Digiqole ad

Gitwe: 262 barangije muri ISPG barasaba iki Leta?

Mu muhango kuri uyu wa 7 Kanama 2014 wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije muri ISPG, basabye Leta ko nubwo barangije amasomo yabo hakorwa imihanda ijya mu gace iri shuri riherereyemo bityo bigakura abaturage n’abanyeshuri barumuna babo mu bwigunge.

Aba batatu gusa muri 20 nibo barangije mu ikoranabuhanga.
Aba batatu gusa muri 20 nibo barangije mu ikoranabuhanga.

Abanyeshuri barangije amasomo yabo ni 262 bose biga mu mashami ane; abarangije mu ishami  ry’ubuforomo icyiciro cya mbere n’icya kabiri ni 182, abarangije mu ishami ry’ubumenyamuntu ni 53, abarangije mu ishami ry’ikoranabuhanga n’icungamutungo ni 24, na batatu (3) gusa barangije mu ishami ry’ikoranabuhanga.

Baherekejwe n’ababyeyi babo, inshuti n’abavandimwe batangaje ko bishimiye uburere bahawe n’iri shuri, bashimira Leta y’u Rwanda yahisemo umurongo mwiza wo guteza imbere uburezi, ariko bavuga ko nubwo bacyuye ubumenyi butandukanye nta byera ngo de, bafite ibibazo   basigiye barumuna babo n’abaturage bose muri rusange.

Emmanuel Habumugisha wavuze mu izina ry’abanyeshuri bagenzi be yagize ati:”Twebwe nk’abanyeshuri barangije hano mu ishuri rikuru rya ISPG twahungukiye byinshi ariko hari ingorane ikomeye ituma aka gace kajya mu bwigunge, umuhanda wa hano umaze kuba ikibazo, tukaba dusaba Leta yacu ko yadufasha ukajyamo kaburimbo”.

Gerard Urayeneza; umuyobozi w’ikirenga wa ISPG aho mu ijambo rye yashimiye Perezida Paul Kagame ku bushake agira mu gushakisha icyateza imbere abanyarwanda cyane inkunga n’amahirwe aha urubyiruko ngo rwige.

Gerard Urayeneza yasabye Akanashenge Jovin intumwa ya Minisitiri w’uburezi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ko yabakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe bw’uko umuhanda Ruhango, Gitwe, Buhanda, Kirinda, Karongi washyirwamo kaburimbo bigafasha iterambere ry’abaturage bo muri aka gace n’uburezi by’umwihariko.

Umuyobozi wa ISPG Dr. Jered Rugengande yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, abasaba ko ikivi bashoje bagomba guhora batyaza ubwenge ndetse abamenyesha ko intambwe basigaje imbere ariyo ndende.

Akanashenge Jovin intumwa ya Minisitiri w’Uburezi wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyeshuri ba ISPG kugaragaza ubumenyi bahawe mu ishuri batanga serivisi nziza ku baturage, bihangira imirimo.

Bamwe mu barimu ba ISPG kuri uyu wa 07 Kanama
Bamwe mu barimu ba ISPG kuri uyu wa 07 Kanama
Abarangije amasomo yabo bakoze akarasisi kashimishije abitabiriye ibirori.
Abarangije amasomo yabo bakoze akarasisi kashimishije abitabiriye ibirori.
Abarangije mu giforomo barahiriye u Rwanda ku mugaragaro kuzakora neza akazi kabo.
Abarangije mu giforomo barahiriye u Rwanda ku mugaragaro kuzakora neza akazi kabo.
Dr. Jered Rugengande wasabye abanyeshuri barangije kongera gutyaza ubwenge
Dr. Jered Rugengande wasabye abanyeshuri barangije kongera gutyaza ubwenge
Akanashenge Jovin wari intumwa ya Minisitiri w'Uburezi.
Akanashenge Jovin wari intumwa ya Minisitiri w’Uburezi.
Mzee MPYISI watanze ubutumwa bwo kuhaba Imana ku banyeshuri barangije.
Mzee MPYISI watanze ubutumwa bwo kuhaba Imana ku banyeshuri barangije.
Abarangije mu giforomo barahiriye u Rwanda ku mugaragaro kuzakora neza akazi kabo.
Abarangije mu giforomo barahiriye u Rwanda ku mugaragaro kuzakora neza akazi kabo.
Bishimiye kwambara umwambaro werekana ko barangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza
Bishimiye kwambara umwambaro werekana ko barangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza
Emmanuel, umunyeshuri wavuze ko hakenewe kaburimbo
Emmanuel, umunyeshuri wavuze ko hakenewe kaburimbo
Uyu ni umwe mu barangije, umusatsi uri ku mutwe we ugaragaza ko kwiga atari iby'abato gusa
Uyu ni umwe mu barangije, umusatsi uri ku mutwe we ugaragaza ko kwiga atari iby’abato gusa
Ibirori bihumuje.
Ibirori bihumuje.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • ntibyumvikana ngo barasaba iki leta ahubwo biteguye kugeza kuki igihugu mimaze kubafasha kubona ubumenyi, igihe ahantu hari umutekano ukabasha kwiga ibyo wiga ukabifata ugatsinda uhabwa degree yawe ukaba ufite uburenganzira nkundi uwo ari wese kujya hanze ukagira icyo uhanga kandi kikakugira umusaruro, duhabw ubumenyi ngo budufate gutekereza outbox , twiteze imbere nigihugu kibyungukiremo , ntago tugomba kurangiza ngo dukomeze dusabe leta, cyeretse niba ari umutekano tuyisaba, ibikorwa remezo , kandi ibyo iri kubyitaho , nkumutekano wo ni wose

  • wowe Karenzi ,banza umenye icyasabwe,umuhanda urakenewe…

Comments are closed.

en_USEnglish