Bamwe mu bajura ba Laptops, TV Screens, Radio, Piano…bafashwe
Ku cyicaro cya Polisi y’igihugu ya Remera (ku Kimironko), harekanywe abagabo batanu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho binyuranye byiganjemo iby’ikoranabuhanga nka mashini laptops, amateleviziyo n’amaradiyo, iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nyakanga ndetse bamwe baramera icyaha bagasaba imbabazi.
Mu byafashwe harimo inyakiramashusho 10 zigezweho zizwi nka Flat Screens, Inyakiramashusho 3 zisanzwe, Mudasobwa 4 zigendanwa(Laptops), Mudasobwa 1 isanzwe (Desktop), Camera 3 zifotora, Telefone 12 zigendanwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi yavuze ko ibyagaragajwe byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye, amakuru akaba yaratanzwe na bamwe mu bakekwagwaho ubwo bujura, bakagenda bavuga aho bagurishije buri kimwe.
Umwe mu bakekwaho icyo cyaha cy’ubujura witwa, Eustache Rurangirwa, ubusanzwe ngo yari umutekiniyise mu gusudira no gukora amashanyarazi, yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru.
Mugenzi we witwa Baptiste we wemera ko yari yarishoye mu bujura akanasaba imbabazi, yavuze ko Rurangirwa ariwe wamuzanye mu bujura yita ko budafite umumaro, avuga uburyo ibyibwe byose bagiye babikora.
Baptiste yasabye imbabazi ati “Iyo ibintu byagaragaye si ngombwa guhakana, icyangombwa ni ukwemera ugasaba imbabazi. Iby’ubujura sinzabyongera ndasaba imbabazi Abanyarwanda ko ntazongera.”
Yongeyeho ati “Ndashima Imana ko ibi byabaye, sindaba ikirara ku buryo ntakwisubiraho, abantu bari banzi ku bindi nko gusudira n’ubundi butekinisiye, ubujura ntabwo bari banziho, ndasaba imbabazi. Umutima wanjye uranshinja icyaha ariko ndasaba imbabazi, n’uwanyica muri aka kanya ndumva nta cyaha napfa mfite.”
Undi wa fatashwe ni uwitwa Byukusenge avuga ko yari aziranye na Rurangirwa ariko ngo we ntabwo ari umujura.
Hakizima Theophile, we yafatanywe icyuma cya fer a beton bacukuzaga amazu, n’imfunguzo bita master Keys ariko yazijugunye ahantu hataramenyekana, avuga ko yinjijwe mu bujura n’umuntu wari ugiye kumurangira akazi ko kumutwaza ibyibano, ariko akavuga ko amaze kubona ingano y’ibyibwe ngo ubujura yaburetse.
Yagize ati “Ndabona kwiba ntacyo bimaze n’uwaba abikora yabireka.”
Gatera Seth wakoraga muri Kompanyi yitwa ‘Dash-S Technologies’ ikorera ku Kimihurura yibwe imashini za Laptops icyenda, yavuze ko babanje kujyana ikirego barega abari bashinzwe kubarindira umutekano, ariko ku bw’amahirwe ngo ibintu byabo byabonetse ni ibyo kwishimira.
Yagize ati “Mu by’ukuri nashimye ko byose byabonetse, byangaragarije imikorere ya Polisi n’imbaraga ifite mu kugenza icyaha.”
Yasabye abaturage bagenzi be ko igihe bibwe bagakwiye kwihutira kubimenyesha Polisi.
Yagize ati “Iyo tuvuga ngo twimenyere ko twahombye ntituba twabonye ibyacu twibwe, ndagira ngo mbwire abantu ko dukwiye kumenyesha abashinzwe umutekano kuko dufite Polisi y’umwuga.”
Supt Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabwiye abanyamakuru ko bakomeje gushakisha imfunguzo zitwa ‘master Keys’ abajura bakoresha mu gufungura inzugi zose ngo kuko izo mfunguzo zizateranya abakozi na ba sebuja.
Yavuze ko irondo na gahunda y’umutekano iriho yitwa “ba ijisho rya mugenzi” wawe bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Ku bijyanye n’abantu babuze ibyabo ngo barasabwa kugana Polisi bagatanga ibimenyetso by’ibyo bibwe basanga bihura n’ibyo bafite bakabihabwa.
Ubu bujura bwose ngo nta muntu bwahitanye ndetse nta n’uwo bwakomerekeje. Igisa n’ikidasanzwe buri wese yibaza ni ubuhanga aba bibye ibyo bigaragazwa bakoresheje kuko mu bo bibye harimo abantu bakomeye mu nzego z’umutekano, umwe mu bibwe n’aba bafashwe ni umusirikare wo ku rwego rwa ofisiye mukuru wagaragaye mu baje kwakira ibikoresho byabo bibwe.
Ibyaha by’ubujura bivugwa mu ngingo ya 301 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo ya 300 igateganya ibihano kuwahamwe n’icyo cyaha, birimo gufungwa kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri, n’ihazafu yikubye kuva ku nshuro eshanu kugera ku icumi z’ibyibwe.
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
Ange Eric HATANGIMANA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
turashima police yacu kubwakazi katoroshye , ni abo gushimwa naho aba bene ngango akaboko karekare kananiye nibahamwe hamwe bakanirwe urubakwiye, kandi nabandi babitekerezaga barebereho
polisi y;u rwanda ikomeje gukora akazi kayo neza kandi turanayishimira tunayisaba ko abafashwe bose bahanwa bya nyabyo bityo ntibazongere
Big up to RNP well done
Abo bajura nibavuge n’abandi kuko byari bikabije aho biba mu modoka umuntu arimo. Police nibabaze aho n’ibindi bibye biri kuko jyewe bankozeho nta nicyangombwa na kimwe mfite.nifuza kuzababona.Turashimira Police iki gikorwa.Imana ibahe umugisha.
Comments are closed.