Digiqole ad

Murekezi yasimbuye Dr Habumuremyi

Kuri uyu wa 23 Nyakanga, itangazo ry’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ryemeje ko uwari Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ukomoka mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi asimburwa n’uwari Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta Anastase Murekezi, ukomoka mu ishyaka rya PSD.

Minisitiri Amastase Murekezi wagizwe Minisitiri w'Intebe mushya.
Minisitiri Amastase Murekezi wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya yavukiye muri Nyaruguru yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officiel de Butare

Nta makuru yari yamenyakana y’impamvu zatumye Minisitiri w’Intebe asimbuzwa, gusa umusimbuye azwiho kuba yari afite intego na gahunda zo kubonera urubyiruko imirimo no kongera akazi mu Rwanda.

Ni nyuma kandi y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nyakanga yari kwitaba Inteko ngo asobanure ku bibazo byagaragaye ku iyimurwa ry’abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange ntaboneke kubera impamvu yasobanuriye Inteko ku munota wa nyuma.

Amakuru kuri iri simburwa yatangajwe mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’igihugu.

Gusimbuza Ministre w’Intebe Perezida wa Republika abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 mu ngingo yaryo ya 116.

Abinyujije ku rubuga rwa twitter, Dr Habumuremyi yashimiye Perezida wa Repubulika na RPF kuba baramugiriye icyizere bakamugira Minisitiri w’Intebe.

Ku myaka 62, Murekezi afite umugore n’abana babiri, afite impamyabushobozi mu buhinzi (Ingénieur Agronome) yakuye muri kaminuza ya Louvain mu Bubiligi.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, akora kandi mu bigo bya FAO, PRODEV na USAID.

Kuva mu 2004 kugeza muri 2005, yari umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari, kuva muri 2005 akaba yari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi naho kuva muri 2008 yari Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta kugeza none ubwo yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Ubutumwa bwa Habumuremyi kuri twitter.
Ubutumwa bwa Habumuremyi kuri twitter.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu kwezi kw’Ukwakira 2011, asimbuye kuri uwo mwanya Bernard Makuza ubu wabaye Umusenateri.

Abaye uwa 10:

Gregoire KAYIBANDA (1960)

Dr Sylvestre NSANZIMANA (02/10/1991 – 02/04/1992)

Dr Dismas NSENGIYAREMYE (02/04/1992 – 18/07/1993)

Agathe UWILINGIYIMANA (18/07/1993 – 07/04/1994)

Jean KAMBANDA (09/04/1994 – 19/07/1994)

Faustin TWAGIRAMUNGU (19/07/1994 – 31/08/1995)

Pierre Célestin RWIGEMA (31/08/1995 – 08/03/2000)

Bernard MAKUZA (08/03/2000 – 07/10/2011)

Dr Pierre Damien HABUMUREMYI (07/10/2011 –23/07/2014)

Anastase Murekezi (23/07/2014……………

Dr Habumuremyi yasimbuwe na Murekezi
Dr Habumuremyi yasimbuwe na Murekezi
Yahise ashimira abicishije kuri Twitter
Yahise ashimira abicishije kuri Twitter

 

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ingingo ya 124 ivuga ko:

Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije.

Muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Twizereko Ministre Mushya w,Intebe azafasha gushakira akazi abatakagira.

  • PM A. Murekezi azadukize abayobozi bakuru b’Ibigo badafite icyo bamaze ariko cyane cyane azarokore Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ubu kiyobowe n’umuntu udafite icyerekezo. Ndabizi neza ko amakuru ya INMR PM mushya asanzwe ayafite neza. Ishya n’ihirwe nyakubahwa P.M. Gatama

  • Dear Prime Minister, there is a need for change in MINEAC…..

