Digiqole ad

Abanyamerika 20 ba ‘Peace Corps’ biyemeje gukorera neza u Rwanda

Mu nzu ituyemo ambasaderi wa America mu Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa 22 Kanama habereye igikorwa cyo kurahiza abakorerabushake 20 b’abanyamerika b’umuryango ‘Peace Corps’, Ambasaderi Donald W.Koran uhagarariye USA mu Rwanda yabasabye gukomeza gufatanya neza na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda guhindura ubuzima bw’abanyarwanda.

Abakorerabushake 20 ba Peace Corps hamwe na Ambasaderi Koran (iburyo) mu rugo rwe ku Kacyiru
Abakorerabushake 20 ba Peace Corps hamwe na Ambasaderi Koran (iburyo) mu rugo rwe ku Kacyiru

Amb Donald Koran yavuze ko umuryango wa ‘Peace Corps’ wari inzozi z’uwahoze ari Perezida wa Amerika John F Kennedy wawushinze mu 1961 kugirango ufashe ubuzima bw’abantu batandukanye ku Isi.

Ati “Ndabasaba ngo aho muri gukorera mu Rwanda mu bice bitandukanye aho mutuye mukomeza gufasha abanyarwanda kuzamura imyumvire yabo y’uburyo bafata ubuzima bwabo. Muhura n’inzitizi zitandukanye ariko muzabishobora.”

Muri uyu muhango, uwari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima Michel Gatete ushinzwe guhuza ibikorwa by’abaterankunga muri Minisiteri y’ubuzima yashimiye ubwitange aba banyamerika kuko abenshi aho bakorera ngo nta mazi meza ahagije ahaba, nta mashanyarazi ngo ni ubwitange bukomeye.

Aba bakorerabushake 20 bamaze ibyumweru 11 bakorera mu Rwanda mu turere twa Muhanga, Gatsibo, Gakenke, Karongi,  Rulindo, Rwamagana n’ahandi mu gihugu. Bakaba bagomba kumara imyaka ibiri.

Jen Hedrick uyobora umuryango wa ‘Peace Corps’ mu Rwanda yabwiye aba banyamerika bashya mu Rwanda baje gukorera ubushake mu rwego rw’ubuzima, ko u Rwanda ari igihugu gifite gahunda ifatika y’iterambere, bityo nabo bagomba kuguma muri uwo murongo u Rwanda rurimo.

Ati “Muje gufasha u Rwanda kurwanya indwara z’ibyorezo, kurwanya agakoko gatera SIDA, kugabanya impfu z’abana na malaria

Jen Hedrick uyobora peace Corps mu Rwanda
Jen Hedrick uyobora peace Corps mu Rwanda

Lavar Thomas umwe muri aba banyamerika baje gukorera ubushake mu buzima mu Rwanda azajya gukorera i Karongi yibanda cyane mu bijyanye no kurwanya SIDA, kurwanya imirire mibi no kuringaniza imbyaro.

Lavar yabwiye Umuseke ko ubu amaze kumenya amagambo y’ibanze mu Kinyarwanda, amaze kumenya guteka bya Kinyarwanda ndetse gahunda zimwe na zimwe nka ‘Kandagira ukarabe’, Akarima k’igikoni’ n’ibindi bigendanye no kurwanya imirire mibi amaze kubimenya.

Coroline Farris  nawe ni umwe muri aba bamaze iminsi micye bakorera mu Rwanda kubwa ‘Peace Corps’ avuga ko bazakomeza gufasha kubaka ubuzima bwabo

Iyi ni inshuro ya gatandatu mu Rwanda haje abakorerabushake baje gukorera mu Rwanda ba ‘Peace Corps’ aho baje basanze abandi bari bahasanzwe.

Peace Corps yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975 ihagarara mu 1994 kubera Jenoside bongera kugaruka gukorera mu Rwanda mu 2008 bisabwe na Perezida Paul Kagame mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Amerika kuwa 18 Nyakanga 2008.

Kuva mu 2009 mu Rwanda hamaze kuza aba bakorerabushake ba ‘Peace Corps’ basaga 400.

Gatete Michel yabijeje ko Ministeri y'Ubuzima izakomeza gufatanya nabo
Gatete Michel yabijeje ko Ministeri y’Ubuzima izakomeza gufatanya nabo
Lavar Thomas hamwe na Ambasaderi Donald W Koran
Lavar Thomas hamwe na Ambasaderi Donald W Koran
Caroline avuga ko bimushimisha cyane gufatanya n'abanyarwanda guhindura ubuzima
Caroline avuga ko bimushimisha cyane gufatanya n’abanyarwanda guhindura ubuzima
Lavar Thomas ibumoso , ukurikiyeho ni Emily Kitterman, na Shane Adams bayoboye itsinda mu kubyina
Lavar Thomas ibumoso , ukurikiyeho ni Emily Kitterman, na Shane Adams bayoboye itsinda mu kubyina
Bamwe bambaye amayugi ya kinyarwanda
Bamwe bambaye amayugi ya kinyarwanda
Ambasaderi Donald W.Koran hamwe n'umuyobozi wa Peace Corps mu Rwanda Jen Hedrick
Ambasaderi Donald W.Koran hamwe n’umuyobozi wa Peace Corps mu Rwanda Jen Hedrick
Bagerageje kwerekana imbyino za Kinyarwanda bamaze kumenya
Bagerageje kwerekana imbyino za Kinyarwanda bamaze kumenya

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muzaba mureba icyo bazadukorera

  • nibatubere ba ambassador beza kandi hari byinshi byiza byo kuvuga ku Rwanda.

  • SHA ABA IKIBA KIBAGENZA TURAKIZI!!!!!!!!! NGO BAJE KWIFATANYA NATWE MU BY’UBUZIMA? OHHO, NI INKERA-KUNEKA NAMWE NGOO…………

  • Hanyuma mwe mupinga ibyo Peace Corps ikora mukora iki ngo imibereho y’abanyarwanda irusheho kuba myiza ? Muravuga gusa ?

  • aba bakorerabushake baze badufashe byinshi bijyanye no kubaka igihugu maze umubano wacu n’amerika ubyare umusaruro

  • Kugeza ubu hari ibintu ntariyumvisha:1. Buri mwaka tugira abantu barangiza muri kamuniza haba hanze cg mu rwanda ngo bize ibintu bitandukanye,… nyamara ngo iyo dushaka intiti ni ukunjya ibwotamasimbi!2. Abashomeri babanyarwanda bagandagaje impande n’impande, nyamara nta numwe ubitayeho kumva ko umuntu avuye iyo gihera bagashika ndabona ari ugukabya.mugire ibyo mukosora mwe mutubwira ko urwanda rutera imbere, exactly ni ukuri ariko se bitumariye iki niba twe tudatera imbere mu mikorere,…eg: imiturirwa n’imihanda byubakwa  n’amasosiyete yo hanze, ubuvuzi buteye imbere nabwo ni uko, ubwo se twe twaba twiga cg dusoma ? THX abakunda u Rwanda

    • Nanjye nibaza icyo izo ntiti mu Rwanda zirumariye ariko ikibazo ntabwo kiri kuribo kiri kubuyobozi butabaha agaciro bakwiye ahubwo bakagaha abanyamahanga.harya kwigira badutoza bishatse kuvugiki?

  • erega u Rwanda ni igihugu kiza kandi gifite nabaturage beze bazi gukorana neza nababagana , peace corps rero ntago yayobye ahantu hea ho gukorera kandi no kugira umusaruro mubyo ukora byaba ukwimakaza amahoroni mu Rwanda rwose

Comments are closed.

en_USEnglish