28 Kanama 2014 – Abashoramari 50 b’abayapani bamaze iminsi basuura nabaganira n’inzego zitandukanye mu Rwanda, kuri uyu wa kane basuye igice cyatunganyirijwe inganda kari i Masoro mu karere ka Gasabo banasura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere( RDB) bashaka kumenya amahirwe ahari mu gihe baba biyemeje gushora imari yabo mu Rwanda. Umwe muri bo yemeza ko basanze hari […]Irambuye
Kimihurura – Perezida Kagame yaraye abonanye n’abasirikare bo ku rwego rwa General ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda mu nama y’umuhezo ariko isanzwe nk’uko Minisiteri y’ingabo ibitangaza. Iyi nama iteranye nyuma y’iminsi micye Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abasirikare barinda umukuru w’igihugu atawe muri yombi, kimwe n’abandi bahoze mu ngabo barimo Frank Rusagara […]Irambuye
Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bwarezemo Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 15 ibyaha bikomeye bijyanye n’iterabwoba, no kugirira nabi ubutegetsi buriho ruzasomwa kuwa gatanu tariki ya 29 Kanama 2014 ku cyicaro cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe. Ni urubanza rumaze hafi umwaka rwavuzweho cyane mu Rwanda no hanze yarwo. Ibi ni ibyo ukwiye kumenya byaruranze […]Irambuye
Kirehe – Saa munani n’iminota icyenda (2.09PM) ku isaha yo mu Rwanda kuri uyu wa 26 Kanama nibwo imodoka ya mbere yanyuze ku kiraro gishya cya Rusumo, iyi ni imodoka ifite plaque T931CSN yo muri Tanzania yinjiraga mu Rwanda. Iki kiraro gishya kikaba ubu cyatangiye gukoreshwa. Iki kiraro gifite ubushobozi bwo kubisikanaho imodoka ebyiri nini. […]Irambuye
Ibisa n’itangazamakuru mu Rwanda ndetse n’imikoreshereze ya WhatsApp muri iki gihe bikomeje guteza ibibazo bya hato na hato mu muryango nyarwanda. Ibiriho ubu ni ubutumwa buri gukwirakwira kuri za WhatsApp z’abantu ko Emma Claudine, umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Salus yatwitse umukozi we wo mu rugo, nyamara ni ibihuha ariko bifite inkomoko ku kitwa ko gikora itangazamakuru. Rwandapaparazzi.net […]Irambuye
Nyuma y’uko u Rwanda rurezwe na Congo Brazzaville ndetse rukaza gusezererwa mu marushanwa yo gushaka itike y’imikino yanyuma y’igikombe cy’Africa cya 2015 kubera ko u Rwanda rwakinishije umukinnyi ufite ibimuranga bibiri. U Rwanda rwarajuriye, kuri uyu wa 27 Kanama nimugoroba nibwo umwanzuro kuri ubu bujurire uza gutangwa i Cairo mu Misiri. Abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda barangajwe […]Irambuye
Mu biganiro mpaka byabareye byahuje urubyiruko 50 rwiga muri Kaminuza ku Isomero rikuru ku Kacyiru, kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Kanama 2014, baganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Birakwiye ko abadepite bicara mu Nteko kandi hari imbugankoranyambaga?”, urubyiruko rwagaragaje ko nta bushake rufite bwo kumenya inzego. Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango w’urubyiruko “Never Again-Rwanda”, urubyiruko rumwe […]Irambuye
Itegeko nº 02/2007 of 20/1/2007 rirengera abamugariye ku rugamba rigategeka ko hari ibyo bagenerwa bitewe n’ibyiciro bashyizwemo. Aba bahoze ari abasirikare bamwe muri bo babwiye Umuseke ko ibyo bagenerwa ari bike ugereranyije n’ubuzima bw’iki gihe. Bashimira cyane Leta y’u Rwanda kubitaho, kububakira no kubafasha gutangira imishinga ibyara inyungu. Ariko bakaba ibyo bagenerwa bitabasha gutuma bakomeza […]Irambuye
Nyuma y’uko hasohotse imbonerahamwe nshya y’imishahara y’abakozi ba Leta kugera ku rwego rw’utugari, ba Gitifu (Executive Secretary) b’Utugari bavuga ko bababajwe cyane no kuba imishahara yabo yaragabanyijwe, nyamara iy’abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage “Social and development affairs officer” mu Kagari ikazamuka. Muri Ministeri y’abakozi ba Leta bavuga ko ari amakosa yari yakozwe kandi yamaze gukosorwa, […]Irambuye
Steven Baribwirumuhungu n’abandi bagabo batatu bekekwaho ubufatanyacyaha n’uyu uregwa kwica umuryango w’abantu batandatu muri iki gitondo bari imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Abaregwa ni Baribwirumuhungu Steven, umugabo Leonidas Simbarubusa yahungiyeho mu karere ka Ngororero uregwa guhishira Baribwirumuhungu wamuhungiyeho ndetse akamufasha gahunda bari batangiye yo guhindura amazina. Abandi babiri baregwa ni abagabo Tito Mugemanyi na Uwayisenge Livine […]Irambuye