo  bituma mugifite ikibazo  muri  EAC    twa  twanarenze ubunyarwanda turi  aba  EAC  …… 

      MURABEHO  TURABASIZE   ,,,,,,,  

    • Usaze ari ubwoko bumwe gusa wowe? Ese usanze ari ubuhe? Mwagiye koko mureka ibyo bitekerezo bishaje, icyo gipimo cyawe si cyo nshuti

    • Wowe Sema wayobeye mu kintu cy’amoko ufite ingorane kuko iyo ni imyumvire ishaje. Niba ari ubushakashatsi urimo  gukora nakugira inama yo kubukorera mu bindi bihugu  nk’Uburundi,Ubudage,Ubutaliyani naho mu Rwanda aho ntibyagushobokera.

    • maladie mentale!! jya aho bita indera bagufashe

  • hahahaha bareke kwishimishiriza muri iriya uniform babanze bayikorere kuko bayibahaye nkababaha amasuka nababara

  • nta byawe SEMA ubwoko ubusomye mu gahanga se?i

  • Yego ko jye ndumiwe ngo ubwoko bumwe ubupimishije iki koko? ariko cancer yubwoko ko yabamunze abayifite yabishe mukabisa abashaka kubaka bakiyubakira igihugu urakabije ubu muri aba bana bangana gutya wamenya ari bwoko ki? kandi mu Rwanda ubwoko busigaranye wowe nabo musa ntudusubize inyuma

  • @ sema, uracyafite ibibazo mu mutwe si gusa, n’amaso yawe menya atari mazima, igipimo cy’ubwoko ukoresha ni ikihe? U RWANDA Rugeze   uracyareba umuntu ukamubonamo ubwoko runaka koko??? urumva utarasigaye inyuma?!!!!?? kanguka ncuti yanjye turi muri 2014, ntago tukiri muri za 1990 aho mwari mwarasaritswe n’ibintu bidafite aho bishingiye. Reba umuntu wese umubonemo umunyarwanda, ureke kumubonamo ubwoko,(ibintu byahimwe n’abantu bashaka kworeka u rwanda)kandi buriya wasanga guhura n’umunyarwanda utashobora kumumenya n’iyo yaba agusuhuje mu kinyarwanda ariko ukaba wahita uvuga ngo ni ubwoko ubu ngubu????????? urababaje, gutsimbarara ku moko.Abenci bibahejeje ishyanga…….( mwananiwe gutaha ngo muze murebe uko u rwanda rusigaye ruryoshye ahubwo abanyamahanga basigaye birirwa basaba kwitwa abanyarwanda kubera ubwiza bwarwo).gutsimbarara ku bintu bidafashije ( ayo moko) bamwe bahisemo kwitwa impunzi ubuzima bwose( ibintu bigayitse ku muntu w’umugabo ufite amaboko kandi afite iwabo amahoro ahinda) , utunzwe no kurya ari uko usabirije kandi ufite amashuri yawe, ufite amaboko….. ariko kubera amoko bagupakiyemo nabwo uwakubaza scientific proof kuri ayo moko ugenderaho ntiwazibona kandi ngo mwaraminuje ye( ibindi byose ukora washobora kubyerekana scientifically).anyway, kanguka dore u rwanda rwaragusize nako isi yose kuko uracyashakisha icyagutanya na mugenzi wawe aho utarebye icyaguhuze nawe..?????!!!!!!!! urababaje 

    • @koko, jye mbona Sema arengana, ibyo atekereza nibyo yavukiyemo, nibyo yarerewemo; biramugora guhindura imitekerereze, iyo abigerageje bimutera kulibwa mu mutwe. Kandi ababyeyi batubwiye ko umwana ali nk’igiti, umugorora akili muto kuko iyo ubigerageje akuze avunika. Abantu nka we imitekerereze mishya irabagoye, nukumufata amaboko, tugasindikiza gusa nkuko HE yabivuze ejobundi, kuko ubwe yaratakaye. Ikindi kandi, naho twakwemera ngo abali muli izi ngando ni “ubwoko bumwe”, yarakwiye kumenya yuko aba bose ali abana b’abanyarwanda biga mu mahanga kandi bihitiyemo ubwabo gukora ingando mu biruhuko byabo. Ntabwo ali leta yabatoranyije, nibo ubwabo babyishakiye (i.e. self-selection), bigomwa ibindi bagakoresheje ibyo biruhuko byabo mu gihugu cyabo. Ndemeza yuko umwana w’umunyarwanda wiga mu mahanga uwo ali we wese ubishaka ahabwa ikaze.

