Digiqole ad

Police yerekanye abibye ibikoresho by’agaciro karenga 3,000,000

Kicukiro – Kuri uyu wa 22 Kanama kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro herekanywe abagabo bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bitandukanye, harimo iby’umuntu umwe bifite agaciro ka miliyoni eshatu.

Bafatanywe ibyo bibye
Bamwe mu bafatanywe ibyo bibye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo polisi yahawe amakuru ko mu muyji wa Kigali hari ubujura bw’ibyuma by’umuziki.

Police mu gitondo kare kuri uyu wa 21 Kanama yerekeza mu rugo rw’uwitwa Tuyizere Jean Claude bakunze kwita Mukundabantu maze aza ahabasanga afite ibindi byuma avuye kwiba.

Ibyo yafatanywe ako kanya yari avuye kubyiba ku mugabo witwa Masozera Diogene wanatubwiye ko ibi bikoresho bye byari byibwe bifite agaciro ka miliyoni eshatu.

Masozera utuye ku Kimihurura Yagize ati “ ni televiziyo nini, playstation z’abana na decoder, urebye byose hamwe ni miliyoni eshatu”.

Ubu bujura bwakorewe Masozera bwakoreshejwe hifashishijwe igikoresho bita ijeki (jack) mu gutazuura za grillage z’amadirishya nk’uko umwe muri aba bajura ubyemera witwa Tuyizere Jean Claude yabyerekanye.

Tuyizere nyamara ni umusore w’imyaka 18 gusa, yemera iki cyaha akanagisabira imbabazi ko ndetse arekuwe yahita aca ukubiri n’ubujura ngo akajya kwihangira umurimo wamuteza imbere.

Rwahigi Jean Dedieu wafatanywe televiziyo esheshatu ukekwaho gukora ubucuruzi bw’ibi bikoresho byibwe atangaza ko asanzwe ari umukomisiyoneri, abasha kumenya ahari ibikoresho ngo nk’ibi bya make akabigura akagenda abisubiza. Polisi yo ivuga ko uyu nawe ari umujura bariya ababyibye babizanira.

Umwe muri aba basore yafatanywe n’umushoferi witwa Jean Baptiste Umenyababo nawe ukekwaho kuba yari asanzwe akorana nabo bya hafi dore ko yari anatwaye uwafatanywe ibi bikoresho we unabyiyemerera.

Umenyababo yatangaje ko asanzwe atwara abacuranga umuziki (DJ) mu mujyi wa Kigali ariko ubwo yafatwaga akaba yari atwaye uwamubwiraga ko yimutse ahagana mu saha ya saa cyenda z’ijoro.

Kuba uyu yimuraga yari afite ibyuma by’umuziki gusa, byatumye hibazwa impamvu nta makenga yagize yo kuba atwaye umuntu uri kwimuka aya masaha atwaye ibi byuma gusa, asubiza agira ati “ iby’ubujura sinabimukekeragaho nkurikije uko ameze”.

Aba basore batanu, bose bigaragara ko ntawurengeje imyaka 35 bakaba bakurikiranyweho ubujura bwa televiziyo umunani, harimo ebyiri nini bakunze kwita “Flat Screen”, amaradiyo manini abiri, lecteur esheshatu, na za decoder.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. Mbabazi Modeste arakangurira abaturarwanda gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru y’aho bakeka ubujura ngo kuko biba umuturanyi ugaceceka ejo akaba ari wowe biba.

Supt Mbabazi asaba kandi abantu kwirinda kugura ibyo babonye byose bita ibya macye cyangwa ibya occasion kuko ufashwe waguze igikoresho kibwe ubarwa nk’umufatanyacyaha mu bujura.

Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko uhamwe n’ubujura buciye icyuho bwo gufungura no kumena amazu y’abandi ahanishwa ibihano by’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’ibyo yibye.

Baguwe gitumo na Police bafatanwa ibikoresho by'agaciro bari bamaze iminsi biba mu mazu y'abantu
Baguwe gitumo na Police bafatanwa ibikoresho by’agaciro bari bamaze iminsi biba mu mazu y’abantu
Iki cyuma afite ni igikoresho kibafasha gutazuura bagatandukanya za grillage z'amadirishya n'inzugi ngo binjire bibe
Iki cyuma afite ni igikoresho kibafasha gutazuura bagatandukanya za grillage z’amadirishya n’inzugi ngo binjire bibe
Uyu mujura ubyemera arerekana uko bakoresha iki cyuma
Uyu mujura ubyemera arerekana uko bakoresha iki cyuma
Ibikoresho byo mu nzu z'abantu barabitwara badasize n'utumeza biterekwaho
Ibikoresho byo mu nzu z’abantu barabitwara badasize n’utumeza biterekwaho
Ni abajura bari bafite gahunda ndende kuko iriya modoka ya Carina E iparitse iruhande rwa biriya bikoresho ari iyo bakoreshaga batwara ibyo bibye
Umwe mu bafashwe yari atwawe muri iriya modoka ya Carina E ahagana saa cyenda z’ijoro, uwari uyitwaye avuga ko ngo ari umuntu yari aziko yimuye atari azi ko atwaye umujura
Masozera wari wibwe ibikoresho by'agaciro ka miliyoni eshatu yashimiye Polisi y'u Rwanda ku kazi nk'aka idahwema gukora
Masozera wari wibwe ibikoresho by’agaciro ka miliyoni eshatu yashimiye Polisi y’u Rwanda ku kazi nk’aka idahwema gukora

 

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ytred

  • police ikomeze akazi kayo kuko irakora kandi ikagera kuntego kandi natwe abaturage tuyifashe kugaragaza aho ibyaha bibera

Comments are closed.

en_USEnglish