Iburasirazuba – Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 14 Nzeri Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros plaqueRL 715 yavaga i Musanze ica Bugesera yerekeza mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma yakoze impanuka ku kiraro cyo ku mugezi w’Akagera ikiraro kiracika yituramo. Iyi kamyo yari yikoreye toni 45 z’ifumbire izivanye mu […]Irambuye
Inkera y’umuco gakondo yiswe “Hobe Rwanda” y’uyu mwaka yabereye muri Serena mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nzeri yitabiriwe n’Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bibiri, byatumye abahanzi nka Mani Martin, Mariya Yohana, Inganzo Ngari, Gakondo, Mighty Popo n’abandi batarama bashishikaye. Inkera (igitaramo) “Hobe Rwanda” ni igitekerezo cy’Abanyarwanda batandukanye biganemo abahanzi bakora indirimbo mu […]Irambuye
Update 13 Nzeri 2014: Abo mu muryango wa Mukategeri babyutse basubira i Goma kureba uko babona umurambo w’umubyeyi wabo waraye mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma. Kuvana umurambo i Goma babasabye ibyangombwa by’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, iby’umuyobozi ushinzwe isuku ndetse n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka i Goma. Izi nzego zose ngo ntabwo zikora muri week end, ibi […]Irambuye
Abari abakobwa bane ubu bakaba ari abagore bo mu mudugudu wa Butare mu kagari ka Ruhanga muri Ngororero bavuga ko babyaranye n’abahinde bane bakoraga ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ruri kurangizwa mu murenge wa Mushishiro. Abahinde babanye kuva mu 2010 bakanabatera inda, bababwiye ko bagiye mu biruhuko mu Buhinde, ntibagaruka none baribaza uzabaha indezo z’abana […]Irambuye
12 Nzeri – Abantu bagera ku 1500 bari i Rusororo guherekeza Patrick Kanyamibwa witabye Imana kuri uyu wa gatatu azize impanuka yo mu muhanda. Yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo. Mu kumushyingura abantu bose bamuvuzeho bagaragaje ubwitange, umurava no kudacika intege kwa Kanyamibwa. Uyu munyamakuru witabye Imana ku myaka 32 yakoraga cyane […]Irambuye
Kigali –Kuri uyu wa 12 Nzeri, mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2013/2014 yagezweho no kwakira iy’umwaka wa 2014/2015 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul KAGAME yashimiye ibyagezweho ariko yibutsa cyane ko hari intambwe nini itaraterwa. Yaboneyeho kunenga abayobozi banyereza imitungo ya Leta ndetse ko n’abanyereza imitungo bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakagarura […]Irambuye
Kigali – Uyu muhanzi, we n’abo bareganwa kuri uyu wa 12 Nzeri 2014 nibwo bari imbere y’ubutabera mu rukiko rukuru ku Kimihurura. Bwa mbere we na bagenzi be baje bambaye umwenda w’iroza w’imfungwa mu Rwanda. Abaregwa bagaragarije impungenge ko batiteguye kuburana kuko batarabona dossier zabo. Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa kugirango bose babone dossiers zabo nk’uko babyemererwa n’amategeko. […]Irambuye
Kigali – Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uwari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB Kantengwa Angelique. Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ahagana mu saa tanu z’ijoro kuri uyu wa kane kuwa 11 Nzeri, Kantengwa Angelique ari mu maboko ya polisi akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi […]Irambuye
Nyuma y’uko mu Ntangiriro z’uyu mwaka, Akarere ka Rubavu kimuye Koperative “Cooperative des Artisants Ebeniste et Menuiserie (COAME)” ikora ibijyanye n’ububaje mu kibanza yakoreragamo mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi kugira ngo hubakwe inyubako zigezweho z’imyuga zizwi nk’ “Agakiriro” ruracyageretse hagati y’Akarere n’iyi koperative; tariki 23 Nzeri bazitaba urukiko rw’ibanze rwa Rubavu ku kirego […]Irambuye
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 11 Nzeri 2014, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro imodoka itwara abana bo muri Remera Academy yakoze impanuka ubwo yariho ihaguruka ku bw’amahirwe nta mwana wahasize ubuzima mu bari mu modoka. Amakuru Umuseke ukesha abari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko umushoferi w’iyi modoka yayiparitse […]Irambuye