Digiqole ad

“Ubuhanzi si ukuririmba gusa, natwe gushushanya biradutunze” – Nkusi

Kacyiru – Mu 2012 urubyiruko rwahuje umugambi rushing “Inema Art Center” ku Kacyiru mu karere ka Gasabo, bagamije guhurizahamwe impano yabo yo gushushanya no kuyibyazamo umurimo wabatunga. Batangiye ari batandatu, bose hamwe ubu ni 16. Kennedy Nkusi umwe muri bo, avuga ko gushushanya bibabeshejeho.

Kennedy Nkusi hamwe na kimwe mu bihangano byabo/ Photoshopped by Umuseke
Kennedy Nkusi hamwe na kimwe mu bihangano byabo/ Photoshopped by Umuseke

Bashushanya ibintu bitandukanye ku nkuta, bashushanya ama’tableaux’, bashushanya abantu uko bameze n’ibindi bintu bitandukanye bakoresha amaboko n’ubwenge bwabo bikabatunga ntibandavure.

Nkusi ati “ Abantu benshi ntabwo bazi ko gushushanya bishobora gutunga umuntu.”

Ibyo bakora ni ubuhanzi bwa nyabwo kuko bahera ku ntekerezo cyangwa ikintu babonye bakavanamo igihangano shusho mu mabara bakagishushanya ku gitambaro, ku ihema, ku rukuta no ku kindi kintu cyose cyajyaho igishushanyo. Abahanzi ngo abantu ntibakwiye kumva abaririmbyi gusa.

Ibihangano bimwe byabo bimwe na bimwe bishobora kugurwa kugera ku 3 000 USD (arenga miliyoni ebyiri z’amanyarwanda) ku gihangano kimwe kiza cy’agaciro cyuje ubuhanga.

Nkusi ati “ Nta kazi katagutunga iyo ugakoze ugakunze kandi neza. Niyo mpamvu mu myaka ibiri ishize ubu tumeze neza turifashije kubera gushushanya.”

Ibikorwa byabo babigurisha ahantu hatandukanye hacururizwa ibikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni, ubundi ibindi bakabikora babisabwe (commande) n’abakunda ibihangano nk’ibi bivuye mu buhanga bw’abashushanya.

Inema Art Center bageze aho gutangira gufasha urundi rubyiruko n’abagore bacuruza ku dutaro mu mujyi wa Kigali kubigisha no gukorana nabo ibijyanye no gushushanya n’ubundi bugeni bugamije inyungu n’ubuzima bwiza.

Ubu bafashe abana bo mu kigo cy’impfubyi cya SOS ku Kacyiru batangiye kwigisha gushushanya kugirango nabo bizabatunge  mu gihe kizaza.

Barashaka kandi gukorana n’abagore bakunze kwirukanwa mu mihanda bacuruza ku dutaro , ngo babigishe gukora utuntu tw’ubukorikori nko kudota imyanda, gukora amaherena n’utundi tuntu tw’ubugeni dushobora kugurwa kenshi tukabaha inyungu.

Nkusi agira inama urubyiruko ko igihugu cyabo cyabahaye amahirwe akomeye yo kubabyaza umusaruro impano bafite, cyane cyane asaba urubyiruko kutagira akazi rusuzugura no kudapfukirana impano zabo bibwira ko ziciriritse.

Ati “ Mu Rwanda urubyiruko rwinshi ruri kurangiza rukabura akazi, ariko aho kwirirwa ushakisha akazi washaka akantu utangira gukora ugendeye ku mpano yawe kandi kakubeshaho.”

Ibishushanyo byabo bakora n'amaboko yabo
Ibishushanyo byabo bakora n’amaboko yabo
Bafitemo n'abakora ubukorikori bw'ibintu bimwe na bimwe by'imirimbo
Bafitemo n’abakora ubukorikori bw’ibintu bimwe na bimwe by’imirimbo
Ibisushanyo bashobora gukora ku nkuta
Ibisushanyo bashobora gukora ku nkuta
Bafite abana batangiye kwigisha ibi byo gushushanya ngo nabo bizabatunge mu gihe kizaza
Bafite abana batangiye kwigisha ibi byo gushushanya ngo nabo bizabatunge mu gihe kizaza
Moto bashushanyijeho mu buryo butangaje
Moto bashushanyijeho mu buryo butangaje
Ubuhanzi si ukuririmba gusa
Ubuhanzi si ukuririmba gusa
Kennedy Nkusi wo muri Inema Center
Kennedy Nkusi wo muri Inema Center
Mu ruganda rwabo
Mu ruganda rwabo

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nibyo koko, abanyarwanda turakiranya kuririmba nkubuhanzi gusa , ariko no guhsushanya nabyo ni ubuhanzi bukomeye ndetse , kuko uwabukoze nkumwuga buri mubuhanzi bwinnjiza cyane rwose kandi bugatunga byiza uko abyifuza nyirabwo, ko merazaho kandi nabandi bifitemo iyi mpano bakurebereho ko ari impano yigitangaza

Comments are closed.

en_USEnglish