Mu nzu ituyemo ambasaderi wa America mu Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa 22 Kanama habereye igikorwa cyo kurahiza abakorerabushake 20 b’abanyamerika b’umuryango ‘Peace Corps’, Ambasaderi Donald W.Koran uhagarariye USA mu Rwanda yabasabye gukomeza gufatanya neza na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda guhindura ubuzima bw’abanyarwanda. Amb Donald Koran yavuze ko umuryango wa ‘Peace Corps’ wari inzozi […]Irambuye
Kicukiro – Kuri uyu wa 22 Kanama kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro herekanywe abagabo bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bitandukanye, harimo iby’umuntu umwe bifite agaciro ka miliyoni eshatu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo polisi yahawe amakuru ko mu muyji wa Kigali hari ubujura bw’ibyuma by’umuziki. Police mu gitondo kare kuri uyu wa 21 […]Irambuye
Amajyaruguru – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama Ishuri rikuru ry’ikoranabunga TCT (Tumba College of Technology) ryashimiwe n’itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’Ubuyapani ku kazi keza rikomeje gukora ko gufasha igihugu cy’u Rwanda kugana ku iterambere. Leta y’u Rwanda ikangurira urubyiruko kwitabira kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kuko byagaragaye ko ariyo agira […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2014, bwa mbere mu Rwanda abasore 8 n’inkumi eshatu bahawe impamyabushobozi ko barangije amasomo yo gutwara indege za Kajugujugu. Aba nibo ba mbere barangije amasomo nk’aya bigishirijwe mu Rwanda. Aba banyeshuri bigishijwe n’ishuri “ Akagera Aviation” mu gihe cy’amezi 13, bize amasomo atandukanye arimo gutwara indege, kumenya ikirere, […]Irambuye
Rubavu – Yakuze azi gushushanya cyane arangije amashuri abanza agira amahirwe yo guteza imbere impano ye mu ishuri ry’ubugeni ku Nyundo. Nubwo ababazwa no kuba mu Rwanda nta kaminuza yigisha iby’ubugeni ihari, ariko ibyo yize nibyo bimutunze ubu. Avuga ko ari gukora umushinga munini nk’uruhisho rwihariye azatura umuyobozi akunda cyane Perezida Kagame. Yitwa Thierry Kiligi […]Irambuye
Mu kiganiro Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatanze kuri uyu wa kane igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, ubuyobozi bw’iyi banki bwavuze ko ibipimo bigaragaza ko igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka cyagenze neza ku buryo nta mpungenge z’uko ubukungu bw’u Rwanda bwakongera kumanuka nk’umwaka ushize byabayeho kandi ngo igishimishije ni uko bujyana n’imibereho y’Abanyarwanda. Mu mwaka […]Irambuye
Uzamberumwana Oda Pacifique, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza ya RTUC, by’umwihariko umunyarwandakazi uzwi cyane muri Muzika nka Paccy, akora muzika ya Hip Hop na Afro beat kuva mu myaka itanu ishize. Yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuseke, yagize ibyo asubiza kuri muzika, gender, Imana, Perezida w’u Rwanda, ubuzima…. Ikiganiro na Paccy: Umuseke : Wamenye ryari […]Irambuye
Ibi bihugu bihuriye ku kitwa CCTTFA (Central Corridor Transit Facilitation Agency) mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 20 Kanama ihuje ba Minisitiri b’ibijyanye n’ubwikorezi muri ibi bihugu, biyemeje ndetse banasinya ku masezerano yo kuvanaho inzitizi zose ku mipaka zatumaga imihahiranire hagati y’ibi bihugu itagenda neza. Ba Minisitiri bose babanje kwemeranya ko inzitizi nk’izi […]Irambuye
Mwamenye ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza ho hari agasantere kitwa Nairobi. Ni mu cyaro cyo mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya umudugudu wa Kigwene I, hitwa gutya kuva mu myaka hafi 10 ishize. Uri mu muhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Nyagatare ukarenga i Gahini ukagera aho bita Kukimodoka ufata umuhanda […]Irambuye
Kuri uyu wa 20 Kanama Leta y’u Rwanda yatangaje ko izongera gushyira ku isoko impauro z’agaciro z’agera kuri miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda (miliyoni 22$), ibi ngo bizakorwa tariki 27 Kanama nk’uko bitangazwa. Gatete Claver Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko izo mpapuro z’agaciro zizafasha isoko ry’imigabane mu Rwanda ndetse akayabo kazazivamo kagafasha mu ishyirwa […]Irambuye