  • Ese kwiga indangagaciro z’ubunyarwanda bisaba kwambara gisirikare?Bigishijwe bambaye civil ntabwo byakwinjira? Cg baziga no kurasa ?Nkeka ko uriya mwambaro ufite abawugenewe bazi agaciro kawo.Amahoro 

    • @mutombo, ntiwabonye se ko batorezwa mu nkambi ya gisirikare, kandi ingando cyangwa itorero mu muco karande wa kinyarwanda zibamo na concept yo kwiga uburyo bwo kulinda igihugu? Niba  ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’abandi bayobozi bikirenga b’igihugu batabona ikibazo cyuko aba bana bambara gisirikare kandi bali no mu nkambi ya gisirikare aho izi ngando zikorewe, wowe kuki ibibonamo ikibazo? Aho ntushaka kuba plus royal que le roi?

      • ” PLUS ROYAL QUE LE ROI ! ” SHA, GENDA UMUBWIRIYEMO !!!!!!!!!!!!!!

    • @mutombo, biroroshye kwigisha abantu baba hamwe mu muzima bumwe bambaye kimwe( abatunzi na badatunze bose bambaye ibisa!!) cg indini ryawe rirabibuza ntitwabimenye cg ishyaka ryawe rirwanya RDF kuburyo ubona aba bana kwambara uniform za RDF bikurya ahantu!!uzabaze unity mu gisoda ko idatandukanye na unity yaba civil(mu bikorwa kuko mu mvugo/vocabulaire ni 1.

  • amateka y;u rwanda niwo musingi wo kubaka igihugu kitajegajega kandi gishingiye ku hazaza heza

  • icyo nabonye ni uko bose ari beza weeee! babereye ijisho. niba ari frecheur z’i burayi?

    • wamenya ari ibiki? wenda nuko birira pomme!!! Anyway,on dit frai^cheur,n’ est-ce pas ?

  • Isi irakataje muve mu manjwe twarozwe na ba rutuku kugirango duhore turyana. Mutoze abana gukunda kwiga no gukora

  • Genda rwanda wararenganye 

  • Sema muramurenganya,iyo twibuka tuvuga génocide yakorewe abatutsi bishaka kuvuga ko yakozwe n”abahutu !!!Byagera mu bindi ngo nta moko, none tuzemere iki tureke ibihe?Naho ziriya ngando bazazite service militaire obligatoire bigire inziza.Amahoro 

    • “Mutombo”, “Mulamba”, muba ikongo se mwa bantu mwe mwihaye amazina yaho? Naho wowe wiyise Mulamba, tuvaga genocide yakorewe abatutsi kuko abishwe bazize ko batoranyijwe nk’abatutsi kandi ababatunze urutoki ngo babice bakoresheje indangamuntu zanditsemo yuko umuntu ali umututsi, umuhutu, umutwa cyangwa ikindi icyo aricyo cyose. Kubera societe umuco nyarwanda uha ubwo “bwoko” bivuye kuli se w’umuntu, umuntu yararokokaga afite se w’ubwoko ngo bw’umuhutu naho yaba afite nyina witwa ngo umututsi; ufite nyina witwa umuhutu wabyaranye n’umugabo witwa umututsi akicwa kuko we yabaga nawe yarahawe indangamuntu y’umututsi. Politike mbi rero y’ubutegetsi bwicyo gihe byatumye unasanga ababyara umwe ali kuli bariyeri yica undi yiruka hirya no hino agerageza gucyiza ubuzima ahigwa bunyamaswa kandi mubamuhiga halimo na mubyarawe ubyarwa na nyirasenge w’umututsi. Niba wowe utumva amahano nkayo nuko udashaka kubyumva kandi unashyigikiye ayo mahano. Ukomeze wigire injiji uko ubishaka, twe dukomeye twubaka ubunyarwanda ariko butibagira politike yatumye umubyara yica kirazira y’umuco karande wa kinyarwanda akaduka uwo basangiye amaraso ubundi wanamuberaga umugeni akamena amaraso y’umwana wa nyirarume ngo kuko we afite indagamuntu ivuga ko ali umututsi kandi akwiye gupfa.

      • urasobanutse kandi najye mbonye uko nzahora mbisobanura kuko abazungu hari igihe bambaza nkarakara nkabura icyo nzubiza

  • nonese kwiga indangagaciri ndetse n’iterambere bigomba kwambara imyenda ya gisirikare?, (uniform)… anyway kwanza iriya myenda mbona yanditseho RDF byo n’ibiki !!!  

