Digiqole ad

Bushishi afitiye uruhisho (surprise) Perezida Kagame

Rubavu – Yakuze azi gushushanya cyane arangije amashuri abanza agira amahirwe yo guteza imbere impano ye mu ishuri ry’ubugeni ku Nyundo. Nubwo ababazwa no kuba mu Rwanda nta kaminuza yigisha iby’ubugeni ihari, ariko ibyo yize nibyo bimutunze ubu. Avuga ko ari gukora umushinga munini nk’uruhisho rwihariye azatura umuyobozi akunda cyane Perezida Kagame.

Bushishi hagati mu mashusho yakoze
Bushishi hagati mu mashusho yakoze

Yitwa Thierry Kiligi Bushishi afite imyaka 25 ni mwene Gilbert Sentibagwe nawe wari umunyabugeni wagiye anabitoza umuhungu we kuva akiri muto nk’uko Bushishi abyemeza.

Uyu musore wize iby’ubugeni muri ‘Ecole d’Art’ ku Nyundo ubu akorera muri Koperative y’abanyabugeni yitwa COPROVEPA/Rubavu. Amaze kumenyekana cyane kubera ubuhanga bwe mu gushushanya amashusho y’abantu, gukora ibihangano by’ubugeni mu mabuye y’amakoro n’ibindi bikundwa cyane cyane n’abakerarugendo n’abanyarwanda batari bacye bakaba bagenda babikunda.

Umurimo akora uramutunze, ndetse amaze kwigurira ibibanza bibiri i Rubavu kandi yahangiye umurimo ‘abajeune’ babiri bagenzi be yaguriye za mudasobwa bakoresha mu turimo tubaha inyungu bakabaho aha i Rubavu.

Bushishi asanga ibihangano bigaragaza umuco nyarwanda bigomba kwiyongera bikajya biwuratira amahanga.

Mu gushushanya kwe, kenshi yibanda ku mashusho y’ibyamamare, abantu kuri we bamubereye  urugero rwiza mu buzima nka Mandela n’abandi, uyu musore yatangarije Umuseke ko afite ikintu ari gutegurira Perezida Kagame mu bushobozi n’impano ye.

Bushishi Kiligi Thierry bakunda kwita Mampa ati:”Nkunda cyane Perezida Kagame, mufata nk’umuyobozi w’indashyikirwa ku isi yose kubera ibyo yakoreye u Rwanda n’amahirwe yaduhaye nk’abato, ubu mfite ‘projet’ ikomeye yo kumukorera ‘surprise’, ntabwo nayikubwira ejo abandi bakorikori batanyigana!, ndi kumutegurira ikintu kiza kizamushimisha kandi n’undi muntu wese uzakibona kizamushimisha”.

Bushishi amaze gukora amashusho menshi, avuga ko ibyishimo by’umunyabugeni atari ifaranga ahubwo ari kunyurwa n’uwaje amugana, ibi ngo nibyo umunyabugeni wese akorera hanyuma ifaranga rigakurikiraho.

Mu mashusho yamushimishije amaze gukora iyamunogeye cyane ni iyo yakoreye ingabo z’u Rwanda zishinzwe umutekano zirwanira mu mazi zizwi nka Marines, iyi shusho ikaba yarashyizwe ku kicaro cy’izi ngabo i Rubavu.

Ubwo Umuseke wamusuraga twasanze ari gushushanya Umwami Mutara Rudahigwa.
Ubwo Umuseke wamusuraga twasanze ari gushushanya Umwami Mutara Rudahigwa.

Kimwe mu bimubabaza ngo ni uko kugeza ubu mu Rwanda nta kaminuza yigisha ubukorikori nk’ubu akora we n’abandi benshi ngo batyaze impano zabo kurushaho, kandi nyamara ngo ibyo bakora ni ibintu bifite isoko rinini cyane ku rwego mpuzamahanga. Abanyabukorikori bari mu Rwanda uyu munsi nabo ngo bakaba badafite ubushobozi bwo kujya kwiyishyurira za kaminuza zo mu mahanga.

Ikindi kibabaza uyu munyabugeni ngo ni ukuba kugeza ubu Kigali, umurwa w’u Rwanda nta gishushanyo gikwiye cy’ubugeni kiranga uyu mujyi nk’uko indi mirwa mikuru ikunze kugira ibishushanyo by’ubugeni biyiranga.

Ati “ Iwacu mu Rwanda, igihugu cyiza kimaze gutera imbere ariko tukaba nta shusho dufite iranga Kigali yacu birambabaza cyane, gusa amaherezo abanyabugeni tuzayikora Kigali n’u Rwanda birusheho kumenyekana.”

Ubwo Umuseke wamusuraga twasanze ari gushushanya Umwami Mutara Rudahigwa.
Ubwo Umuseke wamusuraga twasanze ari gushushanya Umwami Mutara Rudahigwa.
Ku kazi ke yahatatse nk'ahakorerwa ubugeni koko
Ku kazi ke yahatatse nk’ahakorerwa ubugeni koko
Avuga ko Mandela yamubereye icyitegererezo mu kwihangana.
Avuga ko Mandela yamubereye icyitegererezo mu kwihangana.
Impano ye ntabwo ayisangiza, uyu ni umunyeshuri we twasanze yahaye umukoro
Impano ye ntabwo ayisangiza, uyu ni umunyeshuri we twasanze yahaye umukoro
Ishusho imushimisha ni iyo yakoreye ingabo z'igihugu zirwanira mu mazi i Rubavu
Ishusho imushimisha ni iyo yakoreye ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi i Rubavu

