Washington – Kuri uyu wa 05 Kanama Perezida Barack Obama wa USA na Vice Perezida we Joe Bidden bafashe umwanya munini bagaragaza ko Leta z’unze ubumwe za Amerika zitaye ku iterambere rya Africa, bagaragaza mu ngero no mu mibare ibyo Amerika imaze gukorera Africa. Nyuma hakurikiyeho ikiganiro kigufi cyahuriyemo ba Perezida Paul Kagame, Macky Sall […]Irambuye
Ubwo Inteko Ishinga Amategeko yagezaga ikiganiro ku banyamakuru ibereka imirimo yakozwe n’imitwe yombi, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko bakora byinshi kandi buzuza inshingano zabo gusa bagahura imbogamizi ko Abanyarwanda benshi bataramenya akamaro k’Inteko ari nayo mpamvu usanga akenshi bagaya akazi ikora. Inteko Ishinga Amategeko ni urwego ruri mu zifitiwe icyizere gicye […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 04 Kanama, i Washington DC muri Amerika aho Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa batumiwemo na Perezida Obama, habaye umugoroba wo kwishimira ibyakozwe na Amb. Andew Young. Perezida Kagame wahawe ijambo muri ibi birori yashimiye cyane ibyo Amb. Young yakoreye Africa n’u Rwanda by’umwihariko. Amb. Andrew Young […]Irambuye
Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa 4 Kanama 2014 ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa, Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakiriye amafaranga yose hamwe agera kuri miliyari 769 harimo n’imisoro. Imisoro yonyine iki kigo cyakiriye miliyari 758,6 mu mwaka w’imari wa 2013-2014. Richard Tusabe Umuyobozi iki kigo cy’imisoro n’Amahoro avuga ko bageze kuri 96% […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Kanama, mu mudugudu wa Karutare, Akagali ka Rugobagoba, Umurenge wa Gashari mu karere ka Karongi, abana batatu bariho bacukura ingwa bagwiriwe n’ikirombe bose bitaba Imana. Aba bana batatu b’abakobwa ni Niyobuhungiro w’imyaka 25, Aline w’imyaka 15 na Mpinganzima w’imyaka 10 bagwiriwe n’iki kirombe ubwo bariho bacukura ingwa yera yo kujyana gusiga mu […]Irambuye
Akarere ka Bugesera mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege, bamwe mu baturage baho babwiye Umuseke ko bamaze kwishyurwa ingurane bashaka kubaka hirya no hino mu bibanza baguze, agronome na bamwe mu bayobozi b’utugari babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 yitwa ay’icyangombwa cyo kubaba, ibintu umuyobozi w’ako karere Rwagaju Louis avuga ko atazi kandi […]Irambuye
Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma yerekeza ku ntego z’umwaka wa 2017, Kuri uyu wa 04 Kanama Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse cyane ku gukomeza gahunda zari zisanzweho mu butabera, mu mibereho myiza n’ibindi, gusa avuga ko ubuhinzi n’ubworozi bigiye kongererwa ingufu kugira ngo umusaruro wiyongere kandi bigirire akamaro ababikora. […]Irambuye
Kuri iki cyumweru nimugoroba abaturage basanze umurambo w’umugabo bivugwa ko yitwa Charles Ntirushwamaboko w’imyaka 33 mu mudugudu wa Isangano, Akagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma. Aho uyu murambo wabonetse ni munsi y’ibitaro bya Kibungo. Ababonye uyu murambo babwiye umunyamakuru wa Umuseke i Ngoma ko uwishwe yishwe akubiswe ikintu mu mutwe […]Irambuye
Ikipe y’igihugu Amavubi isezereye “Les Diables Rouge” bishatse kuvuga Amashitani atukura ya Congo Brazzaville, nyuma y’uko ibitego bibiri bya Ndahinduka Micheal bifashije u Rwanda kwishyura ibitego bibiri rwari rwatsinzwe mu mukino ubanza, rukomeza kuri penaliti 4-3. Muri uyu mukino wo kwishyura, abakinnyi b’u Rwanda binjiranye mu mukino ikizere cyo kwishyura ibitego bibiri batsinzwe mu mukino […]Irambuye
Mu mudugudu wa Gahama Akagari ka Kamusenyi Umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu Majyepfo kuri uyu wa 02 Kanama nibwo abaturage basanze mu rugo rumwe imirambo y’umubyeyi n’abana be batanu bishwe batemaguwe. Ukekwaho ubu bwicanyi ni umuvandimwe wa nyiri urugo witwa Gaston, ubu ushakishwa uruhindu. Umusaza witabye Imana Nteziryayo Tito wari utuye muri […]Irambuye