Benshi batunguwe n’ihinduka ryatunguranye rya Ministre w’Intebe, abantu bongera gutungurwa cyane no kumenya ko Anastase Murekezi ariwe wagizwe Ministre w’Intebe mushya. Murekezi ni umukozi wa Leta ubimazemo igihe kinini, ni umugabo utarakunze kuvugwa cyane, yewe no ku rwego rwa Ministre si kenshi yavuzwe mu bitari ibyerekeye akazi ke. Abaturanyi be n’abandi bamuzi babwiye Umuseke iby’imibereyeho […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Ngeruka Faycal ukoresha izina rya Kode, ubu usigaye ukorera ubuhanzi mu gihugu cy’Ububiligi, arasobanura urugendo rwe rwo kuba umuhanzi mpuzamahanga, intego afite n’ikibura kugira ngo abahanzi nyarwanda babe abahanzi mpuzamahanga nk’uko abo mu bihugu duturanye bameze. KODE wakoreshaga izina ry’ubuhanzi rya Faycal akiri mu Rwanda yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi akiri mu […]Irambuye
Mu rwego rwo guhangana n’impanuka, ubujura n’ubugizi bwa nabi bikunze kuba mu ikoranabuhanga, itsinda rishinzwe kurwanya ibi byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga ryateranyirije hamwe ibigo bitandukanye bya Leta n’abikorera kuri uyu wa 25 Nyakanga ngo ribabwire uko bakwitwara mu gihe bahuye n’ibizazane mu ikoranabuhanga ndetse n’igihe bakwitabazwa ngo babunganire. Mu mwaka wa 2013 ibigo by’imari 12 […]Irambuye
Mu mihango yo gusoza icyiciro cya karindwi cy’Itorero Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda 269 baturutse mu bihugu 21 bigize isi bari mu kigo cya Gabiro, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko aho ruri hose rugomba kwiyumvamo Abanyarwanda kandi ko nta Munyarwanda kurusha undi. Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yavuze ko mbere muri Leta zabanje […]Irambuye
Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera biteganyijwe ko kizubakwa mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ririma, abaturage bahamaze igihe kinini bavuga ko cyavuzwe kuva mu 1974, Perezida Habyarimana agifata ubutegetsi ndetse ngo hari bamwe bakoze imirimo yo gutunganya aho cyari kubakwa ariko nyuma baheruka batema ibihuru umushinga w’ikibuga urazimira. Ubu ibigaragara uyu mushinga urenda kujya […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa kane tariki 24 Nyakanga, hatangijwe ubukangurambaga bushya bugamije kongera gushishikariza Isi ko ikwiye kugira uruhare mu gushakisha no guta muri yombi Felicien Kabuga na bagenzi be umunani (8) bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubu ibyapa biriho amasura (amafoto) yabo bigiye gukwirakwizwa hirya no hino ku Isi. Mu gutangiza ubu […]Irambuye
Uwimana Anonciatha w’imyaka 28 wo mu mudugudu wa Kabere, mu kagari ka Buhanda, mu murenge wa Bweramana, ari mu Bitaro bya Gitwe aho icyarimwe yabyaye abana batatu, maze we n’umufasha we batangaza ko bagiye guhagarikira urubyaro aho. Uyu mubyeyi washakanye na Hitimana Athanase, ku nshuro ye ya mbere yabyaye umwana w’umuhungu, ubwo tariki ya 14 […]Irambuye
Kigali – Abanyeshuri 22 barangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryo mu Rwanda rya Kaminuza ya Conegie Mellon University mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Aba nibo banyeshuri ba mbere bo mu Rwanda barangije mu ishami ryo mu Rwanda ry’iyi Kaminuza iza ku mwanya wa 24 muri Kaminuza zikomeye ku Isi. Dr Vicent Biruta wari ukiri […]Irambuye
Mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu masaha ya saa tanu n’iminota isa 40, Minisitiri w’Intebe mushya Murekezi Anastase amaze kurahirira kuzuzuza inshingano yahawe, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko atazahemukira repubulika y’u Rwanda ko azubahiriza itegeko nshinga n’andi mategeko, n’ibindi bitandukanye bigize indahiro y’abayobozi mu Rwanda. Ni nyuma y’igihe gito asimbujwe uwahoze […]Irambuye
Imodoka nini ya Kompanyi ya TRINITY itwara abagenzi hagati ya Kigali na Kampala yagonganye n’ikamyo muri iri joro ubwo yari irenze i Kabuye mu murenge wa Jabana yerekeza muri Uganda. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abari bicaye imbere muri iyi modoka bakomeretse. Aba bane bari bicaye imbere barimo shoferi, umufasha n’abandi bantu babiri bari bicaye […]Irambuye