Digiqole ad

Umurwayi wa mbere arakekwaho Ebola mu Rwanda

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 11 Kanama Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hari umurwayi uri kwitabwaho byihariye ukekwaho ko yaba yaranduye indwara ya Ebola.

Ebola ikurikiranwa mu buryo bwihariye n'abaganga bikingiye mu buryo bwabugenewe
Ebola ikurikiranwa mu buryo bwihariye n’abaganga bikingiye mu buryo bwabugenewe

Uwo ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana umuriro na Malaria. Umuriro ni kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Ebola.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko ibi ari ibisanzwe ndetse ahenshi bashoboraga kumureka akikomereza, ariko kuba yaramaze iminsi muri Liberia mbere yo kuza mu Rwanda akaba yahise atangira gukurikiranwa ku bitaro by’umwami Faycal.

Usibye uyu murwayi washyizwe mu kato, abandi bantu bakoranyeho nawe barimo abaganga, abaforomo, abakozi bakira amafaranga n’abandi bantu bakoranyeho nawe bose bashyizwe mu kato ngo bakurikiranwe.

Uyu munyeshuri w’igitsina gabo, ngo mu minsi itarenze 21 ishize yari mu gihugu cya Liberia. Ahantu indwara ya Ebola imaze kwica abantu 249 kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ndetse icyo igihugu kikaba kiri mu  bihe bidasanzwe kubera iyo ndwara.

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko abanyarwanda badakwiye gukuka umutima kuko gushyira ku ruhande no gutangaza ko hari ukekwaho Ebola mu Rwanda ari ikimenyetso cyiza ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’iyi ndwara mu gihe yagera mu Rwanda.

Dr Agnes Binagwaho yavuze ko ubu uyu murwayi yashyizwe mu kato ndetse akekwaho nk’umuntu wa mbere ushobora kuba afite Ebola mu Rwanda, ibipimo by’amaraso ye byamaze kugezwa aho bisuzumirwa, ibisubizo ngo biraboneka mu masaha 48.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho yavuze ko uyu murwayi bamusanzemo Malaria ariko kubwo kwirinda ubu yakomeje gushyirwa mu kato kugeza ubwo basanga nta Ebola afite.

Minisitiri w’Ubuzima yongeye kwibutsa ko mu minsi itatu ishize nta muntu wigeze ukekwaho Ebola mu Rwanda. Ko umwe waketsweho iyi ndwara muri Uganda nawe yasuzumwe nyuma y’amasaha 48 bagasanga nta Ebola afite.

Ibimenyetso biranga indwara ya Ebola harimo;Guhinda umuriro, kubabara mu muhogo, kubabara ingingo, kubabara umutwe, isesemi, kuruka, guhitwa bikurikirwa no kudakora kw’umwijima n’impyiko bihita bitera kuva amaraso menshi ahari umwenge hose ku mubiri, ibi ni ibimenyetso by’uwanduye utangiye kurwara Ebola.

Ibindi ukeneye kumenye kuri iyi ndwara; uko yandura, aho ituruka…kanda HANO


UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • 48h ko ari mebshi ra? Iminsi ibiri yose!? nibagerageze barebe uko ibisubizo byajya bigaragara direct si non numurwayi yaba yapfuye.anyaw ni ukuba serieux.

  • Really!

  • ingamba zo kuyikumira ko zitari gushyirwamo ingufu ra nta bintu byo kuramukanya dire ko abanyarwanda tubikunda vaut mieux prevenir que guerir Minisante nibishyiremo ingufu resultats zirafata igihe kirekire ahubwo hakabayeho test rapide ku kibuga no ku mipaka kuko iriya ndwara ni mbi cyane kandi uko yica niko yandura et puis receptions z;ibitaro bazambike ku buryo bubaprotegea kuko uyifite au debut aba asa n,abandi barwayi basanzwe!Imana iyiturinde!Minisante ikeneye suites zo kwirinda ndazifite mumpe comande

  • minister w’ubuzima ariko yaraye avuye yuko uwo murwayi babonye ari ahantu hizewe atagira uwo yanduza kandi aka ngo ari malaria ariko kubera ko yarari amaze iminsi muri Liberia aho iki cyorezo kimeze ariyo mapmvu yahise akekwako yaba afite iki cyorezo

  • ntacyo dukwiye gutinya kuko abaganga bacu bari maso kandi kimwe n;abandi bashinzwe iby;ubuzima bari maso mu gukemura ikibazo cyavuka

    • wowe wiyise Kavutse ubwo uragirango abaganga bo mu rwanda barusha ubumenyi abahariya hari icyorezo cya Ebola? urambabaje cyane.ahubwo mwongere imbaraga cyane ndetse na strategies naho ubundi ntacyo dukinzeho turusha abandi.

  • muzaduhe nibisubizo byibi tumenye uko bimeze murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish