Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 11 Kanama Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hari umurwayi uri kwitabwaho byihariye ukekwaho ko yaba yaranduye indwara ya Ebola. Uwo ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana umuriro na Malaria. Umuriro ni kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Ebola. Ministeri y’Ubuzima ivuga ko […]Irambuye
10 Kanama 2014 – Kuri iki cyumweru nijoro, Kambale Salita Gentil niwe uhaye intsinzi ikipe ya Rayon Sports ku bitego bibiri yatsinze kuri kimwe cy’ikipe ya Adama City yo muri Ethiopia mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A. Umukino ugitangira Adama yayoboye umukino nk’iminota 10 isatira cyane. Nyuma y’iminota 15 Rayon Sports ifata umukino […]Irambuye
Kacyiru – Mu 2012 urubyiruko rwahuje umugambi rushing “Inema Art Center” ku Kacyiru mu karere ka Gasabo, bagamije guhurizahamwe impano yabo yo gushushanya no kuyibyazamo umurimo wabatunga. Batangiye ari batandatu, bose hamwe ubu ni 16. Kennedy Nkusi umwe muri bo, avuga ko gushushanya bibabeshejeho. Bashushanya ibintu bitandukanye ku nkuta, bashushanya ama’tableaux’, bashushanya abantu uko bameze […]Irambuye
Mu cyumweru gishize umuyobozi w’umutwe wa Sena mu Rwanda Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yavuze ko abanyarwanda bataramenya akamaro k’Inteko ishinga amategeko. Kuva kuwa kane w’icyumweru gishize Umuseke wabajije ikibazo kimwe abanyarwanda 100 b’ingeri zitandukanye b’ahantu hatandukanye; “Uzi akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko?”. Abantu 48 ntabwo bazi akamaro kayo, 31 bavuga akamaro kayo bazi, 21 ntacyo bashatse kuvuga. […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, umusirikare wo ku rwego rwa private witwa Munyambabazi Theogene yarashe abantu 11, mu kabari kitwa Hunters Sport mu mujyi wa Gicumbi bane muri bo bahise bapfa abandi barindwi barakomereka. Uyu musirikare Pt Munyambabazi wakoze ibi yahise atabwa muri yombi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Spt. Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuseke […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama, imodoka yo mu bwoko bwa RAVA 4 igonze abantu bari bavuye guhabwa amasakaramentu yo gukomezwa, barindwi muri bo bahita bitaba Imana, abandi icyenda, amakuru atugeraho akavuga ko abapfuye bose bari abana barindwi bari bavuye guhabwa amasakaramentu. Amakuru dukesha Polisi y’igihugu aravuga ko iyi mpanuka yabereye […]Irambuye
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabwiye Umuseke ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa 13h00 kuri uyu wa gatanu. Abantu bane bagahita bitaba Imana undi umwe agakomereka. Ibi byabaye kuri iki kirombe giherereye mu murenge wa Ntarama ngo ni impanuka kuko icyo kinombe cy’amabuye y’agaciro cyakorerwagamo ku buryo bwemewe n’amategeko, kikaba cyagwiriye abantu batanu. Muri bo […]Irambuye
Umuvumu ni igiti cyari gifite byinshi kivuze mu myumvire y’abanyarwanda. Hari ahantu mu Rwanda uzasanga bita, cyangwa bitaga, ku Mana. Bene aha hakunze kuba akenshi hateye cyangwa harahoze igiti cy’umuvumu. Waruvumu na Rumana ni bimwe mu biti bisigaye byihariye aya mateka bigihagaze. Aho biri naho bamwe bahita ku Mana. Kera ku ngoma za cyami hari […]Irambuye
Mu muhango kuri uyu wa 7 Kanama 2014 wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri ISPG, basabye Leta ko nubwo barangije amasomo yabo hakorwa imihanda ijya mu gace iri shuri riherereyemo bityo bigakura abaturage n’abanyeshuri barumuna babo mu bwigunge. Abanyeshuri barangije amasomo yabo ni 262 bose biga mu mashami ane; abarangije mu ishami ry’ubuforomo icyiciro […]Irambuye
Hashize iminsi bivugwa muri Uganda, aho haherutse kugaragazwa abayobozi ku rwego rwa ministiri basinziriye mu gihe cy’imbwirwaruhame. Mu Rwanda ibi bitotsi bamwe bemeza ko bajya babibona muri ba nyakubahwa mu manama baca umugara (bari gusinzira). Abanyamakuru bamwe mu Rwanda, bavuga ko bafite amafoto abayobozi bamwe basinziriye mu nteko, nubwo batayashyira hanze. Muri Uganda, abayobozi […]Irambuye