Digiqole ad

Mu ‘Urunana’ yitwa Patrick, asaba urubyiruko gukoresha neza impano rufite

 ‘Patrick Musonera’ umuhungu wa Ceciliya mu ikinamico ‘Urunana’ ica kuri Radio BBC, arasaba urubyiruko kudakurikiza ibyo akina ari umwana w’ikirara, ahubwo rugakurikiza inama nziza atanga cyane mu kubyaza umusaruro impano rufite.

Sibomana Emmanuel ukina mu 'Urunana' yitwa Patrick Musonera
Sibomana Emmanuel ukina mu ‘Urunana’ yitwa ‘Patrick Musonera’

Amazina ye y’ukuri ni Sibomana Emmanuel, akomoka mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Kigoma, mu kagari ka Gasoro mu mudugudu wa Kinene. Kuri uyu wa 21 Nyakanga yasuye ibiro by’Umuseke.

Sibomana ubu w’imyaka 29, avuga ko mbere yakundaga itangazamakuru akiri umwana, cyane agakunda umunyamakuru wakoraga cyane mu gihe cye witwa Sibomana Athanase.

Ibi byatumye izina rye, Sibomana Emmanuel arihindura akiri umwana agakunda kwiyita Sibomana Athanase ariko ababyeyi baza kubimukuraho.

Uko yinjiye mu ‘Urunana’

Amaze kurangiza kwiga icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, avuga ko yashaka kwiga indimi ariko mu gihe cyo guhitamo amashami buri wese aziga ashakisha ahantu handitse indimi ‘Lettres’ arahabura .

Ntakamenye ko hari ahantu hari handitse ‘Section Littéraire’ ariko ntiyamenya icyo bivuze, ni ko kwihitiramo Imibare n’ibindi byari bihari yabonaga yibuka.

Sibonama Imana yaje kumukorera ibyo we yita igitangaza, mu gutanga amashami buri wese aziga, abona bamuhaye ‘Indimi’ ‘Lettres’, nubwo bwose atari yazisabye kubera kudasobanukirwa.

Ubwo mu mashuri makuru atangira kujya akina mu dukinamico tugufi, ndetse nyuma atera intambwe akina mu ikinamico ‘Isano’, yacaga kuri Radio Rwanda we akaba yarakinaga yitwa ‘Marcel’.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo yakoze ikizamini cyo gukina mu  ‘Urunana’ aratsinda ahera ko akina nka Patrick Musonera, umwana w’inshuti ya Nizeyimana ariko agakina afite ingeso mbi nko kwiba n’ubwo muri iyo kinamico yazanye n’umushinga wo gukanika…

Kuba akina mu runana yiba, Sibomana ngo nta kindi aba agamije uretse gukosora abantu.

Yagize ati “Mbanagiye mu ishusho y’abantu bameze kuriya kugira ngo abameze nkanjye bahinduke. Ariko hari igihe nkina ibintu byiza, nko gukora imashini na televiziyo byapfuye, numva abafite ingeso mbi nk’izo nkina bazireka.”

Urunana nirwo rumutunze

Benshi bakunda kumva ikinamico ‘Urunana’ ica kuri radio BBC bakibaza cyane ku nkuru ikubiyemo ariko buryo ni umukino utunze abawukina.

Sibomana gukina mu ikinamico ‘Urunana’ bituma abasha kwishyura inzu muri Kigali, bikamugaburira ndetse bikamufasha no mu bindi bitandukanye.

Yagize ati “Urunana rumfatiye runini, kuba muri Kigali nirwo mbikesha, kwishyura inzu n’ibindi byose nkenera, … gukina bimbeshejeho.”

Sibomana afite abyiringiro ko impano yavukanye izamugeza ku rwego rushimishije rw’ubuzima.

Yagize ati “Imana yaremye buri wese imuha impano kugira ngo izamutunge, igihe ayikoresheje neza imugirira akamaro ikakagirira na bagenzi be.”

Iyo Mana, Sibomana yiringira nk’Umukirisitu, ngo ni yo itanga byose ikavana umuntu ku rwego uru n’uru ikamushyira ku rundi ariko ibicishije mu mpano runaka yamuhaye.

Ku bwa Sibomana ngo asanga kwisuzugura ari ikintu cyugarije benshi mu rubyiruko ariko ngo nti byari bikwiye, kuko buri wese afite impano yahawe adakwiye gupfukirana ngo ayisuzugure uko yaba ingana kose, ahubwo ko ari uko iba itarakura.

Yagize ati “Niba hari ikintu gikomeye nk’inzitizi ku rubyiruko, ni ikitwa kwisuzugura ‘complexe’, urubyiruko rugomba kumenya ko nta kintu cyagenewe kanaka, buri wese yagishobora.”

Yongeraho ati “Niba ufite impano runaka, reba umuntu mukora ibintu bimwe ufite aho amaze kugera, akugire inama, nzi neza ko azagufasha ukagera aho ushaka kugera.”

Sibomana Emmanuel yatangiye umwuga wo gufata amashusho akirangiza kwiga amashuri yisumbuye, usibye gukina ‘Urunana’ anakora nka Cameraman kuri TV 10, akaba ateganya kuziga mu Ishuri rihugura abanyamakuru i Kigali aryirihira.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • N’ukuri Imana dusenga ntihemuka gusa iyo ukuye amaboko mu mpuzu igutera ingabo mu bitugu. Icyazana urubyiruko tugaha agaciro akazi ako ariko kose kizima kaba kadutunze maze ukareba ngo turaba abantu b’abagabo. ariko kandi leta yorohereze urubyiruko kugirango nugize icyo ashora yunguke nta ngingimira. MAY GOD BLESS RWANDA AND ITS YOUTH

Comments are closed.

en_USEnglish