Digiqole ad

Gusinzira mu mbwirwaruhame no mu Rwanda birahari

Hashize iminsi bivugwa muri Uganda, aho haherutse kugaragazwa abayobozi ku rwego rwa ministiri basinziriye mu gihe cy’imbwirwaruhame. Mu Rwanda ibi bitotsi bamwe bemeza ko bajya babibona muri ba nyakubahwa mu manama baca umugara (bari gusinzira).

Mu nama y'urubyiruko mu Ukuboza 2013, mu mbwirwaruhame bamwe ibitotsi ngo mutahe
Mu nama y’urubyiruko mu Ukuboza 2013, mu mbwirwaruhame bamwe ibitotsi ngo mutahe

 

Abanyamakuru bamwe mu Rwanda, bavuga ko bafite amafoto abayobozi bamwe basinziriye mu nteko, nubwo batayashyira hanze.

Muri Uganda, abayobozi ku nzego zo hejuru baherutse gufotorwa bahondobera mu mbwirwaruhame.

Mu Ukuboza umwaka ushize urubyiruko rwo mu bihugu 45 bya Africa rwari ruteraniye i Kigali mu nama hari aho abenshi bagaragaye basinzira mu gihe cy’imbwirwaruhame.

Kuri uyu wa 04 Kanama 2014 ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro hatangizwa ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’umusoreshwa, mu gihe Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yavugaga abagabo bamwe bafashwe n’ibitotsi bajya mu rinini.

Nubwo bidakunze guhabwa agaciro cyane, gusinzira kw’abayobozi mu bantu benshi bituma abo bayobora n’ababatumye bibaza ku musaruro wabo no kubavuganira niba bikorwa.

Muri Uganda aho ba nyakubahwa baherutse gufotorwa ibitotsi byabibasiye
Muri Uganda aho ba nyakubahwa baherutse gufotorwa ibitotsi byabibasiye
Kuri Rwanda Revenue mu mbwirwaruhame ya Minisitiri w'Imari bamwe bari mu rinini
Kuri Rwanda Revenue mu mbwirwaruhame ya Minisitiri w’Imari bamwe bari mu rinini

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi biragaragaza agaciro gake baba bahaye inama!!!

  • ibintu ni bibiri , uwutanga ikiganiro ntari kubasha ususurutsa abo abwira cg nibyoa vuga ntabizi kukub=ryo abantu bibakurur cg nabtnu babijemo ntibazi mubyukuri icyqabazanye, dore ko akenshi usanga hari utwo  baba  bari busaruremo bagera munama bakisinzirria, ariko ntibyari bikwiye burya ahantu hava umusaruro wose tuba twize mugihugu abantu ntibakabicyerenshije gutya 

  • Ubundi umuntu asinzira kubera  ko uvuga discours arimo kuvuga ubusa, cg avuga ibintu bidasobanutse kandi ntarangize.

  • iyo ugiye mu nama cyangwa mu mahugurwa mu bihigu bya kure tudahuje amasaha yo kuryama (decalage d’heures) kuko ubwonko buba bumenyereye ko icyo gihe uba usinziriye kandi mu bindi bihugu ari kumanywa ugerayo ugasinzira aho gukurikira inama uzabibona i kigali abavuye muri aziya , australie, caraibe bose baba basinzira mu nama, n’abanyarwanda iyo bagezeyo barasinzira.

  • Murekere aho sha rwose ,buri wese azi yuko kugira ngo ukore akazi ( ishuli ,akandi kazi gasanzwe ) ugomba kuba waruhutse bikwiye , none wiriwe ku kazi ngo muri après-midi hari inama  cg ugiye mu mahugurwa aha kure , ,ukigerayo nta kuruhuka uhitiyeyo,mbwira nawe ikizakubuza gusinzira . Ibitotsi byitwa MUDAHERANWA .

  • Mwarebye gusa abasinzira ariko mwibuke ko nutanga ikiganiro ashobora gufasha abamwumva gusinzira cyanga se akabatera kuba maso

  • ariko rero ndabona n’intebe bicaramo zabigiramo uruhare nawese umuntu aricara muntebe imeze nk’igitanda wabuzwa niki gusinzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish