Abahanzi babajijwe n’Umuseke bamwe ntibabasha kubisobanura neza. Umwe akubwira ko ashiduka byabaye gusa, akumva ari ibintu ataba afiteho ubwigenge bwo kutabikora. Imbamutima n’umunezero byaba aribyo bibitera. Kuririmba ni umwuga utunze benshi, ariko ntuzabona umunyapolitiki avuga ijambo ngo ahumirize, ahubwo arakanura cyane, nta mwubatsi uhumiriza ku gikwa kuko arebye nabi yahanuka, nta musirikare uhumiriza kukazi, nta […]Irambuye
Tariki 10 Nzeri–Mu gusuzuma uko imihigo 77 Akarere ka Kamonyi kari karahize mu mwaka wa 2013-2014 yahiguwe, ubuyobozi bw’Akarere bwishimiye ko bageze ku ntego yo kuremera imirimo abantu ibihumbi bitandatu (6 000), ndetse uyu muhigo ngo bawesheje 100%. Ibi umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, yabitangarije abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko rwo gusura bimwe mu […]Irambuye
Umunyamakuru Kanyamibwa Patrick uzwi cyane mu makuru n’ibiganiro byo kuramya no guhimbaza Imana ku maradiyo, yari asigaye akora kuri Family TV, yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka ikomeye ku Kimihurura ku mugoroba wo kuri uyu wagatatu tariki ya 10 Nzeri 2014 nk’uko byemezwa n’aba hafi mu nshuti ze. Umwe mu bantu bo mu muryango waganiriye […]Irambuye
Nyarugenge – Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Rwampara cyimuriwemo imirimo y’icyahoze ari Ikigo nderabuzima cya Gitega barinubira ko bamaze amezi icyenda batishyurirwa umusanzu w’ubwizigame kandi amafaranga yawo bayakatwa ku mushahara wa buri kwezi. Ubuyobozi bwo bukavuga kobugiye kugikemura imbogamizi yabaye ubushobozi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Nzeri, nibwo aya makuru batishimiye na […]Irambuye
Kuri uyu wa 09 Nzeri Perezida Jakaya Kikwete yakiriye impapuro zemerera Eugene Segore Kayihura guhagarari u Rwanda muri Tanzania. Ibihugu byombi bimaze iminsi bitarebana ijisho ryiza muri politiki kubera ibitekerezo bya Perezida wa Tanzania ku kibazo cya FDLR iba mu burasirazuba bwa Congo. Jakaya Kikwete yahaye ikaze Ambasaderi Kayihura muri Tanzania nyuma gato y’uko uyu […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nzeri, Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rukiko rukuru rwagize umwere Nzirasanaho Anastase wahoze ari Senateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2003-2008, akaba yari yarakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cya burundu y’umwihariko Tariki 20 Werurwe 2014 ahamijwe […]Irambuye
Police y’igihugu cy’u Burundi yerekanye umuntu yataye muri yombi, akaba yemera ko ariwe wishe ababikira b’Abataliyani. Uwafashwe yitwa Christian Claude Butoyi, yari afite telephone igendanwa y’umwe muri aba babikira ndetse n’urufunguzo rwa couvent (aho ababikira baba) ari naho biciwe. Polisi mu gihugu cy’Uburundi yatangarije BBC ko Cristian Butoyi wemera kwica abo babikira nyuma yo kubafata […]Irambuye
Gicumbi – Ni umwana wo mu muryango uciriritse cyane mu murenge wa Muko mu ntara y’Amajyaruguru afite uburwayi bwo kubyibuha cyane. Ku myaka umunani afite ibiro bigera kuri 40, ntabwo amaguru ye ashobora kwakira uburemere bw’umubiri we. Ntabwo aratangira ishuri. Uyu mwana w’umukobwa wavutse mu 2005, yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke i Gicumbi, mubyo amubwira harimo inyota […]Irambuye
Gasabo – Mu ruzinduko yagiriye mu murenge wa Gikomero, kuri uyu wa 9 Nzeri, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibyangombwa byose bihari kugira ngo Abanyarwanda bihute mu nzira y’iterambere barimo. U Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange hari aho bavuye hari n’aho bageze ariko hari n’aho bifuza kugera ari naho hakwiye guhabwa agaciro […]Irambuye
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Hakizimana Asnapol, umusore uzwi cyane muri centre ya Gitwe mu Ruhango ku murimo wo gufotora, yafashe icyemezo cyo kuba umuhinzi wa kijyambere w’urusenda, uyu murimo w’ubuhinzi watumye arekera aho gufotora, umaze kumugeza kuri byinshi kandi avuga ko abona ejo he hazaba heza. Mu murima we, Hakizimana yabwiye Umuseke ko […]Irambuye