    • Dear Prime Mugaragu(=minister), there is a need 4 change in MINEDUC, MININTER, EWSA,…….Welcome Dear Prime Minister !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Murakoze kuduha amakuru  arebana n’uburyo abantu basimburanye kuri uyu mwanya. Nyamara Bernard Makuza aracyabarya Nimero ya 1 mu kuwumaraho igihe kinini.   Nizere ko Murekezi agiye kuvugurura byinshi muri cabinet. Mwatugezaho CV ya PM mushya kuko ntabwo tuyizi neza nabyo burya birafasha. Tumwifurije imirimo mishya.

  • hahah bantu mwe ubu koko abazindutse bihaye Depite Karemera mwagiye mushyira ubwenge ku gihe, yivugiye ko Igihugu kitari mu kaga mura mukwena, avuga ngo ntagikuba cyacitse murasakuza biratinda, nyabuneka tujye tubanza tuyungurure kandi ntitugahitireho. Komera Depte Karemera weeee

  • yakoze neza cyane turabimushimirav , murekezi nawe azakore neza anarushe damien

  • Ibi ni byiza dukwiye no kubimenyera kandi byerekana ko nta muyobozi uri
    Kamara! Ikindi umuntu gusimburwa ntibivuga ko adashoboye kuko imyanya yo
    gukoreramo igihugu ni myinshi icy`ingenzi ni ukugira ubusahake no
    kwemera gukorera igihugu uharanira iterambere rya bose muri rusange.

    Congratulations to Murekezi kandi imana izamufashe kukomeza gucuma ikivi
    cyatangiwe no guhanga ibishya aho bishoboka.

    Habumuremyi nawe ushimwe ku bw`ibyo wakoze kandi haracyari byinshi wafashamo nubwo atari njye ubigena icyo nzi cyo nawe yari afite umwete n`ubushake bwo gukorera Igihugu.

    • Byari byiza, iyaba byabaga umuco, kandi n’abayobozi babugeraho biciye mu “matora” bakazirikana kutagundira twaba tugana mu nzira itari mbi !

  • H.E ugize neza for this Job Creation !!! no Gusaranganya aliko halicyo abanyarwanda benshi bifuzaga!!! GUCISHAMO AKEYO !!! rwose umuntu umaze igihe cy’imyaka 10 wese ahembwa hejuru ya one million (1.000.000FRW)  ko yahindulirwa imilimo cg se nawe akajya kwihangira imilimo , abali munsi ye bakazamurwa nabo MAZE NYAKUBAHWA IMBABURA ZIKAKA HOSE !!!! NUGUSARANGANYA UDUKE DUFITE ,  H.E urakoze kuba wumvishe ilijwi nicyi cyifuzo cyabenshi !!!

  • Murakoze cyane ariko na MINALOC nayo harilibazo barebe neza

  • wowe wiyise Mibabwe niba Karemera arimwenewanyu. ntibyatubuza kugaya amagambo atarimo kubaha ababuze ababo. akwiriye gusaba imbabazi.kandi nawe uzige kubaha abantu kuko ndabona umushyigikiye

    • Wasubije neza uriya ngo Nimibamwe, amagambo atameshe ya Depite Karemera ngo nta gikuba cyacitse abantu 15 bose bazize amaherere???? uyu na we ntakwiye kuyobora kbs!

  • akazi keza kuri PM mushya kandi tumwifuriza kuzashyiramo imbaraga kuko uwo asimbuye yaraamze gukora byinshi ntakuzasubiza inyuma ibyo pierre Damien yaramaze gukora, tunashimira kuri byinshi yaramaze gukora

  • “ABANDI TWESE TWAKOZE NABI URESTE MWEBWE NYAKUBAHWA PRESIDENT WA REPUBULIKA” par Ex PM Dr Nzahora nkwibukira kuri aka gakoryo kawe.

  • Dukeneye nizindi mpinduka mu nzego zindi, kandi hari abantu muby’ukuri batagitanga umusaruro. Amatsiko ni menshi peee!!!!!

  • Ariko H E yagakwiye kujya areba no ku rwego rushinzwe imfungwa n ‘ amagereza kuko service batanga zitanoze, cyane hari service ikenewe ku bayobozi ba gereza pe…………………….

Comments are closed.

en_USEnglish