Digiqole ad

Izamuka ry’ubukungu bw’igihugu rijyanye n’imibereho y’Abaturage – Rwangombwa

Mu kiganiro Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yatanze kuri uyu wa kane igaragaza uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, ubuyobozi bw’iyi banki bwavuze ko ibipimo bigaragaza ko igihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka cyagenze neza ku buryo nta mpungenge z’uko ubukungu bw’u Rwanda bwakongera kumanuka nk’umwaka ushize byabayeho kandi ngo igishimishije ni uko bujyana n’imibereho y’Abanyarwanda.

Ambasaderi John Rwangombwa, umuyobozi wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR).
John Rwangombwa, umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Mu mwaka ushize wa 2013, umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda waramanutse ugera kuri 4,7% bitewe n’uko bimwe mu bigize ubukungu bw’igihugu harimo ibikorwa bya Guverinoma, imyenda za banki n’ibigo by’imari bitanga, ubucuruzi bw’imbere no hanze y’igihugu, ubuhinzi n’ibindi bitari byifashe neza.

Guverineri John Rwangombwa, uyobora BNR yavuze ko ikibazo cyabaye umwaka ushize kiri kugenda gikemuka kandi hari n’icyizere ko muri uyu mwaka intego y’izamuka ry’ubukungu ku kigereranyo cya 6.0% izagerwaho.

Ibi ngo akabishingira ko ubu Guverinoma ari nawe muguzi wa mbere mu bukungu bw’u Rwanda nta kibazo ifite; imibare ikaba igaragaza ko inguzanyo amabanki atanga zavuye kuri 12,4% zigera kuri 47,8% ndetse n’umusaruro wa serivisi ukaba wariyongereye.

Ibi ngo byatumye igiteranyo cy’ibyacurujwe (total turnovers) muri rusange mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka kizamuka kigera kuri 20,1% ugereranyije na 12,6% yari yabonetse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Ubyobozi bwa BNR ntibwagaragaje igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka kuko ngo urwego rw’igihugu rw’ibarurishamibare rutarayigaragaza.

Guverineri Rwangombwa yatangaje ko bizeye ko nta kizahinduka kinini ugereranyije n’imibare ya 7,4% yagaragaye mu gihembwe cya mbere ahubwo ngo ishobora no kwiyongera.

Izamuka ry’ubukungu rijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda?

John Rwangombwa yashimangiye ko imizamukire y’ubukungu bw’igihugu ijyanye n’izamuka ry’ubukungu bw’abaturage kabone n’ubwo kwiyongera kw’ibiciro ku masoko bikomeje kuba kuri 5% ndetse bikaba bigaragara ko bigenda birushaho kuzamuka.

Rwangombwa yavuze ko imibare igaragaza ko ibyo umuturage yanjizaga mu mufuka we mu myaka itanu ishize binyuze mu mushahara cyangwa izindi nzira nabyo byagiye bizamukana n’ubukungu bw’igihugu.

Ati “Niyo wakumva umuntu avuga ngo nta kigenda, imibare dufite iragaragaza ko bigenda bizamuka, abantu bagenda barushaho kubona amafaranga.

Hari umuntu mu myaka itanu ishize utarabonaga n’ibihumbi 10, uyu munsi akaba abona ibihumbi 50 cyangwa 100, ariko uko ibyo winjiza bizamuka ni ko n’ibyo ukenera bizamuka.”

Rwangombwa kandi ntiyemeranya n’abavuga ko ukuri kuvugwa ku bukungu bw’u Rwanda atari ko ngo kuko ubuzima bugenda burushaho guhenda.

Yagize ati “Muri rusange iyo tureba igiciro cy’ubuzima (cost of living) ntabwo kiri kurushaho guhenda, ni uko nyine abantu batabura kubiburana, ibyo ni ibihoraho.”

Nubwo ibijyanye no kugera kuri serivisi z’ibigo by’imari n’amabanki, servisi muri rusange n’ubucuruzi bifatiye runini ubukungu bw’igihugu byifashe neza, imibare iragaragaza ko umusaruro ubuhinzi n’inganda nabyo bifite ijanisha riri hejuru ya 40% by’ubukungu bw’igihugu bitari byifashe neza muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka.

Si icyo kibazo cyonyine cyagaragajwe mu bukungu bw’igihugu kuko n’ibiciro bya bimwe mu byo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomeje kugabanuka; nk’iby’icyayi, Ikawa n’amabuye y’agaciro atandukanye.

Kuri ibi Rwangobwa yagize ati “Igabanuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ntacyo dufite twabikoraho, ni nacyo kibazo dufite nk’ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Guhangana nabyo rero guverinoma iri kwagura ubwoko bw’ibintu twohereza mu mahanga bizadufasha guhangana n’ikibazo giterwa n’uko guhindagurika kw’ibiciro.”

Ikindi kibazo gikomereye ubukungu bw’u Rwanda ni igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi bufite uruhare rwa 30% y’ubukungu bw’igihugu, Guverinoma ariko ikavuga ko mu kugikemura iherutse gutangaza gahunda yo kongera ubuso bwuhirwa ku butaka buhingwaho no kongera umusaruro w’ubuhinzi bwo mu bishanga.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ubukungu niba buzamuka mukazamura imishahara ya ba Nyakubahwa gusa ba rubanda rugufi bazaba abande? ariko Mana ukwiye kuturengera pe mwe muhembwa menshi ni mwe muziko ubukungu buzamuka.

    • Icyaha cyo gukina abantu ku mubyimba nta mategeko agihana mu Rwanda ngo ntange ikirego? Ariko baduhaye amahoro koko.Bayobewe ko amatwi arimo inzara(urupfu) atumva? Barasobanura ibiki?

  • Iryo zamuka ryubukungu muryerekeze za Kayonza kuko barikwicwa ninzara.

  • inzara iratumaze naho we yarangiza akadukina k’umubyimba!Twebwe ntacyo
    twabikoraho twicwa n’agahinda tureba gusa Imana izabibabaza.Iyo aba
    mwatunyunyuzaga imitsi gutya mwarangiza mugaceceka.

    • Hahahaha,Alice aransekeje kabisa

      • ibishanga bishubijwe abaturage bakabanza guhinga ibyo bakenera buri munsi byahangana n’inzara

Comments are closed.

en_USEnglish