Mary Robinson mu babonanye na FDLR i Roma
Umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda uherutse gutumirwa n’umuryango ushamikiye kuri iliziya Gatolika wa Saint Egidio mu nama i Roma mu Butaliyani, mu babonanye n’intumwa z’uyu mutwe harimo intumwa y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga binini Mme Mary Robinson.
General Major Byiringiro Victor uzwi kandi ku mazina ya Gaston Iyamuremye yatangarije ijwi rya Amerika ko i Roma intumwa za FDLR mubo zabonanye nabo mu nama harimo uriya mugore Mary Robinson ndetse na Senateri Russell Feingold intumwa yihariye ya USA mu karere k’ibiyaga bigari.
Tariki ya mbere Nyakanga, Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru cyerekeranye no kwibohora, yavuze ko amahanga ari ‘indyarya’, ko rimwe avuga ko ababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, abagize FDLR, bagizemo uruhare ubu bakaba bidegembya mu gihugu cya Congo, ubundi ayo mahanga akaba ariyo yongera guha ijambo abagize FDLR.
Mu minsi micye yari ishize, Tariki 26 Kanama FDLR bamwe mu bagize umutwe wa FDLR bari bakiriwe i Roma aho bahuriye n’abayobozi batandukanye barimo bariya bavuzwe.
Uyu mutwe wa FDLR ushinjwa na Leta y’u Rwanda kuba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abo muri uyu mutwe bo bakavuga ko ari ukubabeshyera ko abagize uruhare muri Jenoside babibazwa ubutabera.
Gen Maj Byiringiro (Iyamuremye) yatangarije ijwi rya Amerika ko ibiganiro abo muri FDLR bagize i Roma ngo bose abari babirimo basabwe kubigira ibanga.
Hari amakuru avuga ko uyu mutwe umaze iminsi uvuze ko uri gushyira intwaro hasi ahubwo waba uri kwisuganya ngo utere u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rufite ijwi rito mu mahanga, icyo rushoboye gukora ari ukurinda umutekano w’abanyarwanda n’ubusugire ku buryo bwose bushoboka.
Gen Byiringiro abajijwe n’ijwi rya Amerika niba we ubwe nta Jenoside yakoze yabihakanye avuga ko atishe, ko abaye yarabikoze yabibazwa n’ubutabera. Avuga ko ngo Leta ya Kigali ikoresheje umwanya ifite muri Loni yatumye abuzwa kujya i Roma akagarukira mu nzira.
Kugeza ubu ibyavugiwe muri iyo nama y’i Roma byakomeje kwitwa ibanga. Uriya muyobozi w’umutwe wa FDLR ariko avuga ko ngo icyo bifuza ari ukuvugana na Leta y’u Rwanda mu mahoro. Nubwo hibazwa impamvu ayo mahoro bashakaga i Roma yagizwe ibanga.
Iyo umuturanyi acumbikiye umwanzi
Leta y’u Rwanda na Leta ya Congo Kinshasa ntabwo byigeze birebana ijisho ryiza kuva Jenoside yarangira impunzi zigataha ziva muri Congo ariko umutwe w’inyeshyamba urwanya u Rwanda ukiyubaka muri icyo gihugu.
Impunzi nyinshi zimaze gutahuka, abarwanyi basigaye muri Congo bagizwe ahanini n’abari abasirikare mu ngabo za FAR ndetse n’interahamwe bibumbiye mu mutwe bise ALiR, Armée pour la Libération du Rwanda. Nyuma kubera isura mbi wari umaze kugira kubera ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu n’ubusahuzi ku baturage ba Congo wahinduye izina witwa FDLR. Ukomeza kuba muri Congo.
Congo Kinshasa n’u Rwanda ntibyakomeje kurebana neza kugeza ubu kubera gucumbikira umwanzi w’u Rwanda. Kugeza n’ubwo havuzwe ubufatanye bw’ingabo za Congo n’abarwanyi ba FDLR mu ntambara zo kurwanya indi mitwe irimo uwa M23.
