Kuri uyu wa 18 Kanama 2014 Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhagno yerekanye umugabo w’imyaka 28 ukekwaho ariko kandi wemera ko ariwe wishe umuryango w’abana batanu na nyina ubabyara mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu byumweru bibiri bishize. Steven Baribwirumuhungu yafatiwe mu karere ka Ngororero kuwa gatanu tariki 15 Kanama aho […]Irambuye
Iterambere niko ababyiruka bo babyita, ababyeyi ariko siko babibona. Kuri bo ni ikibazo ko umwana w’imyaka 16, 17, 18 cyangwa 20 atangira gushushanya ibyo akunda ku mubiri we ngo ni ibigezweho. Kwishushanyaho ku mubiri ‘tattooing’ ntabwo ari ibintu by’abanyarwanda, ntabwo ari umuco nyarwanda. Kera mu Rwanda habagaho ibyo bitaga “Guca Imanzi z’ubwiza” bigakorwa umubiri usharurwaho […]Irambuye
Bamwe mu bakilistu ntibiyumvisha uburyo bishyuzwa amafaranga y’ubwiherero ku Kiliziya zimwe na zimwe mu gihe ibikorwa bya Kiliziya byinshi birimo n’inyubako biba byavuye mu maboko yabo. Bavuga ko ntawanze isuku aho ku nsengero na za Kiliziya ariko nanone bamwe basanga ari ugukabya kwishyuzwa; ituro ry’umwaka, ituro ry’umuryango remezo, ituro rya batisimu n’andi masakaramentu, ituro ryo […]Irambuye
Apotre Paul Gitwaza, Masasu, Jean Sibomana, Mgr Mbonyintege ndetse n’abandi bayobozi n’abavugizi b’amadini n’amatorero mu Rwanda ubwo bafataga umwanya wo gusaba imbabazi ku ruhare rw’amadini n’amatorero muri Jenoside baboneyeho no gusaba imbabazi kubera ko bamwe mu bayobozi bagikoresha ivangura rishingiye ku bwoko n’uturere mu kuyayobora, hari mu giterane cy’amasengesho y’igihugu ahuza abanyamadini n’abayobozi ‘Rwanda Shima […]Irambuye
‘Bushombe’, izina amaranye imyaka 15, niryo rizwi cyane kurusha Jean Claude Ayirwanda amaranye imyaka 45 afite, kubera ikinamico “Urunana”. Uyu mugabo wubatse asanga impano zirimo n’iyo gukina amakinamico ari amahirwe ku rubyiruko ruyifite uyu munsi kuko ishobora kubabeshaho. Mu ikinamico “Urunana” akina nk’umugabo wa ‘Kankwanzi’ n’umwana wabo ‘Claire’. Bushombe mu ikinamico azwiho ubunyangamugayo, umuhate wo […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2014 akanama k’imyitwarire k’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, katangaje ko u Rwanda ruvanywe mu marushanwa y’amajonjora yo gushaka ticket yo kujya mu gikombe cya Africa 2015 kizabera muri Maroc. Uyu mwanzuro ukurikiye ikirego cyatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo (FECOFOOT) nyuma y’umukino ubanza wabaye tariki 20 Nyakanga 2014 i […]Irambuye
Gukomeza kugira ubumwe no gufatanya na guverinoma ni bimwe mubyo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye amatorero ya gikiristitu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) imaze ishinzwe kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2014. Minisitiri Murekezi yababwiye ko kwizihiza umunsi nk‘uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso […]Irambuye
Umuhanzi Tom Close n’umugore we Niyonshuti Tricia babyaye umwana w’umukobwa ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa 16 Kanama 2014 mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru. Tom Close w’imyaka 28, yari mu ikipe y’abaganga babyaje uyu mugore kuri ibi bitaro asanzwe akoraho bya Polisi. Tom yabwiye Umuseke ko umwana wabo bamwise akazina ka Ella bivuga […]Irambuye
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Kayonza na Nyanza bari bamaze iminsi itanu mu Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) i Nyanza bahugurwa mu bijyanye n’ubuhesha bw’inkiko, baravuga ko hari amakosa menshi bakoraga ku bw’ubumenyi buke bari bafite, nk’uko babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama […]Irambuye
Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari yaberaga i Luanda muri Angola yafashe umwanzuro wo guha inyeshyamba za FDLR inyirantarengwa yo kuba zose zamaze gushyira hasi intwaro bitarenze tariki 31 Ukuboza 2014, ngo iramutse ibirenzeho izatangira kugabwaho ibitero bya gisirikare. Iyi nama yahuriyemo Perezida wa Reoubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Joseph Kabila, Perezida […]Irambuye