Digiqole ad

Abasore n’inkumi 11 barangije amasomo yo gutwara Kajugujugu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2014, bwa mbere mu Rwanda abasore 8 n’inkumi eshatu bahawe impamyabushobozi ko barangije amasomo yo gutwara indege za Kajugujugu. Aba nibo ba mbere barangije amasomo  nk’aya bigishirijwe mu Rwanda.

Bamwe mu barangije hamwe n'abayobozi b'inzego zabafashije mu masomo yabo
Bamwe mu barangije hamwe n’abayobozi b’inzego zabafashije mu masomo yabo

Aba banyeshuri bigishijwe n’ishuri  “ Akagera Aviation”  mu gihe cy’amezi 13,  bize amasomo  atandukanye arimo gutwara indege, kumenya ikirere, gutwara indege mu ijoro, bakora amageragezwa n’ibizamini mbere yo kurangiza.

Aba banyeshuri barangije kwiga kugurutsa Kajugujugu bwa mbere mu Rwanda ni; Mutijima Cedric,Mathias Twahirwa, Chantal Mucyo, Meron Mutesi, Miquera Umuhoza, Emmanuel Ibambasi, Enock Higiro, Emmanuel Sande, Rusangwa Samuel, Alfred Kakuze na Didas Rwigema.

Aba banyeshuri bavuga ko nubwo bigiye mu Rwanda ubu bafite ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga ndetse ngo nta kibazo cyo kubura akazi bumva bazahura nacyo.

Mutijima Cedric umwe mu barangije yabwiye Umuseke ko bahawe ubumenyi bukenewe cyane mu gihugu nk’u Rwanda kandi bizeye kubyaza umusaruro ubumenyi babonye.

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko bishimiye ko muri aba barangije harimo abasanzwe ari abapolisi barindwi (7).

Meron Mutesi wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko bashimira u Rwanda amahirwe ruha urubyiruko ko nabo ubumenyi bahawe bazabubyaza umusaruro bubaka igihugu
Meron Mutesi wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko bashimira u Rwanda amahirwe ruha urubyiruko ko nabo ubumenyi bahawe bazabubyaza umusaruro bubaka igihugu

Umuvugizi wa Polisi ACP Damas Gatare yavuze ko aba barindwi barangije bazafasha Polisi y’u Rwanda gukomeza gukaza umutekano bakoresheje ikirere cy’u Rwanda.

ACP Gatare avuga kwigisha abana b’u Rwanda ubumenyi nk’ubu butamenyerewe cyane mu Rwanda ari ikintu cy’ingirakamaro kuko bigabanya igihendo cyo kwigishiriza hanze no guha akazi abanyamahanga.

Dr Alexis Nzahabwanimana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo  yavuze ko iki ari kimwe mu bisubizo ku kayabo k’amafaranga atangwa n’igihugu ku bajya gufata amasomo nk’aya mu mahanga biga gutwara indege nto. Hakaba hari n’abandi bari mu mahanga biga gutwara inini.

Avuga  aba banyeshuri bagomba kuba ikitegererezo mu byo bazakora kuko aribo ba mbere  bigiye mu Rwanda gutwara za kajugujugu.

Kajugujugu ni indege ikenerwa mu bihe by’ubutabazi bwihuse, gucunga umutekano, gutwara ba mukerarugendo n’ibindi.

Arerekana bimwe mu byo bize mu gutwara indege
Umwe mu barangije arerekana bimwe mu byo bize mu gutwara indege
Meron Mutesi mu byishimo byo kurangiza amasomo yo gutwara indege
Meron Mutesi mu byishimo byo kurangiza amasomo yo gutwara indege
Amasomo bayahawe na Akagera Aviation ku ndege za kajugujugu zitandukanye
Amasomo bayahawe na Akagera Aviation ku ndege za kajugujugu zitandukanye
Miquera Umuhoza yahembewe kwitwara neza mu bandi mu masomo barangije
Miquera Umuhoza yahembewe kwitwara neza mu bandi mu masomo barangije
Ababyeyi bari bishimiyeintambwe abana babo bateye
Ababyeyi baherekeje ababo bari bishimiyeintambwe abana babo bateye
Bahawe amasomo yo gukanika indege
Bahawe n’amasomo yo gukanika indege
Bamwe mu barangije n'abayobozi b'inzego zabafashije mu masomo
Bamwe mu barangije n’abayobozi b’inzego zabafashije mu masomo
Miquera na bagenzi be bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo
Miquera na bagenzi be bamaze guhabwa impamyabumenyi zabo

Mu cyumweru gitaha ikindi kiciro cy’abanyeshuri 16 nabo bazatangira aya masomo.

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • congz kuri aba barangije cyane kakunze alfred kandi mbifurije ishya n’ihirwe mubyo bakora 

  • Gutwara indege ni ibintu byiza. ubutaha ntimuzatubwire gusa abarangije n’abamerewe kubyiga. Ahubwo muzashyireho itangazo n’ibindi bya ngombwa bisabwa kugira ngo  ababyifuza bose bigeragereze amahirwe.

  • Congz ku barangije ,None se biyandikishiriza he ngo natwe tujye kubyiga,ni ibiki bisabwa se ?

  • Congratulation to KAKUNZE Alfred, wish u all the best

  • Iyi training ni nziza aliko ikozwe vuba vuba cyane ko gutwara indege (kajugujugu) bifite risque ku buzima bw’abapilote nabo batwara. Mbere ya genocide mu Rwanda bigishije huti huti abantu gutwara indege (mu cyahoze ali ESM) ALIKO UBU BOSE nta numwe ukiliho, barapfuye kdi bose bali bakili bato, ntibizamere gutyo kuli aba bana mbonye ku mafoto.. Muzabashakire n’andi mahugurwa hanze, barusheho kujyana na technologie no kumenya umwuga neza.Iyi Akagera aviation yatangiye ryali ikora ite? Ikizere ku bumenyi technique bw,’abalimu kingana gute? 

  • ni byiza kubona abana babanyarwanda barangiza amasomo nkayo ngayo rwose ntako bisa twizere ko ubumenyi babonye bazagirira igihugu akamaro.

  • Congs to my sisters Miquera and Mucyo for your achievements. Keep it up and stay blessed

  • Fantastic. This is what we call, Kwigira. Bravo Rwandan Youth. Thank you all, Stake holders for a tremendous work well done. Proudly Rwandan

Comments are closed.

en_USEnglish