Ntarama: Abantu bane (4) bahitanywe n’ikirombe
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabwiye Umuseke ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa 13h00 kuri uyu wa gatanu. Abantu bane bagahita bitaba Imana undi umwe agakomereka.
Ibi byabaye kuri iki kirombe giherereye mu murenge wa Ntarama ngo ni impanuka kuko icyo kinombe cy’amabuye y’agaciro cyakorerwagamo ku buryo bwemewe n’amategeko, kikaba cyagwiriye abantu batanu.
Muri bo ngo hari hamaze gukurwamo imirambo itatu hashakishwa undi umwe, mu gihe uwa gatanu yabashije kurokoka.
Abakoraga muri iki kirombe bari bafite ubwishingizi, Polisi y’igihugu ikaba yagiyeyo gutabara no gukora dosiye ku byabaye ngo ba nyiri abo bantu bitabye Imana bazahabwe indishyi.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera asaba abakuriye amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro gukurikirana bakajya bamenya uko aho bakorera hifashe.
Iyi mpanuka ije ikurikirana indi iherutse kuba mu murenge wa Rweru, ubwo umuntu wacukuraga amabuye y’agaciro ku buryo butemewe n’amategeko nawe yagwiriwe n’ikirombe akahasiga ubuzima.
UM– USEKE.RW