Kinshasa kandi iherutse guha inzira abarwanyi ba FDLR bava mu burasirazuba banyura ku kibuga cy’indege cya N’djili i Kinshasa berekeza i Roma. Icyabaye nk’ikimenyetso cyo kwifatanya n’abarwanya u Rwanda bari ku butaka bwabo.
Kurebana nabi hagati y’u Rwanda na Congo bimeze igihe kinini guherutse no kuvamo gukozanyaho, iyi yaba ari imwe mu mpamvu zibiri inyuma.
FDLR irashaka amahoro koko?
Ni ibyo kwibazwaho na buri wese usesengura. Sosiyete sivile z’aho yashinze ibirindiro muri Kivu ya ruguru na hamwe na hamwe muri Kivu y’Epfo zivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bayogoje uduce barimo mu byaha byo gufata abagore ku ngufu, gusahura abaturage, kubaka imisoro no kubasarurira imyaka.
FDLR niwo mutwe w’inyeshyamba ufite agace kanini umeze nk’ugenzura muri Congo, aho abanyamakuru mpuzamahanga bashobora kubasura, bakabereka intwaro zabo bakabereka abarwanyi babo, abanyamakuru bakemeza ko aho hantu ari ahantu ha FDLR umutwe urwanya igihugu ufite ahantu wigaruriye mu kindi gihugu.
Mu magambo y’abayobozi ba FDLR humvikanamo kenshi imvugo zikoma ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda na Perezida Kagame ubwe, humvikanamo kandi amagambo ya Demokarasi ngo bashakira abanyarwanda ariko aho uwo mutwe ukorera iyo hasohotse ibipimo bya Demokarasi ku isi haza nibura mu myanya 10 ya nyuma ku isi.
Gushyira intwaro hasi, Leta y’u Rwanda ivuga ko ari umukino, FDLR n’ubuyobozi bwa Congo bikavuga ko ari urugendo (processus) rukorwa buhoro buhoro ngo kuko abo barwanyi bamwe baturuka kure cyane mu bice by’uburasirazuba bwa Congo kandi baza n’amaguru bityo bitakorerwa rimwe. Ubu hashize ukwezi bavuga ko bari gushyira intwaro hasi ariko ubwo bitararangira nk’uko Gen Byiringiro kandi Iyamuremye abyemeza, ubwo bamwe baracyari mu nzira bagana aho bashyirira intwaro hasi i Kanyabayonga.
Mu 2005 umuryango wa Saint Egidio nabwo winjiye mu kibazo cya FDLR, bivugwa ko bagiye gushyira intwaro hasi. Ariko byabaye nk’uburyo bwo kongera kwisuganya no gufata uduce tumwe na tumwe twa Kivu ya ruguru aho bagize ibirindiro bya Politiki n’ibya gisirikare, babanje kwiyita ko ari abasivili bashyize intwaro hasi badashaka gutaha.
Mu 2014 Saint Egidio yongeye kugaruka mu kibazo cya FDLR noneho itumira abayobozi bari aho muri Congo ikabahuza n’abayobozi b’umuryango mpuzamahanga ngo baganire mu ibanga rikomeye.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko iryo banga koko si ikibazo?ubwose babishyize ahagaragara ko byumvikana ko bashaka gufasha FDLR bakareka gukomeza bayobya uburari.baribeshya Imana y’abanyarwanda ntaho yagiye bazakorwa ni isoni.
Ntamuntu ugiranibiganiro ninshutiye akenshi ubigirana nabanzi bawe nibyobavugako arumuti usharira umuntu agomba kunnywa na Habyarimana yagezaho arawunnywa.
@ KigomaNiba nabyo atari ibanga wandusha icyo u Rwanda rwaganira na FDLR? Umuti Habyarimana yageze aho akanywa ni uwuhe?
