Digiqole ad

Umugore n'umugabo bafatanywe za Kanyanga ziva Uganda

Gisozi – Umugabo n’umugore bakurikiranyweho gushaka gukwirakwiza inzoga za Kanyanga, chief waragi n’izindi zikorerwa muri Uganda zitemewe mu Rwanda. Kuri station ya Polisi ku Gisozi aho Polisi yaberekanye kuri uyu mugoroba wo kuwa 15 Nyakanga, bombi bahakana ibyo baregwa bakavuga ko n’ubwo babifatanywe atari ibyabo.

Ntabwo bari baziranye ariko bafatiwe mu cyaha kimwe bashinjwa
Ntabwo bari baziranye ariko bafatiwe mu cyaha kimwe bashinjwa

Gabriel yafatiwe ku mupaka wa Gatuna azanye izi nzoga i Kigali yazipakiye mu modoka. Inzoga zose hamwe yafatanywe zifite agaciro ka miliyoni 2,2 na kanyanga ifunze mu mashashi y’agaciro k’ibihumbi 132.

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ati “ Ubusanzwe ncuruza amasaka, ariko nibyo koko bamfashe mpakiye ibiyobyabwenge ariko ntabwo nari inzi ukuntu byambutse umupaka kuko nari natumwe kubizana n’umugore witwa maman Cyuzuzo.”

Uyu mugabo yafashwe ku cyumweru ahagana saa cyenda z’ijoro mu nzira yerekeza i Kigali apakiye izo nzoga.

Umugore witwa Dancilla utuye Karuruma mu murenge wa Jali muri Gasabo we kuri uyu wa mbere tariki 14 Polisi yamufatanye Litiro 100 za Kanyanga n’amakarito arenga 27 ariko za Chief na Kick mu nzu acumbitsemo, byose bifite agaciro ka 1 104 000 Rwf.

Dancilla avuga ko ibyo yafatanywe ari iby’umugabo akodeshaho inzu wabizanye akabipakurura akabishyira mu nzu Dancilla acumbikiwemo n’uwo mugabo witwa Theobald ubu ngo ugishakishwa.

SP Modeste Mbabazi, umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yatangaje ko aba bose bafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage batanze amakuru kuri ibi biyobyabwenge, aho byari biri n’uriya wabyinjizaga mu Rwanda.

Avuga ko nubwo uriya mugore ahakana icyaha agomba gukurikiranwa kuko niyo ibiyobyabwenge yafatanywe bitaba ibye ashobora guhanirwa ubufatanyacyaha.

Yatangaje ko amakuru abaturage bahaye Polisi yari yerekeranye n’ibiyobyabwenge biri k’uwitwa Theobald i Karuruma bajyayo bagasanga biri mu nzu y’uyu mugore, Theobald we akaba agishakishwa.

Mu gitabo cy’amategeko ingingo ya 594 ihanisha igifungo kiri hagati y’umwaka n’itatu n’ihazabu kuva ku 50 000 kugeza kuri 500 000Rwf uwahamwe n’icyaha cyo kugura no gukoresha ibiyobyabwenge.

Aha niho Polisi ngo iburira abanyarwanda bamwe bashobora kuba bibwirako gukoresha ibiyobyabwenge gusa bidahanirwa.

Iriya ngingo y’itegeko ihanisha igihano cyo gufungwa kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu yo kuza kuri 500 000 kugera kuri 5 000 000Rwf uwahamwe n’ibyaha byo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ari nabyo aba bafashwe bakurikiranyweho.

Dosiye z’aba baregwa zamaze gutunganywa n’ubugenzacyaha bakaba bari bushyikirizwe ubutabera kuri uyu wa gatatu nk’uko byatangajwe na Polisi.

Aya ni amashashi ya za Kanyanga yafatiwe kwa Dancila
Aya ni amashashi ya za Kanyanga yafatiwe kwa Dancila
Inzoga zafashwe ni izavanywe muri Uganda
Inzoga zafashwe ni izavanywe muri Uganda
Izi ni inzoga zica cyane kandi mbi ku buzima
Izi ni inzoga zica cyane kandi mbi ku buzima
Zari zije gucururizwa i Kigali
Zari zije gucururizwa i Kigali

Photos/J UWASE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko se tuvuge ko ari ukwihangira imirimo ariko se nibyo ko bazaba ibintu byangiza ubuzima nkibi koko, kandi ikindi ubu nimisoro banyerezaga ubutitsa, barazana ibyica ubuzima barangiza , bakanatwara imisoro yakubatse ibigo nderabuzima ndetse nibitaro byo kuzabura abo bamarishije izo nzoga zikaze kubi, bahanwe rwose

Comments are closed.

en_USEnglish