Digiqole ad

Bwa mbere Obama azabonana n’aba Perezida 50 ba Africa icya rimwe

 I Washington hagati ya tariki 04 – 06 Kanama 2014 Perezida wa Leta z’unze ubumwe za Amerika azakira abayobozi b’ibihugu 50 bya Africa mu nama igiye kuba bwa mbere yiswe “U.S.-Africa Leaders Summit”. Perezida Kagame w’u Rwanda ari mu bazitabira iyi nama. 

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda mu bazaba bari i Washington mu nama na Perezida Obama
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu bazaba bari i Washington mu nama na Perezida Obama

Ibiro bya Perezida Obama bivuga ko iyi nama izibanda cyane ku byaganiriweho ku ruzinduko Obama aherukamo muri Africa mu 2013, iyi nama kandi ngo ikazareba uko hanozwa imikoranire hagati ya Amerika “n’igice cy’isi kiri kwihuta cyane mu iterambere kurusha ibindi” (Africa).

Ubucuruzi, ishoramari, umutekano, iterambere ry’abatuye Africa ni ingingo z’ibanze bazaganiraho, muri iyi nama kandi Perezida Obama ngo azaboneraho kubwira aba bayobozi uburyo Amerika yitaye cyane ku iterambere rya Africa ndetse banaganire ku bufatanye mu kubigeraho.

Insanganyamatsiko y’iyi nama nini igira iti “Investing in Africa’s Future.”

‘White House’ itangaza ko iyi nama ariyo nini yabayeho Perezida wa Amerika yigeze agirana n’abayobozi ba Africa.

Kuva yatorerwa kuba Perezida wa Amerika buri wese yibaza icyo Barack Obama akora mu guhindura ubuzima bw’umugabone se akomokaho.

Abanyafrika bamwe bavuga ko Obama nta kinini azahindura cyane mu mibanire ya Africa na Amerika kuko aza ku buyobozi asanga hari inzira zaciwe agomba gukomerezamo.

Ababona ibintu ukundi bavuga ko ibikorwa nk’iki yateguye, ndetse n’ingendo aherutsemo muri Africa ari ibimenyetso by’uko yifuza ko habaho ubufatanye, ubuhahirane n’imibanire myiza hagati ya America na Africa.

Hari abahejwe

Centre Africa ntitumiwe kuko yahagaritswe n’Umuryango w’ubumwe bwa Africa kubera ‘coup d’etat’ yo mu 2013. Sudan nayo ntiyatumiwe kuko iri ku rutonde rw’ibihugu Ububanyi n’amahanga bwa USA bushinja gufasha iterabwoba. Zimbabwe nayo yarahejwe muri iyi nama, umwe mu bategetsi muri USA yatangaje ko Perezida Mugabe Robert atatumiwe kuko ubu ngo igihugu cye kiri ku rutonde rw’ibidakwiye ijambo muri USA. Ministre w’Ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe Jonathan Moyo yahise atangaza ko USA ifitiye ubwoba Ubushinwa, naho Umuvugizi wa Perezida Mugabe Robert we atangaza ko kudatumirwa muri Amerika ntacyo bibabwiye kuko ngo “Isi ari nini kurusha America”.

Abatumiwe:

1 2


UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nibagereye baganire nawe ariko bajya inama Atari ukubabwira icyo gukora gusa president wacu ndamwizera cyane kuko we areba ikingenzi ahubwo nagereye abagire inama abereke icyo gukora abasangize kwibanga akoresha mukuzamura abaturage be, ugereranyije naho yabakuye mu byobo,

  • Ariko hari ibintu bijya binyobera kweli. Ni gute Perezida runaka  uyobora igihugu ategeka abandi ba Perezida kuza iwe mu nama yateguye uko yishakiye. Mu bihe byashize Francois Hollande yatumije abarenga 40 bo muri Afurika none Obama we atumije umugabane wose w’Afurika. Agasuzuguro k’Abazungu ntikazashira tu kuko baracyadufata nk’abana. Perezida Obama kuki atabahurije hamwe ubwo aheruka muri Afurika,none ni Penetensiya agiye kubaha? Gusa nta kindi agiye kubabaza kitari aho bageze bihutisha umushinga wo gushyigikira  ubwisanzure bw’abatinganyi. None na Museveni buriya aratumiwe ra?Njye namugira inama yo kutazitabira iyi nama kuko ibyayo bihishe byinshi kandi nawe arabizi ko Obama yamwihanangirije bidasubirwaho ku bijyanye n’itegeko rihana ubutinganyi. Nanjye ndemeranya na Mugabe wa Zimbabwe nubwo afite amakosa menshi  mu miyoborere ye. Tuzabana n’umuntu ushaka ko tubana ibindi ubundi. Iyi nama reka tuzarebe ibyayo ubwo dushonje duhishiwe.

  • president wacu gerayo ubahe ismo ubereke uko bayobora , dore wowe wanyuze muri byinshi kubarushak kandi ubu wowe nabaturage bawe mukaba muhagaze bwuma kandi mukomeje kwiteza imbere, bavungurire kwibanga

    • Iyaba azikuyoboraneza ntwabwo twakabaye dufitanye ibibazo nibihugu bidukikije, ntabwo twakagombye guhora burigihe twamaganwa nimiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu ntabwo abanyarwanda bagakomeje kuburirwirengero abandi bakaraswa kumanywa yihangu.Ubushomeri,Burse zabanyeshuli nibindi.

