u Rwanda tariki 27 ruzacuruza izindi mpapuro z’agaciro
Kuri uyu wa 20 Kanama Leta y’u Rwanda yatangaje ko izongera gushyira ku isoko impauro z’agaciro z’agera kuri miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda (miliyoni 22$), ibi ngo bizakorwa tariki 27 Kanama nk’uko bitangazwa.
Gatete Claver Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko izo mpapuro z’agaciro zizafasha isoko ry’imigabane mu Rwanda ndetse akayabo kazazivamo kagafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere mu Rwanda.
Minisitiri Gatete yatangaje ko abashoramari bo mu karere ka Africa y’iburasirazuba ubwabo bashobora gushora muri izi mpapuro z’agaciro.
John Rwangombwa umuyobozi wa Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko n’abashoramari mpuzamahanga nabo bashobora gushora muri iri soko ry’impapuro z’agaciro.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo u Rwanda rwari rwatangaje ko ruteganya gushyira ku isoko impapuro z’agaciro mu kwezi kwa munani (turimo ubu) n’ukwa 11 mu mugambi wo kuzamura ibijyanye n’isoko ry’imigabane mu Rwanda no guhamagarira abashoramari mpuzamahanga gushora mu Rwanda.
Minisitiri Ambasaderi Gatete yavuze ko u Rwanda kandi rufite gahunda yo kongera kugurisha impapuro z’agaciro n’ubwo atavuze igihe bizakorerwa.
Muri Mata umwaka ushize, ku nshuro ya mbere, u Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro za miliyoni 400$ abashoramari bifuza kugura iz’arenga miliyari 3$. (Ibindi wifuza kumenya ku mpapuro z’agaciro kanda aho kuri iyo nkuru)
Abashoramari bakururwa n’ubukungu bwihuta bw’u Rwanda bwabariwe ku kigero cya 8.2% hagati ya 2006 na 2012, ndetse n’inzego za politiki zihamye mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Reuters.
Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka u Rwanda rurateganye ko umusaruro w’imbere mu gihugu uzazamuka ku kigero cya 6% – iki gipimo ni nacye cyatanzwe n’ikigega cy’imari ku Isi FMI.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ese ntibizarangira u Rwanda rubaye urw’abanyamahanga!!! tuzisanga twaratanzwe da!!!! ubanza ntazi ibyo mvuga reka nifate
ibi ni byiza cyane kuko bizatuma igihugu cyacu kihuta mu iterambere gusa muzahe umwanya munini abanyarwanda kugirango igihe amafaranga azabagarukira azagume iwacu.
umunyarwanda rwose utarasobanukirwa ibyerekeranye ibyizi mpapuro yaracitswe rwose aha niho hantu ho gushora amafaranga kandi ukaba wizeye ko amafaranga ayawe azakugirira akamaro rwose ndetse ukunguka ntagushidikanye kandi ibyo ayo mafaranga akoreshwa iigsekeje kandi gishimishije nuko aritwe bigarukira bikagirira akamaro , harakabaho leta yubumwe rwose
Nkuwari warayashoye muri 1989 bamwungukiye angahe? Inzego za politiki zidashinguye kuri demokarasi ntakigenda zishobora kwikubitahasi ako kanya.Ibyerekeye kuzamuka kubukungu ntabwarimu rwanda honyine naKongo duhora dusekayo ifite 8,5%
Uzaza kwishyuza leta izakurikiraho nibamwamagana ntazagirengo ntiyaburiwe bihagije dore aho nibereye.
Arretez de nous endeter jusq.au cou!
Comments are closed.