Gakenke: Impanuka y'imodoka yahitanye abantu barindwi (7)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama, imodoka yo mu bwoko bwa RAVA 4 igonze abantu bari bavuye guhabwa amasakaramentu yo gukomezwa, barindwi muri bo bahita bitaba Imana, abandi icyenda, amakuru atugeraho akavuga ko abapfuye bose bari abana barindwi bari bavuye guhabwa amasakaramentu.
Amakuru dukesha Polisi y’igihugu aravuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Buraza, Akagari ka Muhaza,mu Murenge wa Cyabingo.
Spt. Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru adutangarije ko koko impanuka yabaye ndetse hari abantu yahitanye.
Mu kiganiro twagiranye na Chief Inspector Emmanuel Kabanda, umuvugizi mushya w’ishami rya Traffic muri Police y’u Rwanda yadutangarije ko impanuka yahitanye abantu barindwi, naho abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bo ari icyenda, gusa ngo umwe niwe wenyine urembye cyane, mu gihe abandi umunani bashobora gutaha bidatinze.
Chief Inspector Kabanda avuga ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka y’ivatiri yajyaga mu cyerekezo Kigali-Musanze, kubera ko yari ifite umuvuduko mwinshi yaje guhura n’ikamyo yari iri mu muhanda hagati, mu gihe igerageza kuyivira mu nzira kugira ngo zitagongana uwari utwaye iyi vatiri ayerekeza mu banyamaguru barimo bigendera irabagonga.
Ati “Abanyamaguru bari munzira yabo ntabwo bari barengereye ngo bajye mu muhanda, umushoferi niwe wabasanze nze mu mukono wabo.”
Chief Inspector Kabanda yadutangarije kandi ko uwari utwaye iyi modoka yagonze aba bana yahise afatwa akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, gusa ngo yaba we n’abo mu muryango we yari atwaye bo ntacyo babaye.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Yayayaya aliko kweli nk’aba bana yazize iki kweli?nyamara abantu barashize muri aya meze 2 gusa! Nyakubahwa IGP of Police tabara abanyarwanda kuko impanuka zitumariye abacu. RIP for those who lost their lives in that accident.
NIBARUHUKE MU MAHORO. KOMEZA USARURE MWAMI KU ISI NI IMIRUHO GUSA! AMEN
Imana ibakire mubayo kandi ihe abasigaye kwihangana!
Imana ibakomeze gusa nkuko our president yahagurukiye iterambere kuri buri wese rivanze n’amahoro niyite no kubatari kuzuza inshingano zabo baveho (police) none se koko harayo mwigeze mubona impanuka zingana gutya byaba bibabaje tumazwe nimpanuka mugihe ahandi bazira ibindi(umutekano Mike,ubukene politique nibindi)
Ahandi ibi bintu byagombye kugira uwo bibazwa. Muribuka imiriro yurudaca none na accidents z’imodoka zirimbura imbaga. Ibi byose bishinzwe Minister Fazil Harerimana w’umutekano. Ariko aho kugira ngo abibazwe aherutse kongererwa mandate. Ese koko birakwiye?
Ahandi ibi bintu byagombye kugira uwo bibazwa. Muribuka imiriro yurudaca none na accidents z’imodoka zirimbura imbaga. Ibi byose bishinzwe Minister Fazil Harerimana w’umutekano. Ariko aho kugira ngo abibazwe aherutse kongererwa mandate. Ese koko birakwiye?