  • Njye numva abanyarwanda tudakwiye gukomeza kwigurutsa ikibazo cy’amoko, kandi kitureba twese. Ni amateka yacu ntidushobora kubihindura ngo twigire nkaho ntacyabaye. Ndabona mwese hasi aha mwigize inararibonye, mutera hejuru uwitwa Sema ngo nuko avuze ubwoko?? nonese uretse kwijijisha ubwoko muyobewe icyaricyo? ntibukibaho se? nonese Jenoside tuvuga yakozwe nande, ikorerwa nde? Abanyarwanda dukwiye kuva mubugoryi n’uburyarya, tugahangana n’ingaruka z’amateka yacu, ameza n’amabi tukayavuga yose ntapfunwe, maze tukarebera hamwe twese idéntité dushaka kwiha nk’abanyarwanda. Ikibazo cyamoko ntigikwiye kuba sujet tabou, tugomba kujya tubivugaho, kuko biri mumateka yacu, kandi ntidushobora kubisibanganya.. Abatwa, abahutu, n’abatutsi, bahozeho, bariho, kandi bazahoraho. Murakoze!!

    • @rutaganira, ayo se niyo moko yonyine abanyarwanda bafite? Hali uwakubujije kwiyita icyushatse se, mbone unagende mu nzira wiyanditse ku gahanga kawe yuko uli umuhutu, umututsi, umutwa, umwungura, umucyaba, umushambo, umunyiginya, umusyete, umusinga, umwenegitori, umwega, umukono, cyangwa niba unabishaka uvuge yuko uli umunyanduga, umunyabuganza, umulera, umukiga, umunyambiriri, umunyamayaga, umunyabugesera, umunyakinyaga, etc. Ibyo ntawigeze abibuza umunyarwanda uwo ali we wese ubishaka kubikoresha. Niba nibeshya yenda wambwira aho itegeko ribibuza ryanditswe muli gazette ya leta. Icyo nzi gusa nuko muliki gihugu KIZIRA gukoresha identité nkizo guha umuntu uwo ariwe wese amahirwe kugera kubintu rusange begenewe buli munyarwanda, kandi akwiye kubigiraho amahirwe nkundi munyarwanda uwo ariwe wese. Ariko hali icyo nkunda kubaza abantu ngo basobanulire inkomoko nyayo nakamaro kayo ngo n’amoko. Ikindi mwasobanurira. Dutekereze abavandimwe babili: umukobwa n’umuhungu bavuka k’umugore n’umugabo bitwa ngo n’abatutsi, bakarongorana n’umukobwa n’umuhungu nabo babavandimwe bavuka muli couple yitwa ngo n’abahutu, izo couples zombi nazo zikabyara abana. Ntibibatangaje yuko uwo muhungu wu “mututsi” urongoye umukobwa ngo wu “muhutu” abyara abana ba “batutsi” ariko mushiki we warongowe na mulamu we musaza w’umugorewe we abyara abana ba “bahutu”? Aba bana se bavanze batyo mubaha mute izo etiquette ko naho mwavuga proportion y’amaraso ngo ya “gitutsi” na “gihutu” bingana neza? Ariko kandi muli jenoside bamwe muli abo babaga kuli bariyeri bahiga abo basangiye amaraso muli ubwo buryo. None wowe Rutaganira nibyo ushaka kudusubizamo? Hali aho udashobora kwirengagiza yuko hali igice cya benekanyarwanda bashatse kulimbura abandi benekanyarwanda kubera izo etiquettes, ibyo bigomba kuvugwa kandi bikanibukwa kugirango bitibagirana hato ejo bigasubira. Ariko kuva ubu tujya ejo hazaza, dukwiye kwikuraho ayo mazina yatuzanire imiborogo gusa, nubwo twese tubizi gushaka kubikora no kubishyira mubikorwa bitandukanye, cyane cyane tugifite nkamwe ba Rutaganira n’abandi benshi mutekereza kimwe. Ariko kandi na none nta gakiza kaza gatyo gusa. Guhindura umuco n’ibitekerezo byanjijwe mu bantu igihe kirekire bikenera ubushishozi, ubushake, n’imbaraga nyinshi abenshi tutagira. Naho wowe @NDAHAYO, ikibazo cyawe nyacyo ni ikihe? Baliya bana barakorera ingando mu nkambi ya gisirikare nkuko byagenwe, kandi nkuko babishaka ubwabo. Imhamvu wumva wowe bikobogamiye n’izihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish