Digiqole ad

Gicumbi: Umusirikare yarashe abantu 4 barapfa akomeretsa abandi 7

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, umusirikare wo ku rwego rwa private witwa Munyambabazi Theogene yarashe abantu 11, mu kabari kitwa Hunters Sport mu mujyi wa Gicumbi bane muri bo bahise bapfa abandi barindwi barakomereka. Uyu musirikare Pt Munyambabazi wakoze ibi yahise atabwa muri yombi.

Igikorwa cyo kurasa abantu cyabereye muri ako kabyiniro kitwa Hunters Sport
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye muri iyi nzu y’imyidagaduro (Night Club) yitwa Hunters Sport

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Spt. Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuseke ko amakimbirane yabaye aturutse ku businzi. Aka kabari kabereyemo ibi gaherereye mu kagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru abivuga ngo abapfuye ni Kayitesi Flavia, Nsengiyumva Emile, Niyigena Placide na Murangira Asoumani. Abakomeretse uko ari barindwi bajyanywe mu bitaro bya Byumba.

Hitayezu yabwiye Umuseke ko akabari kabereyemo ubu bwicanyi gasanzwe gafatwa nk’ahantu ho kwidagaduriramo abantu babyina. Uwo musirikare wari mu karuhuko akaba yari yaje kwishimisha nk’abandi.

Haje kuvuka imvururu, ababyinaga baterana amagambo, ku mpamvu na n’ubu Polisi igikoraho iperereza, uwo musirikare ngo yaje gusohorwa n’abashinze kurinda umutekano muri iyi nzu, ibintu birahosha ariko aza kugaruka batabizi abarasamo urufaya.

Spt. Emmanuel Hitayezu yagize ati “Nkuko mwabyumvise, umusirikare yabarashe abasanze mu kabari babyina na we bari bagiranye amakimbirane, baza gutangira kurwana. Abashinzwe umutekano bamusohoye bamujyana hanze bamugira inama, biracururuka, bongeye kumubona aza arasa.”

Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Gicumbi avuga ko byatangiye saa 3h30 a.mz’igitondo, intandaro yo kuraswa kw’aba bantu bose ngo ikaba ari umukobwa witwa Kayitesi Flavia wari waturutse i Kigali azanye n’umusore kubyina.

Nyuma Pt Munyambabazi yaje gushaka ko babyinana n’uwo mukobwa undi aranga, ubwo n’umusore bari kumwe atangira gutongana n’umusirikare.

Ayo makimbirane yaje guteza imirwano, umusirikare ajya mu kigo cya gisirikare azana imbunda arasa buri wese. Ngo ni nyuma y’uko yaba yasohowe nabi cyane muri iyi nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru, avuga ko ibyabaye byose byasembuwe n’ubusinzi no guterana amagambo byakurikiwe no kurwana ndetse ngo n’umusirikare yaba yakubiswe,  ibintu Polisi igikoraho iperereza.

Polisi irasaba abafite utubari kujya bima inzoga umuntu babona wasinze ahubwo bakabimenyesha inzego z’umutekano zikaba zimucumbikiye.

Ahabereye ibi ngo ni mu kabari gasanzwe gafite umuryango umwe wo kwinjiriramo ntaho gusohokera ku buryo abantu batari kubona inzira yo guhunga, ibi ngo bikaba n’ubusanzwe byateza ikibazo habaye impanuka nk’inkongi.

Aha ngo inzego z’ibanze zigomba gukora igenzura ku tubari bakereba ko twujuje ibisabwa, ariko n’abaturage bacuruza utubari ngo bakwiye kwita kuri icyo kintu.

Polisi iracyakora disiye n’iperereza, nyuma ikazayohereza mu nzego za girikare.

Ubusanzwe ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igihano cyo gufungwa burundu ku muntu wishe undi cyangwa abantu benshi abigambiriye.

Uyu musirikare we ngo azahanwa hakurikijwe amategeko ya gisirikare nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru yabitangaje.

Isasu ryanyuze muri urwo rugi
Isasu rimwe ryanyuze muri urwo rugi
Ako kabyiniro kari hejuru
Ako kabyiniro kari hejuru munsi hari ibindi bikorwa by’ubucuruzi
Flavia Kayitesi waguye muri ubu bwicanyi bivugwa ko uwishe aba bantu ngo byaturutse ku bamubizaga kubbyinana nawe
Flavia Kayitesi waguye muri ubu bwicanyi bivugwa ko uwishe aba bantu ngo byaturutse ku bamubazaga kubyinana nawe

Evence NGIRABATWARE & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngo bamukubise ikintu , n’ubwo byaba ari icyuma bamuteye, amategeko ya gisirikare ntamwerera kujya mu kigo kuzana imbunda ngo amare abantu yarwaniriye kandi no kuburanda biri munshingano ze.Ibi biragaraza uburere bucye yarasanganywe muri kamere ye. Kurasa abantu kubera umukobwa wanze ko babyinana. Iyo ashaka uwe se  . Mana. Cyakora uyu mukobwa apfuye ari intwari. Apfuye urw’uwo ku KAMOYI cyera yapfuye, hari muri za 81  bavuye mubukwe none ho batahana abandi, asigara ari uwanyuma, umushoferi bari basigaranye ati ukampa, undi ati n’ubwo wazana iki? Baragundaguranye birangira umukobwa apfuye. Niba nibuka yitwaga Annuarité. Icyo gihe inkuru yakwiriye igihugu cyose. None KAYITESI nawe ati hari uwo twazanye, niwe ngomba kubyinana nawe. Kera rero , ariko n’ubu wenda niko byakagombye kugenda, iyo washakaga kubyinana n’umucavalière w’undi, niko twabyitaga, wasabaga uruhusa nyiri cavalière, (umukobwa, cg umugore) akabyemera, atabyemera ukarekera. Ntabwo abantu bagomba kwitwara nk’inyamaswa. Irushije izindi imbaraga niyo iba CHEF w’abagore bose(INGAGI) .Ubundi niba umuntu anywa inzoga zikamunesha, aho niho kunywa ibisindisha biba icyaha. Rubyiruko mwitonde, akariro gake naferi, U RWANDA rukeneye imbaraga zanyu, kandi tuzarwubaka turugire nka Paradiso ariko muri DISCIPLINE.

  • Wasanga atari ibyo gusinda yari yarabigambiriye,ubwose gusinda noo kujya hanze ukazana imbunda bihuriyehe? iyo mbonda wasanga yari yariteguye ariko se nawe mufata abantu bavuye muri za Fdrl muzi ibyo bakoze bakinakora hariya hakurya mukavuga ngo nubusinzi!!!!!!!! ubuse abo bantu bazize iki koko!!!!

  • twibihindura igikuba ngo ibintu byacike, mbere yo kuba umusirikari abanza kuba umuntu kandi abantu turangwa ni intege nke , gusa twizereko inzego zi umutekano ziri bumushake kugeza abonetse, kandi igisirikare cyacu kiramuhana kihanukire kandi ibi rwose ntitubimenyereye mugisirikare cyacu , nibintu rwose byimboneka rimwe

  • bamukate igitsina bikijugunye mu musarani ubundi bamuvure inkovu namara gukira bamufungire muri prison y’abagore najya abareba akumva abifuje kandi ntacyo agira azajya yicuza impamvu yahubutse.

    Ubundi iyo uterese umukobwa akakwangira ujya ahandi kuko n’i Nyagasambu rirema, buriya uriya abashinzwe umutekano barekuye akagaruka kurasa yarasanzwe ari umurwayi wo mumutwe.

    Abantu nakabo bajye babatera urw’ingusho, baramufunga se ngo amarire iki gihugu usibye kugihombya arya iby’ubusa, ikigwari gusa. ubundi iyo umukobwa akubenze nuko uba uri mubi, iyo ushatse kumwereka ko utari mubi ushaka iyawe nkumi, njyewe rwose nsanga hari abantu bitwara bugegera. Tekereza kurasa abantu ngo nuko banze ko mubyinana, wamugani ubanza ari bawe bahoze muri FDLR bari basanzwe bamenyereye gufata abagore ku ngufu.

  • Kugira ngo umusirikare afate icyemezo cyo gusubira mu kigo kwambara military uniform agafata  n’imbunda; uba wamurembeje ndetse wanongeyeho n’ibigambo byinshi byo kumucurira. Sibwo bwa mbere no ku Mukamira ibijya gusa n’ibi byarabaye kandi nari mpari. Civilians twitonde!!!!!!!!!!

    • Reka ntibazajya badukangishako ari abasilikari ahubwo aho bukera natwe tuzajya kwiga kurasa.Imbunda zo ntabwo zabuze muri Kongo ziruzuye.

  • Birababaje cyane kandi biteye agahinda n’isoni kumva imbunda yaguzwe n’igihugu ngo irinde abanyagihugu aho kubarinda ikabica kandi bikozwe n’umusirikare w’igihu! oya ubu si ubusinzi ahubwo ni………. Abapfuye baruhukire mu mahoro!

  • Ndumva nta ba fiancés cyangwa couple y’abashakanye irara ku kabyiniro. Flavia rero na mugenzi we bari basohotse buraya, mwimugereranya rero na Annuarite kuko annuarite icyo yarwanagaho ni ubukirisitu naho undi yangaga kubabaza ihabara rye. Rubyiruko rero mumenye ko Satani ategera mu tubyiniro nk’uko imfu nyinshi zabaye muri iyi minsi zibigaragaza, Satani akaba ahakunda kubera ibikorwa bihabera.

  • Urakoze G wokabyara ukuzukuruza we! Unyibukije ibyo ku Kamonyi. Gusa nongere ho ko nabanyarwanda biki gihe bajya mu tubyiniriro, abenshi GUTUMIRA INKUMI NGO BABYINANE NTABYO BIMENYERA. UJYA KUBONA UKABONA UMUSORE AKURUBANYE  INKUMI ATAZI NIBA ISHAKA KUBYINA CYANGWA SE ITABISHAKA… mbese bigasa no kubyinisha umuntu   ku ngufu…. MUBIHE BYACU CYAGIHE CYA ZA LUMBA, VALSES, LOCK, KUNGUFU FIGHTING ,NA ZA TWIST BURYA TWABYITWARAGAMO NEZA KANDI DUCYEYE KUKO TWARI TWARABITOJWE ”Comment inviter une copine pour danser….UMUSORE YARAZAGA NICYINYABUPFURA CYINSHI MAZE AKICISHA BUGUFI  (( 90 degres) IMBERE YUMUKOBWA KANDI AZUNGUZA AKABOKO  GAHORO GAHORO NKUSABA WESE MAZE  ATI “”s’il vous plait Mlle , vous permettez ?(en francais) , MOJNO VAS PRIGRACIT (mu kirusiya), mucyongereza byo simbizi ubunza baratangizaga : Please…. 

    • haaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!! ubu isi yameze ayera muvandimwe ni impa cyangwa nkuvutse ubuzima iyo niyo si ya none dutuye gusa abantu bose bakwiye kumenya uko bakwitwara kubandi kuko twese turabagenzi turapfa tagis imwe twese twicayemo twigendera.

  • uyu musirikari niba yarafite ikibari kaba yarari mukaruhuka , hakaza kubaho gufa icyemezo nkiki kigayitse , ndumva tutabigereke kuri RDF , ibi nibikorwa bibi kugiti cyumuntu, ariko icyonzicyo nawe ibyo yakoze =ubu ari kubyicuza cyaane, kuko ubu ari kwifuza kuba yajyanye nabo yishi, kuko displine ya RDF irabimubaza kandi arahamwe rwose , ibi nibintu tutazi kugisirikari cyacu

  • Administration y’igisirikare nayo niyikubite agashi. Koko ni gute se umuntu yasohokana imbunda mu kigo cya gisirikare yambaye civile kuri garde bakamureka. uywo nawe yakoze icyo gikorwa cyubugome atesheje agaciro izina ryi’igisirikare cy’u rwanda .Ubwo ejo bazasohokana zamuzinga barase igihugu cyose. Uyo mugome nafatwe kandi ahanwe bimwe byintanga rugero. kumufunga burundu ntacyo bivuze.Ahobwo nacibwe urubanza bidatinze bamurasire imbere yabantu niho nabandi batazongera kukora amahano nkayo.

    • mbega umusirikare wikigwari!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ariko byose byatewe ninzogaumuhanga yaravuzengo INZOGA ni nyina wibyaha byose uwasinze ntakibi atakora yanasambanya nanyina. abakora inzoga abazikorera(  transport ) abazicuruza abaziranga cg abazamamaza, abazinywa, abazishyigikira MURABO KWAMAGANWA

  • uyu musirikare ntago yigiye igisirikare mu rwanda  yewe n;uburere si ubwaho ahubwo ni mwene wabo n’ingagi nazo zo muri kongo

Comments are closed.

en_USEnglish