Nonese Kigoma, uwo muti usharira, harya uwo twanyoye ni muke? Nta wundi dushikadushika
Nonese Kigoma, uwo muti usharira, harya uwo twanyoye ni muke? Nta wundi dushaka nk’Abanyarwanda, niba uwushaka uzagende uwusangire na FDLR n’izo za Loni na kiriziya gaturika, biyemeje kwijandika mu mahano. Ariko mwese muzawunywe muzi ko ntacyo muzageraho. Sha burya si buno
Kiliziya Gatolika???Ibaze i Macca batumiye nka Al shabab. Hahahaha.
kiriziya gatolika yakweruye niba ishaka gufasha FDLR ku mugaragaro ? niba se FDLR ishaka gutaha ku mahoro hari uwababujije? bashyire hasi intwaro baze bacishwe i Mutobo basubizwe muri sosiyete nyarwanda kandi niba harimo nabakoze amakosa babihanirwe cyane abagize uruhare muri jenoside. gusa nakwisabira leta y’u Rwanda kuba maso igakomeza kuturindira umutekano natwe ntituzemera ushaka kuwangiza.
@Cecile, nyamara iyo kiliziya irafasha fdlr ku mugaragaro. Ntiyigeze ihwema gushyigikira ubwicanyi mu Rwanda, kuva igihe yimikiye Kayibanda (wahoze ali umukarane wa Perraudin wategekaga iyo kiliziya muli 1959) mu maraso y’abana b’i Rwanda, cyane cyane abatutsi, kugeza kumusimbuza Habyarimana, na none mu yandi maraso y’abandi bana b’u Rwanda – na none cyane cyane ababatutsi – nta gihe iyo kiliziya itashyigikiye ubwicanyi bwose bwabaye muli ur’u Rwanda bugamije kumara cyangwa guhanagura igice kimwe cy’abanyarwanda, cyane cyane abitwa ngo n’abatutsi – kuva muli 1959, kugeza mw’itsembatsemba Bagosora yise iry’imheruka. Abatabibona nuko badashaka kubibona. Kandi na Loni ntiyigeze hali icyo ibikoraho. Mwibuke ibyo Ban Ki-moon yatubwiye ejobundi muli stade Amahoro kw’italiki ya 7 Mata twibuka inshuro ya 20 umunsi jenoside yakorewe abatutsi yatangiriyeho. Yemeye yuko Loni yahemukiye abana b’u Rwanda uwo munsi, anasubiramo bimwe baliya bose bakunda kuvuga kuli uyu munsi, ngo: Never Again. Nyamara ibyo iyo Loni ivuye gukora, gufasha abayoboye FDLR kuva muli Congo y’Iburasirazuba kubajyana i Roma kubonana n’ababashyigikiye – ibi kandi binagongana n’umwanzuro wiyo Loni wo gushyira abo bicanyi ruharwa kw’itsinda ryabatemerewe kurenga imipaka kubera ibyaha byiterabwoba bazwiho – byerekana neza kurusha amagambo yuko Loni na nubu igihemukira abana b’u Rwanda ikorana n’abashaka kurangiza akazi Inkotanyi-RPA yabatesheje muli 1994. Loni na kiliziya bafite ikintu kimwe bahuriyeho. Byombi bishaka yuko twumva gusa ibyo bavuga, aho kureba n’ibyo bakora. Kubera amateka abanyarwanda dufitanye niyi mitwe yombi (ali kiliziya ali Loni), twajijutse cyera; tureba ibikorwa byabo tukirengagiza amagambo tuzi ko alimo umwuka wuzuye ubusa. Kandi ibyo bakora byerekana neza ubufatanye buli hagati yabo n’abajenosideri, ubu banaciye ibintu mu karere k’ibiyaga bigari by’afurika. Bisa naho hali ikintu kitumvikana gituma umuntu uwo aliwe wese Loni ishyize ku milimo nk’uriya Mary Robinson yararimo ahindura imyumvire n’imikorere akaba atakigengwa n’umuco usanzwe uranga inyokumuntu.
bananiwe kuyifasha igifite leta nkanswe ubu. there are all a bunch of failures idle and disoriented. izombwa.
