Digiqole ad

Abashoramari b’Abashinwa bagiye kuzana uruganda rukora imyenda

Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere mu Rwanda ‘RDB’ cyagiranye ibiganiro ndetse kinasinya amasezerano y’imikoranire n’abashoramari baturutse mu gihugu cy’Ubushinwa  bibumbiye muri C&H Garments Company baje gushora imari mu gukora imyambaro ku ikubitiro bakaba bazahera ku ruganda rw’imyenda ruzaba rukorera mu Rwanda.

Claire Akamanzi, umuyobozi wungirije wa RDB (i buryo) n'umwe mu baje bahagarariye C&H Garments Company bamaze gusinya amasezerano y'imikoranire.
Claire Akamanzi, umuyobozi wungirije wa RDB (iburyo) n’umwe mu baje bahagarariye C&H Garments Company bamaze gusinya amasezerano y’imikoranire.

Ibi biganiro byari bigamije ahanini kuganira ku ngingo zimwe na zimwe aba bashoramari bafite zirimo ibijyanye n’imisoro, amasaha y’akazi, uko amazi n’amashanyarazi byifashe, uko amategeko agenga umurimo ameze n’ibindi bishobora kubangamira ishoramari ryabo.

Henry Tan umwe muri aba bashoramari yatangarije Umuseke ko icyifuzo cyabo ari uko bagabanyirizwa imisoro cyangwa bakayikurirwaho kuko ishoramari bazanye ngo rizaha akazi abaturage banshi cyane kandi n’igihugu kizabyungukiramo byinshi, dore ko ubusanzwe ikigo cyabo ngo cyahaye akazi abantu basaga miliyoni imwe iwabo.

Tan kandi yagaragaje ko bafite impungenge ku ishoramari n’igihugu bizaba byifashe nyuma y’umwaka wa 2017 kuko ngo basanga ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize bishingiye cyane kuri Perezida Paul Kagame kandi akaba agiye kurangiza manda ze.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Claire Akamanzi, umuyobozi wungirije wa RDB yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro n’aba bashoramari byanze bikunze biribusige impande zombi zinyuzwe kuko ngo imikoranire y’u Rwanda n’aba bashoramari nibasha gutanga umusaruro bizareshya n’abandi bashoramari bo mu Bushinwa bakaza gushora imari mu Rwanda, bikaba byazamura urwego rw’inganda nk’uko biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda.

Uko iri shoramari riteye

Aba bashoramari bavuga ko hari imbogamizi zitandukanye mu bihugu bya Afurika, ariko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi bishimiye gushoramo imari.

Helen Hai, watangije uruganda rukora inkweto muri Ethiopia ubu rukaba rumaze gukomera yavuze ko bafite gahunda yo gushora imari iri hagati ya Miliyoni umunani (8) n’icumi (10) z’Amadolari ya Amerika mu gihe cy’imyaka itanu mu Rwanda.

Nyuma y’amezi atandatu Abanyarwanda bagera kuri 200 bazoherezwa mu Bushinwa gufata amahugurwa ku bufatanye bw’aba bashoramari na Leta y’u Rwanda izishingira aya mahugurwa ku kigero cya 50%, hanyuma nibagaruka uruganda rukaba rushobora guhita rutangira.

Imyenda ruzajya rukora izacuruzwa mu Rwanda, ndetse yoherezwe no mu bindi bihugu by’amahanga.

Nubwo iri shoramari rifitiye akamaro u Rwanda kuko Abanyarwanda bazabona imirimo ndetse n’imisoro ikaba yakwiyongera, iri shoramari rinafitiye akamaro kanini ubukungu bw’Ubushinwa.

Prof.Justin Yifu Lin uyoboye iri tsinda ry’abashoramari akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Peking mu Bushinwa avuga ko uko Ubushinwa butera imbere n’imibereho y’Abashinwa izamuka inganda zo muri icyo gihugu zishobora kuzagwa mu gihombo gikomeye mu minsi iri imbere.

Yifu Justin avuga ko kubera iterambere ry’igihugu cy’Ubushinwa abakozi barimo kwaka imishahara myinshi, ibi bikaba bishobora gutuma ibiciro by’ibicuruzwa bituruka mu bushinwa bisanzwe bizwiho guhenduka mu minsi iri imbere bishobora kuzamuka, bakaba batakaza isoko.

Kugira ngo bahangane n’iki kibazo rero abashoramari b’Abashinwa batangiye gufungura amaso berekeza mu bihugu bifite amategeko n’ubushake bwo korohereza ishoramari ku buryo bashobora gukomeza gukora ibicuruzwa biri ku biciro bisanzwe, cyane Afurika ngo basanze ari hamwe mu haborohera kuko abakozi baho bagihembwa amafaranga macye, n’u Rwanda by’umwihariko nk’igihugu gishya kiri koroshya cyane gukora business .

Muri rusange ishoramari ry’Abashinwa mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2007 kugeza 2013 rirenga Miliyoni 290 z’amadolari ya Amerika.

C&H Garments Company ije isanga abandi bashoramari b’Abashinwa bafite ishoramari rikomeye mu Rwanda nka Century Development Company, Mariott n’abandi bigaragara ko bafite ishoramari rinini cyane.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni karibu kuri uruganda mu Rwanda , twizereko bazatanga akazi kuri benshi batagafite , ibi nibyerekeano uko ishoramari mu wanda ryoroheje kuko abashoramari bariyongera uko bwije uko bucyeye, ni intambwe nziza kugihugu cyacu

  • abashinwa nibaze dufatanye mu rugendo rw’iterambere twatangiye

  • uru ruganda nirubanguke rwunganire urwo twari dufite maze murebe ngo kugorwa no kujya hanze birarangira

Comments are closed.

en_USEnglish