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kaminuza azajye muri IPRC KICUKIRO ntazabura ibintu bisa n`ibyo yize yiga. Ikindi kandi Abanyarwanda bakwiye gufunguka bakareba kure kuko isomo ritaboneka mu Rwanda ku rwego rwa Kaminuza si ukuvuga ko imahanga ritahaboneka. Ahereye kuri diplome y`amashuri yisumbuye afite, akongeraho ubunararibonye afite mu mwuga buherekejwe n`ibyo yakoze yabaduka akishakira ishuri mu bihugu hirya hino kandi akabasha kubona scholarship mu buryo bwo kwiga ibyo.. Ikindi Abakiriya bawe nabo bashobora kukubera ikiraro bagutungira agatoki aho wakomereza. Ibi ntidukwiye kubirebera mu kwiga gusa, ahubwo no mu buryo bw`imirimo ubu aho ibihe bigeze uwize neza akaba yiyizeye mu bumenyi yagombye kumenya ko gushaka akazi bitarangirira mu Rwanda. Niyo mpamvu itumanaho mu ikoranabuhanga ritezwa imbere. Gusa muri byose rubyiruka bana b`u Rwanda mukwiye kujya mubikorana amakenga kuko uko iri tumanaho mu ikoranabuhanga ritera imbere niko n`abatekamitwe biyongera. Bityo icyo wakwinjiramo cyose  banza ugire amakenga kandi ugenzure nibiba ngobwa ugishe inama abamenyereye kugenzura ubuziranenge bw`ibinyuzwa kuri za murandasi.

    • @Kalisa, ubwo se uramurangiye? IPRC Kicukiro nta bugeni bigisha, kuvuga ngo ibisa na byo na byo si igisubizo umuhaye! Kujya kwiga hanze ntawe uyobeye ko ibyo ashaka byose bibonekayo ariko si buri wese ugira ayo mahirwe.

      • Nibyo si buri wese ujya hanze, ariko ntabwo uzi niba yarabigerageje bikanga cyangwa niba azi ko binabaho. Ikindi nawe nta cyasha afite cyo kuba atajyayo. . Mufunguke  murebe kure mwe kumva ko byose birangirira aho amaso yanyu y`umubiri abasha kugera gusa. For IPRC Kicukiro ntabwo nzi neza niba biriya yize yabibonamo, gusa aho mpaherukira abantu bize muri “Ecole d`Arts” hari programs zarimo zibagenewe.  Naho kuvuga ngo ibisa nabyo ni uko nzi ko ushaka kwiga nubwo utakwiga exactly icyo wize mu mashuri yisumbuye 100% ushobora kwiga ikindi biri mu murongo umwe w`ubugeni, kandi ukakiga ukomeza gukora n`ibyo wakoraga bikakubesho unitegurira kuruta imbere hazaza. Nta abantu se uzi bize imibare bagera Kaminuza bakiga amategeko? Ntabo se uzi bize ubukungu bajya kaminuza bakiga indimi cg ibyo by` art making, etc.  Ng`iyo indorerwamo namusubirijemo naho kuvuga ko nta cyo namushubije ubwo wowe uri muri babandi bumva ko byose bagomba kubishyirirwa ku isahani uboshye utamika umwana ukiga kurya!

  • impano aba b’banyarwanda bafite ni nyinshi cyane ku buryo usanga twifitemo ubuhanga buhanitse, nakomereze aho kandi byanze bikunze bizamugeza aho ashaka

    • uwo mwana ndabona afite ubuhanga rwose!!!akarere akoreramo kari gakwiye kumuba hafi kuko ibyo akora abikorera igihugu bikagirira akamaro abanyarwanda.

  • azajye mucyahoze kitwa KIST hari mo agashami kitwa “Creative Design” niko kigisha umugeni.

  • Courage BUSHISHI, EAN forever

    • uwo musore afite ubuhanga buhanitse ariko kubera ubushobozi buke afite wasanga atarimo kugera kubyo yifuza kd afite ubuhanga buhanitse.

  • wow nkunda cyane kubona abana bize EAN bafite ubuhanga nkubu kandi nyuma yo gusoza kunyundo bataragiye ngo bicare ahubwo barabibyaje umusaruro mukomerezaho thierry onesme gedeon nabandi bose mwihesha agaciro mugahesha aho mwize nigihugu muri rusange

  • Nibyo nashakishe ishuri bityo azavemo azakuba Prof nawe abyigishe abandi. His Excellence se ko amara kubashakira bourse nyuma bakamutenguha uragirango agire ate !

  • muduhe contact yiwe

  • Ntureba ahubwo!!! Ubu koko uyu mwana ntiyagakwiye kubera urugero abantu beshi babangiza za Kaminuza, ariko ugasanga bafite inzozi zo gukorera abandi cyangwa ntibakomeze gushakashaka ngo bakaze ibyo bize, ugasanga n’ubwo yabuze akazi, ntanashaka ahantu yaba yihugura ngo ubumenyi bwe bwiyongere hanyuma washaka kumuha akazi ugasanga ubwenga bwe bwarakonje neza neza kuburyo hari n’ahno aba aruktwa n’umuntu w’umu shapu uzi gushakashaka wenda warangije nka secondaire gusa!!! Twige gushakashaka no kwirwanaho kuko igihugu cyacu nigitoya kandi ntan’umutungo kamere dufite, byumvikane neza rero ko ari twebwe tugomba kwishakamo ubushobozi. Murakoze

    • @steven igitekerezo cyawe ni kiza cyane courage kbsa kandi nuwu musore turamushyigikiye cyane akomeze atere imbere

Comments are closed.

en_USEnglish