Tanzania, Burundi, UG, Rwanda na DRC byavanyeho inzitizi ku mipaka
Ibi bihugu bihuriye ku kitwa CCTTFA (Central Corridor Transit Facilitation Agency) mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 20 Kanama ihuje ba Minisitiri b’ibijyanye n’ubwikorezi muri ibi bihugu, biyemeje ndetse banasinya ku masezerano yo kuvanaho inzitizi zose ku mipaka zatumaga imihahiranire hagati y’ibi bihugu itagenda neza.
Ba Minisitiri bose babanje kwemeranya ko inzitizi nk’izi mu bwikorezi hagati y’ibihugu ari intambamyi ku kwihuta kw’iterambere muri rusange
Justin Kalumba Mwana Ngongo Minisitiri ushinzwe ubwikorezi n’itumanaho muri Congo Kinshasa yabwiye Umuseke ubucuruzi kugirango butange umusaruro buba bugomba kwihuta, kugirango ibi bigerweho ngo inzitizi zose zituma ibicuruzwa bikerererwa mu mayira hagati y’ibihugu muri aka karere bon ka Congo bemera ko zikwiye kuvanwaho.
Mwana Ngongo ati “Icya mbere ni ubushake, icya kabiri ni ukujya hamwe no kubyumvikanaho kw’abayobozi icya gatatu ni ugushyira mu bikorwa ibyo abantu bemeranyijwe. Gukuraho inzitizi ku mipaka iri hagati yacu buri wese arabona inyungu zabyo.”
Minisitiri Justin Mwana Ngongo asanga bidakwiye ko niba ibicuruzwa biri mu nzira aho bigoba kumara iminsi itatu ngo bigere aho bigenewe bimara iminsi 10 kubera inzitizi za za gasutamo n’ibindi biri hagati y’ibihugu.
Gukuraho inzitizi hagati y’ibi bihugu bine ngo bizihutisha ishoramari ndetse bikurure abandi bashoramari kuza ari benshi mu karere bityo ubukungu bwako buzamukane n’imibereho myiza y’abagatuye.
Dr. Alexis Nzahabwanimana umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi mu Rwanda yatangaje ko mu nama y’uyu munsi biyemeje ko imipaka hagati y’ibi bihugu igomba gukora amasaha 24/24 kandi inzitizi zose ziri ku mipaka zikavanwaho.
Muri iyi nama Dr Nzahabwanimana yasobanuye ko ihuriro ry’ibi bihugu ryagaragaje gahunda bafite mu myaka itatu iri imbere, buri gihugu kihatira gukosora ibitagenda neza mu bijyanye n’imihahiranira hagati yacyo n’ibindi.
Uganda n’u Burundi muri iri huriro nibyo bihugu busa bidahana umupaka, Tanzania, Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa byose bihana imipaka kandi ababituye bahahiranira buri munsi.
Kuva iri huriro ryajyaho ngo hari ibimaze gukorwa kuko nko muri Tanzania ku muhanda ugana mu Rwanda ngo hahoze imipaka (bariyeri) 15 ariko ubu hasigayeho itatu gusa ndetse ngo hasigayeho kuzasigaraho umwe mu mpera z’uyu mwaka.
Mu bigomba kunozwa hagati y’ibi bihugu harimo kubaka ibikorwa remezo ku mipaka n’ibindi byose bifasha ubwikorezi kwihuta, birimo ndetse no gusana imihanda no kubaka imishya.
Central Corridor Transit Facilitation Agency yashyizweho n’ibi bihugu igamije kandi koroshya imikoreshereze yabyo ku cyambu cya Dar es-Salaam no gukemura ibibazo byo gutinda kw’ibicuruzwa ku mipaka ya Rusumo, Gatuna, Mutakura, Rubavu, Bukavu, Kanyaru n’indi ihuza ibi bihugu.
Amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi ni ayo gukuraho inzitizi zose ku mipaka no gukoresha icyambu cya Dar es Salam mu buryo bworoshye.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
0 Comment
imyanzuro bagezeho ni myiza cyane kuko igihe hakiri ikibazo ku mipaka iterambere rizadindira ariko nibyihuta tuzagera kubyo twiyemeje mu bucuruzi kandi vuba.
uyu mwanzuro ni inyamibwa hakwiye rwose kureba ikintu rusange kandi ntawubangamiwe undi, ibi bigiye gufasha benshi kadni noneho nibwo abagize EAC bagiye kubona ibyiza byo kkwishyira hamwe, turashima cyane abayobozi bacu
Comments are closed.