Kuri uyu wa 13 Kanama, Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yatangaje ko ACP Theos Badege yasimbuwe na ACP Tony Kuramba ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID). ACP Theos Badege wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiye kwiga nk’uko byatangajwe na ACP Damas Gatare Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. ACP Tony Kuramba […]Irambuye
Kuri uyu wa 13 Kanama ni umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso ku Isi. Uyu munsi uhuriranye n’uko mu Rwanda hamaze kuvuka icyo umuntu yakwita “IJWI RY’ABAKORESHA IMOSO” “LEFT HAND INITIAVITE CENTER” Abantu benshi mu Rwanda ntabwo bazi iby’uyu munsi nk’uko bitangazwa n’uyu muryango mushya utegamiye kuri Leta ugamije gufasha no kumvikanisha ko gukoresha imoso ari ibintu […]Irambuye
Kigali – Mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Kanama Perezida Kagame yitabiriye umugoroba w’amasengesho hamwe n’abayobozi wateguwe na Pasitoro Rick Warren, mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko gushima Imana gusa bidahagije mu gihe umuntu agifite ibyo gukora ngo agire icyo yigezaho ubwe. Mu ijambo rye Perezida Kagame yakomoje ku miyoborere, avuga ko imiyoborere itagomba […]Irambuye
Abakurikiranira hafi ibyo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa bibaza niba koko umutwe wa FDLR ushaka gushyira intwaro hasi nk’uko wari wabaye nk’ubitangira tariki 31/05/2014. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize amakamyo 15 ya MONUSCO yagiye gutwara aba barwanyi kuri ‘centre’ ya Kanyabayonga asubirayo uko yaje nta numwe ajyanye ahateganyijwe gushyirwa abashyize intwaro hasi. Mu cyumweru gishize nibwo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama mu Kagari ka Rwezamenyo, umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge inzu ikodeshwa y’umusirikare witwa Maj. Safari Joseph yafashwe n’inkongi y’umuriro, abari bayicumbitsemo ntacyo babaye hangiritse ibintu gusa. Maj Safari Joseph yabwiye abanyamakuru ko nta mpamvu nyayo bazi yateye iyi nkongi, gusa ngo amakuru afite ni uko yaturutse […]Irambuye
Gasabo – Ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 12 Kanama mu murenge wa Remera Akagari ka Rukiri II, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi mu igaraje rya IMVTC/Remera irashya ibura kizimya irakongoka. Nta muntu wari muri iyi modoka ubwo yafatwaga n’inkongi uretse abariho bayikora bahise bigirayo. Iyi modoka yari […]Irambuye
Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda isohoreye itangazo rivuga ko hari umurwayi wagaragaweho ibimenyetso bimeze nk’iby’umurwayi wa Ebola ndetse ko ibizamini bye birimo gusuzumwa, ibisubizo by’ibizamini bye byasohotse uyu munsi bigaragaza ko uyu murwayi atarwaye Ebola. Uyu wari wagaragayeho ibimenyetso bisa n’ibya Ebola ni umunyeshuri w’Umudage wageze mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kanama asuzumwe bamusangana […]Irambuye
Saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa 11 Kanama 2014 nibwo Ambasaderi Joseph Habineza yari asohotse mu kibuga cy’indege, yakiriwe n’abanyamakuru, abo mu muryango we n’abakozi bamwe ba Ministeri y’umuco na Siporo agarutse kubera umuyobozi. Mu byo yatangaje akigera i Kigali yavuze ko nta bitangaza aje gukora. Ananiwe mu maso ariko amwenyura, Amb Joseph Habineza […]Irambuye
Kacyiru – Gasabo – Gukuba inshuro icyenda ibihano ku makosa akorwa n’abatwaye imodoka ni umwanzuro wa karindwi (7) mu myanzuro yatangajwe kuri uyu wa 11 Kanama, ivuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje minisiteri zitandukanye n’inzego zifite aho zihuriye n’umutekano n’ubuzima bw’abaturarwanda. Mu minsi itarenze ine ishize abantu barenga 30 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda ahatandukanye mu gihugu. […]Irambuye
Virus ya Ebola ubu nibwo ihangayikishije isi kurusha mbere. Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi i San Diego muri California, USA bamaze imyaka bashakisha umuti n’urukingo by’iyi ndwara. Ubu hari umuti wo mu bwoko bwa Serum bari kugerageza witwa ZMapp bari guha abanyamerika babiri banduye Ebola, biravugwa ko iyi serum iri kuborohereza. Hamwe batangiye kuyita “Secret […]Irambuye