Digiqole ad

Umubare w’abamurikabikorwa muri Expo-2014 waragabanutse-PSF

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 21 Nyakanga hagamijwe kwerekana ishusho y’imyiteguro y’imurikagurisha ry’uyu mwaka (Expo 2014) iteganyijwe gufungura imiryango kuri uyu wa Gatatu tariki 23 kugera 06 Kanama; umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Hannington Namara yatangaje ko umubare w’abamurikabikorwa wagabanutse bitewe n’uko abagiye baryitabira mu myaka ishize baguze ibibanza byinshi, abashya babura imyanya.

umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Hannington Namara mu kiganiro n'abanyamakuru.
umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Hannington Namara mu kiganiro n’abanyamakuru.

Imibare y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda “Private Sector Federation (PSF)” iragaragaza ko igabanuka ry’abamurikabikorwa rigaragara ku mpande zombi, baba abavuye hanze n’ab’imbere mu gihugu.

Expo-2013 yitabiriwe n’abamurikabikorwa 405, muri bo 296 bakaba bari Abanyarwanda, naho 108 bari abanyamahanga. Bitandukanye n’iy’uyu mwaka kuko yo izitabirwa n’abagera kuri 329, barimo 78 b’Abanyamahanga, naho 251 bakaba ari Abanyarwanda.

Hannington Namara, asobanura uku kugabanuka yavuze ko nta kibazo cyavutse ahubwo ngo ni uko bamwe mu baryitabiriye mu myaka ishize bishimiye umusaruro urivamo bagura ibibanza byinshi kugira ngo bagure aho bazamurikira ibikorwa.

Yagize ati “Bitewe no kuba Expo yaragiye ikura cyane haba ku Isi ndetse na hano mu Rwanda abasanzwe bayitabira barushijeho kwaka aho gukorera (stands) henshi ku buryo bamwe mu bitabiriye Expo y’umwaka ushize ubu bagiye baka umwanya wikubye nka kabiri, gatatu cyangwa enye.”

N’ubwo bigaragara ko havuyemo abamurikabikorwa 76, PSF ivuga ko mu bibanza 736 biri ahabera iri murika gurisha i Gikondo, nta mwanya n’umwe udafite abazawumurikiramo.

Ubuyobozi bwa PSF kandi bwatangaje ko burimo kwiga kuri iki kibazo cy’ubuto bw’ahakorerwa imurikagurisha dore ko ngo intego yabo ari uko u Rwanda rwazaza ku isonga mu kuba igicumbi cy’imurikagurisha mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Kimwe mu bisubizo biri kwigwaho kikaba ari ugutunganya mu buryo bugezweho ubutaka bunini bwaguzwe i Gahanga, muri Kicukiro, aho Expo yazajya ibera mu myaka iri imbere, ndetse ngo bishoboka ko iya 2016 ariho yazabera.

Gusa, n’ubwo umubare w’abamurikabikorwa wagabanutse, PSF irateganya ko umubare w’abaryitabira baje kureba cyangwa guhaha wo uziyongera ukava ku bihumbi 230 byasuye Expo-2013, ukagera ku bihumbi 250.

Mu rwego rwo kwirinda ibyaha n’impanuka Expo-2014, PSF ngo yashyize camera kuri buri kibanza (stand) ndetse buri wese uzaza kumurika ibikorwa bye akaba yarasabwe kuzana akuma kazimya umuriro (kizimyamoto) ku buryo kakwifashwa haramutse habayeho ikibazo cy’inkongi nk’uko zikomeje kwibasira ibice bitandukanye muri Kigali.

Mu bihugu 15 bizitabira iri murikagurisha, igihugu cya Poland nicyo kizaba kiryitabiriye ku nshuro ya mbere.

Yvette Mukarwema, umuyobozi wungirije wa PSF nawe yari mu kiganiro n'abanyamakuru.
Yvette Mukarwema, umuyobozi wungirije wa PSF nawe yari mu kiganiro n’abanyamakuru.
Imirimo yo kubaka ibibanza (stands) hazamurikirwa bibikorwa igeze kure.
Imirimo yo kubaka ibibanza (stands) hazamurikirwa bibikorwa igeze kure.
IMG_0850
Imyanya yose ngo yamaze gufatwa
IMG_0859
Hari gutegurwa aho iri murika gurisha rizabera
IMG_0862
Imyiteguro igeze kure
Inzira zinyura imbere y'ibibanza zifasha abantu gutembera muri Expo nazo zaraguwe.
Inzira zinyura imbere y’ibibanza zifasha abantu gutembera muri Expo nazo zaraguwe.


Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • byanze bikunze iri murikagurisha rizaba riryoshye kuko mbona imyiteguro igeze kure

  • burya ntiwabuza ikiba kuba , ariko buri kibaye cyakabaye gisiye isomo rikomeye abo kibayeho , kubura ba rwiyemezamirimo muri expo hari icyabiteye byaba mu myiteguro byaba ibi bakurura ngo baze muri yo expo bya bituruka kuri bo PSF yakagombye gushaka impamvu, igakora ubushakashatsi kandi buzagira icyo bugeraho bakabona naho bahera bakosora ayo makosa , ikosa ntirikan=be ngo rigende ntacyo turyigiyeho

  • iri murika gurisha nkunda  udushya tuba turimo kandi umuntu abona ibyo yihahira kuri make!

Comments are closed.

en_USEnglish