Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze mu Rwanda sosiyete y’itumanaho ya Airtel imaze kugira abafatabuguzi barenze miliyoni imwe (imibare ya RURA yo muri Mata 2014). Ubuzima bwarahindutse na Airtel, abanyarwanda bafite amahitamo mu itumanaho. Bamwe babonye akazi kabatunze. Uko bwije uko bucyeye abafatabuguzi ba Airtel bakomeza kwiyongera, muri miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana munani (imibare yo muri […]Irambuye
Kuri uyu wa 23 Nyakanga, itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ryemeje ko uwari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ukomoka mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi asimburwa n’uwari Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta Anastase Murekezi, ukomoka mu ishyaka rya PSD. Nta makuru yari yamenyakana y’impamvu zatumye Minisitiri w’Intebe asimbuzwa, gusa umusimbuye azwiho kuba yari afite intego na gahunda […]Irambuye
Rutayisire Eric, Umusore ukibana n’ababyeyi be mu Mudugudu wa Irembo, Akagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, yakoresheje ubumenyi yavanye muri Kaminuza yo muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora akadege gato kitwara, izi bita “Drone”, gashobora gukoreshwa mu gufata amashusho no mu bindi bikorwa nk’ubuhinzi, ibirori, ubwubatsi […]Irambuye
Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda batagomba kugira impungenge ku Icyorezo cya Ebola kuko ingamba zo guhangana nacyo zateguwe mu Rwanda. Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habonetse abarwayi b’iyi ndwara ifatwa nk’iyica vuba kandi igakwirakwira kurusha izindi ku Isi. Nathan Mugume ukuriye […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yatumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, guha ibisobanuro mu magambo inteko rusange y’umutwe w’Abadepite ku byerekeranye no kwimura abaturage ku nyungu rusange bikunze guteza impaka cyane ariko ku munota wa nyuma Minisitiri w’Intebe ntiyaboneka. Byateje impaka mu nteko ndetse […]Irambuye
Perezida w’Inteko Nshingamategeko mu Rwanda, umutwe wa Sena, Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo aratangaza ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano muke n’ibindi bibazo biterwa n’ibyihebe mu gihugu cya Kenya. Ndetse ko ibiba kuri Kenya u Rwanda rubifata nk’ibirureba. Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo uri mu ruzinduko rw’akazi i Nairobi, yavuze ko uko ibintu bimeze mu gihugu cya Kenya […]Irambuye
10. 30AM: Polisi y’u Rwanda imaze kwemeza ko abantu 16 aribo bitabye Imana, 24 bakomeretse barimo batandatu bakomeretse bikomeye cyane bakajyanwa ku bitaro by’Umwami Faycal i Kigali abandi bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kiziguro. Updated 09.35: Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo amaze gutangaza ko imibare bamaze kubona y’abitabye Imana ari 16 kugeza ubu. Ubutabazi bukaba […]Irambuye
I Washington hagati ya tariki 04 – 06 Kanama 2014 Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika azakira abayobozi b’ibihugu 50 bya Africa mu nama igiye kuba bwa mbere yiswe “U.S.-Africa Leaders Summit”. Perezida Kagame w’u Rwanda ari mu bazitabira iyi nama. Ibiro bya Perezida Obama bivuga ko iyi nama izibanda cyane ku byaganiriweho ku […]Irambuye
‘Patrick Musonera’ umuhungu wa Ceciliya mu ikinamico ‘Urunana’ ica kuri Radio BBC, arasaba urubyiruko kudakurikiza ibyo akina ari umwana w’ikirara, ahubwo rugakurikiza inama nziza atanga cyane mu kubyaza umusaruro impano rufite. Amazina ye y’ukuri ni Sibomana Emmanuel, akomoka mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, mu kagari ka Gasoro mu mudugudu wa Kinene. Kuri […]Irambuye
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 21 Nyakanga hagamijwe kwerekana ishusho y’imyiteguro y’imurikagurisha ry’uyu mwaka (Expo 2014) iteganyijwe gufungura imiryango kuri uyu wa Gatatu tariki 23 kugera 06 Kanama; umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Hannington Namara yatangaje ko umubare w’abamurikabikorwa wagabanutse bitewe n’uko abagiye baryitabira mu myaka ishize baguze ibibanza byinshi, abashya babura imyanya. Imibare […]Irambuye