Icyegeranyo: Abanyarwanda 48 mu 100 ntibazi akamaro k’Inteko
Mu cyumweru gishize umuyobozi w’umutwe wa Sena mu Rwanda Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yavuze ko abanyarwanda bataramenya akamaro k’Inteko ishinga amategeko. Kuva kuwa kane w’icyumweru gishize Umuseke wabajije ikibazo kimwe abanyarwanda 100 b’ingeri zitandukanye b’ahantu hatandukanye; “Uzi akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko?”. Abantu 48 ntabwo bazi akamaro kayo, 31 bavuga akamaro kayo bazi, 21 ntacyo bashatse kuvuga.
Muri Nzeri 2013 abanyarwanda miliyoni esheshatu (6) batoye Abadepite. Muri iki cyegeranyo, mu bantu 100 babajijwe n’Umuseke 48 ntabwo bazi akamaro k’abo batoye. Ibi ni bimwe mu bisubizo bahaye Umuseke;
Aba bantu 54 babarijwe mu aho bakorera no mu mihanda, 46 babarizwa ku mbuga nkoranyambaga.
31 bavuze akamaro bazi k’Inteko. Ibi ni BIMWE mu bisubizo byabo:
– Inteko mbona ikora neza ibyo ishinzwe byo kuvugurura no gutora amategeko
– Inteko nziko ari intumwa zacu rubanda
– Batumiza abayobozi bagasobanura ibitagenda neza
– Batumiza Ministre w’Intebe bamakamubaza ibya Guverinoma ye
– Ni urwego ruvugira rubanda rurimo abasenateri n’abadepite batora amategeko
– Baratuvugira
– Nziko batora amategeko atugenga
– Amategeko tugenderaho nibo bayatora, amwe ndayazi ariko ibintu nk’ibyo simbimenyereye umbabarire.
– Bambwiye ko aribo bashyiraho amategeko
– Nitwe twabatoye tubohereza kutuvugira aho hejuru
– Nibo batwigira uko abaturage tugomba kubaho natwe tugakurikira
– Ni abadepite, n’abasenateri b’abasaza badatinya bagomba kutuvugira
– Bagomba gutumira abayobozi bakoze amakosa kuko twe ntitwabashobora
– Abasenateri ni abasaza bubashywe bemeza amategeko tugenderaho Perezida akayasinya
– Inteko itariho twaba nko mu ishyamba buri wese akitegeka.
48 ntabwo bazi akamaro k’Inteko. BIMWE mu bisubizo byabo
– Nta kamaro kabo nzi ntibagera iwacu. Nawe umbaza wasanga utarabona umudepite
– Ubwose namenya ngusubiza iki wangu? Inteko sinyizi kabisa
– Ntakamaro kabo nzi, sinjya nkunda kubyinjiramo simbikoramo
– Mbona biyamamaza
– Njye sindabona umudepite, ubwo akamaro kabo nakubwira ni akahe?
– Mbona bagenda mu bimodoka byiza gusa tu
– Mu Rwanda hari Inteko nyinshi, afazali (Tafadhali) wambaza iy’Abunzi niyo nzi. Bariya sinzi akamaro kabo
– Ndi umunyeshuri simbizi, no mu ishuri ntitujya tubyiga
– Twe abacuruzi ntitujya tubimenya
– Nyumva gutyo pe
– Nkamwe abanyamakuru mugomba kubitangaza abaturage tukabimenya, ndayizi ariko sinzi akamaro kayo.
– Inteko ishinga amategeko nyizi ko ari inteko ariko ntamakuru yandi nyifiteho
– Twumva ngo bagiye mu baturage ariko ntibakunze kuhagera
– Ntanubwo nyizi njye
– Sinzi akamaro kayo reka nikomereze akazi
– Nziko ari abadepite nta kindi
– Maze n’aho bakorera ntaho nzi
– Numva ngo bagiye mu muganda ibunaka, ubwo niko kamaro kabo nzi
– Numva ngo ni intumwa zacu ariko sinzi ibyo badutumikira.
Abantu 21 bo ntacyo bifuje kuvuga ku kamaro k’Inteko
Ibisubizo byabo birabangutse bimwe biranakarishye
– Ntacyo nayivugaho sha
– Nzi akamaro kayo ariko ntacyo nakubwira ubu
– Ndeka nikorere akazi wana
– Uzansange aho nkorera nkubwire
– Akamaro k’Inteko??? Oya genda ntacyo nayivugaho.
Icyegeranyo cyakozwe na Eric Birori na Umuseke
UM– USEKE.RW
0 Comment
Inteko inshingamategeko yacu irakora pe, uretse kudashima usanga mu bantu, gusa nanone abanyarwanda bakunda guceceka ariko abenshi ni abazi akazi kayo n’ubwo baceceka, inteko nayo nubwo ivugwa ho ibi ni babe koko intumwa za rubanda, ariko nanone abaturage bamenye ko buriya ibibazo byinshi biri gukemuka ari kubw’intumwa zabo ari zo inteko ishinga amategeko
njye mbona iki kegeranyo ataricyo kubera ko abanyarwanda bitabira amatora y’abadepite usanga ari benshi kandi bose baba bazi ibyo bagiye gukora ubwio rero urumva ntibajya gutora batazi ibyo barimo? gusa wenda niba hari n’umubare wabatazi icyo inteko imaze hakagombye kubaho ibiganiro byinshi bisobanura akamaro kayo ndetse nibyo ikora
kuba batabizi arik ntibivuze ko idakora, inteko yacu irakora kandi neza ahubwo abatutage barebe ibikorwa byiza biri mu gihugu maze bazamenye ko bikorwa n;inteko nshingamategeko bityo bizaba bikemutse
ariko se kandi anyarwanda bakaba babatorera iki kandi iyo bari kwiyamamaza ngo babatore bavuga icyo bumva batorerwa , kandi baba babibwira abaturage, ikindi kandi abadepite bagira igihe cyo gusura abaturage bakabagezaho ibibazo byabo nabo bakabaza abafite ububasha bwo kubicyemura bakabazwa ibyibo bibazo, kuvuga rero ngo abanayrwanda ntibazi abadepite akazi kabo aho rwose sinemeranya nawe rwose
Mu gishushanyo mwatweretse hejuru amagambo ari mu ibara ry’icyatsi atandukaniye he nari mu mutuku? Gusa inteko yo irakora ahubwo ntabwo abanyarwanda benshi bayikurikira haba kuri radio yayo cyangwa imikorere yayo muri rusange. Njye ntekereza ko ari uko ahubwo uwo muco wo gukurikira utarafata mu bantu , bifite aho bihuriye no kudakunda gusoma
Ubundi se ko manda abadepite barangije iyi ari iya gatanu, kuki itamenyekana kandi itegeko ngenga rishyiraho imkorere yayo ryemera abadepite koroherezwa ingendo bakajya iwabo aho bakomoka kwigisha bakaba bahora mu miganda iwabo, ntabwo bagerayo ngo bamnenyekanishe inteko none imyaka ikaba ibaye 20, inteko izwi nabantu batareze kimwe cya kabiri cyabatuye igihugu, mbega kwivamo weee. murambabaje, bazongere babahe indemnité kilometrique
Njyewe ahubwo numvaga ari nka 95% batayizi kukontacyikora.Mwarimwumva haritegeko narimwe basubijinyuma?
Comments are closed.