nta gitangaza kuri kiliziya gatolika ku Rwanda iryanishije abanyarwanda igihe cy’ubukoloni ishoye aba Christo n’abashumba babo muri genocide ikomeje gushigikirana na francais mu mabi bakoze rero ntawe byatangaza kuko bose ibyo bahuriyeho nuko bose bakoze genocide
Uyu muryango St Egidio se wihaye gukorana ubuvugizi bwa FDRL, aho ntiwaba ufite agenda cachee.yo kubinjiza mu gihugu rwihishwa.
abana b’urwanda turi maso ibyo barimo byose bitonde kuko ntabwo tuzemerera,ntabwo tuzihanganira uwari we wese uzongera kudusubiza mu intambara na genocide kandi abo bose bashyigikiye FDLR bazamwara.
ubundi se hari igihe Loni itafashije FDLR kandi ntakintu yigeze igeraho
abazungu i incakura cyane bakomeje kubyara muri batisimu abicanyi bucece
ndibaza k=nkuyu robinson witwa ngo ashinwe ibibazo byo mubiyaga bigari, ikibazo ahisemo kugicyemura ahura nabagiteza bakaganira reka twizereko yababwiraga gushyira hasi intwaro burundu bagataha mugihuugu nkabandi baturage bose, nkuko nabagenzi babao bataha, ariko rero kiliziya gatorika nayo ibyabo ku Rwanda bigenda binyobera, ama eglises(churches) niyo yaguyemo abantu ibihumbi nibihumbi muri genocide yakorewe abatutsi kurusha izindi nsengero ariko bararuciye bararumira, ni ikibazo
Ariko aka gakecuru ko ngo ni Mary Robinson, kagerageje gusaza katanduranyije cyane? Karakagwa inyuma ya FDLR nyine n’ubundi ngo ibisa birasabirana. Apuuu, ushaje nabi gusa
Ariko se mwagiye mureka kubogama cyane. Aho mwibagiwe ko niba mushaka amahoro arambuye mwakwivanamo ibyamoko kuko kugeza ubu ntamahoro azigera aba mu Rda mugihe mwitwaza amoko. Madame Robinson arimo kubona ko mu rwanda amahoro ari ntayo akaba ashaka kunga abanyarwanda aho bari hose kugirango igihugu kigire amahoro asesuye ntimubibone kubera iyo mitima yanyu ibogamye ituma mudashishoza.
Umunyamahanga azava ikantarange aje kunga abanyarwanda noneho mutangire mumwijundike? Ibuka ubwo RPF yateraga iva muri Ouganda, ivugako izanye amahoro;none icyogihe ko abashyira mugaciro ko batayamaganye. Mwibuke uko RPF yaje ko n’abandi nabo bakeneye gutaha mugihugu cyabo.
@Gasana, Va muli iyo myobo n’ibihuru wowe na benewanyu mwihishemo, ngwino mu Rwanda urebe amahoro uko asa. Amahoro dufite atandukanye n’imiborogo muhozamo abanyekongo mwagiriye igihugu ikotaniro, dore uko kumena amaraso, gufata abagore n’abana ku ngufu, kwambura n’ubundi bugizibwanabi aliwo mwuga wanyu mwabibayemo inzobere. Ariko usibyo nibyo, ntawababujije gutaha, muze. Ariko muze mwizeye ko muli mwe uwo aliwe wese wasize akoze amahano m’urwa Gasabo azayabazwa imbere y’ubutabera. Ikindi twakwizeza wowe, nuko naho mwashyigikirwa na bande, muzagwa muli ibyo bihuru no muli iyo myobo. Mbere se ntimwali mufite igihugu cyose, iyo kiliziya yanyu cyangwa leta y’ubufaransa abashyigikiye byimazeyo, yaraboherereje n’ingabo zo kubarwanira? Ibyo byose harya byabamariye iki? Byabujije Inkotanyi kubavunira umuheto? Mukomeze mwizere ka kabila, kikwete na zuma, kiliziya gatolika n’ubufaransa. Ejo bose bazabasiga ku gasi avantures zabo zabapfubiye. Ikindi, nkuko Afande Kabarebe yababwiye, nimushaka gutera urwababyaye n’intwaro mu ntoki, karibu sana. Ababishinzwe, bazabaha ikaze ikwiye.