Abadepite b’Abayapani bashimiye ibyagezweho na Tumba College
Amajyaruguru – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama Ishuri rikuru ry’ikoranabunga TCT (Tumba College of Technology) ryashimiwe n’itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’Ubuyapani ku kazi keza rikomeje gukora ko gufasha igihugu cy’u Rwanda kugana ku iterambere.
Leta y’u Rwanda ikangurira urubyiruko kwitabira kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kuko byagaragaye ko ariyo agira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwihangira imirimo ihora ikangurirwa Abanyarwanda.
N’ubwo umubare w’amashuri makuru yigisha aya masomo y’ubumenyi ngiro mu Rwanda ukiri hasi amwe muri yo ari guhindura byinshi mu iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko ishuri rya TCT (Tumba College of Technology) nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’Ubuyapani igihugu gisanzwe gitera inkunga iki kigo.
Aba badepite bavuze ko baje mu Rwanda kureba ibyo inkunga Ubuyapani buha u Rwanda imaze, bavuga ko ku ikubitiro bahise babona akamaro k’inkunga y’iki gihugu bakigera muri iri shuri riherereye mu karere ka Rulindo
Asahiko Mihara umwe muri aba badepite uyoboye bagenzi be yatangaje ko amakuru afite ku muvuduko w’iterambere ry’u Rwanda harimo uruhare rw’abanyeshuri barangije amasomo y’ikoranabuhanga muri iri shuri.
Yagize ati « ni kimwe mu bigo dukorana byagaragaje ko bitanga umusaruro uhagije ku bijyanye n’amasomo by’akarusho abagisojemo amasomo yabo twumva ko buzuza inshingano zabo neza mu kazi bakora».
Ubumenyi ngiro ni imwe mu nkingi zikomeye igihugu cy’ubuyapani kifashishije kugira ngo kibe kigeze aho kigeze ubu.
Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda Kazuya Ogawa nawe wari kuri iri shuri, yatangaje ko iyi ariyo mpamvu igihugu ahagarariye cyahisemo gufasha iki kigo kuko igihugu cy’u Rwanda gifite inyota yo kugera ku iterambere rirambye ndetse bakaba banishimira ko inkunga y’Ubuyapani idapfa ubusa.
« twifuje gukomeza kunganira igihugu cy’u Rwanda tubinyujije muri iki kigo kuko ubumenyi gitanga ni nabwo natwe bwatumye tugera aho tugeze ubu. Twishimira ko 70% by’abarangije aha babonye akazi ku buryo ubumenyibagikuyemo buri kugira uruhare mu iterambere ».- Ambasaderi Ogawa.
Tumba College of Technology ni ishuri ubu rifite umushinga wo kwagura ibikorwa inshuro ebyiri nk’uko byatangarijwe n’umuyobozi w’iki kigo Eng. Pascal Gatabazi.
Abaturiye iki kigo bagishimira ibyo kibafasha
Iki kigo kimaze imyaka irindwi muri Rulindo mu majyaruguru y’u Rwanda, ubu umuhanda wa kaburimbo wa kilometero icyenda uva ku muhanda mugari wa Kigali – Musanze umaze kuzura. Kimwe mu bikorwa remezo by’ibanze kimaze kugera ku batuye aha kubera iri shuri n’ibitaro biri aha hafi.
Emmanuel Buhigiro aturiye iki kigo avuga ko umuturage uhaturiye ufite inka nta n’umwe udafite Biyogazi. Ati « batuzaniye amazi, umuhanda wawubonye, hari abacitse ku icumu bagabiye inka, abakozi baho tubabona kenshi mu muganda…ni ishuri ryahinduye ubuzima bwa hano iwacu. »
Kuva iri shuri ryatangira gutanga ubumenyi, abanyeshuri 2 000 nibo bamaze kuharangiza amasomo yabo, 70% by’aba bose babonye akazi abandi bakomeje kwihangira imirimo.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
0 Comment
iri shuri ryagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kandi nabaryizemo ubu nibo bari gutanga umusaruro ni ukuri uwashima impano yabayapani ntabwo yaba akosheje kuko ibyo bateye inkunga byatugiriye akamaro
ubufasha bwa japan ni ubwo kwishimirwa kuko bufite aho bwatuvanye naho bwatuganishije kandi bibaye byiza natwe abana b’abanyarwanda babukopera maze igihe iyi nkunga izaba ihagaze
Comments are closed.