      • @Mpongera, urababaje gusa. Yaba tutali tuyobowe neza nkamwe muba mwarayogoje igihugu. Iyo ubona abandi banyafurika benshi bifuza kuyoborwa uko u Rwanda ruyobowe iyo bahaje bakabona iterambere, umutekano, amahoro, isuku n’imibereho y’abaturage kandi abenshi bafite ikizere yuko ubwo buyobozi bureba kure bukifuriza umunyarwanda wese ejo hazaza heza, utekereza yuko ibyo bishingiye ku busa atali uko ubwabo bibonera intambwe igihugu cyacu kimaze gutera kubera ubuyobozi budasumbwa? Nta washimisha bose cyane cyane abantu nkamwe, nta nukwiye kubigerageza. Komeza umokere imodoka ihita twe tuyilimo tujya kure. Insanganyamatsiko abandi tuliho dutangaho ibitekerezo n’ukwibaza niba abayobozi bacu bakwiye kwemera niba bakwiye kwitaba umuyobozi w’ikindi gihugu. Bamwe dutekereza yuko bidakwiye. Witujyana mu bindi bidafatanye nibyo tuliho.

  • ni bashake umuti urambye kugirango ibibazo biboneka ku mugabane wacu birangire gusa na none bikantera kwibaza ese Africa izajya ijya gushakira umut wibibazo muri America? dukwiya gufata iya 1 mukwikememurira ibibazo.

  • muraho bavandimwe.mubyukuri iyo nsoma inkuru nkiyi numva mfite agahinda n’intimba mumutima.ubu koko umugabane wa Africa uzagezahe guca inshuro koko??ubushize ubwo Kenyatta yendaga kujya mububiligi nabonye bari babanje kwima umwe mubamurinda uruhushya rwo kujyayo (visa)kdi ngo ubwo aba agiye muruzinduko rwakazi,none uriya muzungu wirabura Obama nawe abatumyeho uko bakabaye nkumubyey utumaho abana yabyaye akarera ngo baze abaganirize abumvishe uburyo bagomba kureka abatinganyi bakisanzura ndetse akabamenyesha ko abazabyanga umugati azawuhagarika.nizindi ngengabitekerezo nkizo..ubu koko frica yacu iragana he?kdi shahu aba bayobozi kubabonera rimwe ngo bari kwiga kwiterambere ry’umugabane bayoboye ni inzozi kuburyo usanga ngo boherejeyo intumwa…rero banyakubahwa bacu rero mutubabarire mutubwirire uriya mugabo kutariho kubwe kdi nizeyeko ukuri Nyakubahwa President Paul Kagame ajya abwiza bariya bera no muri white house azakuhavugira,azatbwirire Obama ko tumwiyamye agasuzuguro kogutegeka abanyafrica gutingana ntitugashaka mu Rwanda rwa muzehe.kdi dukomeze dusabire abayobozi ba Africa bange iyi system ya colonialisation moderne.IMANA Ibahe imigisha

  • Ibi ni ibintu byerekana ko demokarasi muri Afurika ikiri inyuma kuko Obama yasanze abategetsi muri Afurika barananiwe guhurira hamwe none arabihurije da.Afurika warakubititse. Njye ndabona mbere yo kujyayo aba bayobozi b’ibi bihugu bari bakwiye kubanza guhura ubwabo bakaganira ku bintu byugarije Afurika  naho ubundi keretse niba ari picnic barimo muri Amerika. Kuri Ambasade y’Amerika mu Rwanda abatinganyi nabonye barashushanyijeho ibintu byamamaza ubutinganyi ku rukuta rwayo,biriya ni ubushotoranyi badushakaho. Ariko ikindi ni ukuntu batumiye Museveni kandi baramufatiye ibihano bikarishye harimo no kumwima viza n’abantu b’iwe bakomakomeye bagaragaye mu gikorwa cyo kwamagana abatinganyi. None baramutumiye muzaba mureba ikizakurikira gusa Imana izamurinde kuko yaharaniye icyubahiro cyayo,yanze gutukisha izina ry’Imana kandi akiza igihugu umuvumo.

  • hahhhahahahaah!!!!!!!!! 1 PRESIDENT VS 50 PRESIDENTS?????????????? ITS A SHAME FOR US AS AFRICAN ,COLONIALISM AND DEPEND ON WESTERN COUNTRIES WILL NEVER END AND TILL END OF WORLD.

  • hahhhahahahaah!!!!!!!!! 1 president vs 50 presidents?????????????? its a shame  for us as Africa. ,colonialism and dependency on western countries will never end till end of world.

  • Ejobundi kutajya mu bufaransa yatanze impamvu zumvikana ko abanyafurika batagomba kujya Paris guhabwamabwiriza yukuntu bagomba kuyobora kobigomba kwamaganwa rekaturebe niba azabisuramo hanyuma ntajyeyo.Abanyafurika tujye tureka kwiteramajeke kuko tukirihasi cyane.Ariko harinabari hejuru bashoborano kuzabwira Obama kobamurusha umushahara kubera kuyobora neza no kwihesha agaciro kuko turabanyarwanda.

    • Ni byiza gutandukanya France na USA ku birebana na AFRICA n’u Rwanda by’umwihariko. France yatubaniye nabi kandi n’ubu iracyakomeza. 

      • none se Amerika yo ubona yaratubaniye neza?ibaze kudutegurira genocide yarangiza ikanakora monitoring and evaluation yayo. urambabaje,.

  • rega aho isi igeze ibihugu bikomeye cyane cyane USA bamaze kubona ko igihe kigeze bakicara hasi bakaganira kurusha kwicara i Washington bagategeka…kandi nibyo Perezida wacu aho avuga…Iyi nama ni nziza cyane  

  • Jye simbona akamaro kaava mu naama nkiyi, uretse nuko binasa n’agasuzuguro nkaho aba bakuru bibihugu bahamagawe ibwami nkaho ali abayoboke buy’umugabo. Ikindi Obama jye mbona ali we muhobozi w’amerika wanyumabmu kugilira afurika akamaro.

Comments are closed.

en_USEnglish