Digiqole ad

Ikamyo yaciye ikiraro gihuza Ngoma na Bugesera igwa mu Akagera

Iburasirazuba – Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 14 Nzeri Imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz Actros plaqueRL 715 yavaga i Musanze ica Bugesera yerekeza mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma yakoze impanuka ku kiraro cyo ku mugezi w’Akagera  ikiraro kiracika yituramo.

Ubuhahirane hagati ya Ngoma na Gashora bwahagaze kubera iyi mpanuka
Ubuhahirane hagati ya Ngoma na Gashora bwahagaze kubera iyi mpanuka

Iyi kamyo yari yikoreye toni 45 z’ifumbire izivanye mu karere ka Musanze maze ica umuhanda wa  Bugesera ugana mu murenge wa Sake muri Ngoma aho yari ijyanye ifumbire,  igeze ku kiraro yambuka Akagera ngo ifate hakurya mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi iki kiraro yakirushije imbaraga kiragwa na yo igwa mu mugezi.

Iyi kamyo yari itwawe na Patrick Ndamubaza w’imyaka 34 ari kumwe na kigingi we bombi babashije kuva mu modoka no mu mugezi ari bazima.

Emmanuel Nyamutera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi yabwiye Umuseke ko ubu ubuhahirane busa n’ubwahagaze hagati ya Bugesera na Ngoma kuko imodoka zikoreye ubu biba ngombwa ko zica i Kigali.

Yagize ati “Hakenewe ubufasha bwihuse ngo ubuhahirane bwahuye n’ikibazo gikomeye bwongere bukorwe uko bisanzwe kuko ubu bwahagaze.”

Ikiraro kiri hagati ya Rukumberi na Gashora ku mugezi w’Akagera kimaze imyaka irenga 35 gikoreshwa, Murigo Vedaste utuye hafi yacyo yabwiye Umuseke ko mu gihe cy’intambara yo kubohora u Rwanda iki kiraro cyaciwe n’ingabo za FAR zanga ko izo barwana za APR zicyambukiraho, cyongeye gusanwa nyuma ya Genocide.

Abaturiye aka gace bavuga ko usibye kuba ikamyo na yo yari iremereye cyane, ikiraro na cyo ubwacyo cyari kimaze gusaza.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • Mwacyubakiwe na Habyara murangije muramwica! Ngaho se nimugisane! Uzi icyo kiraro cya Rwabusoro amafranga n’ingufu zabaturage zakigiyeho? Agahinda ntikica.

    • Genda, ngo Habyara !!! we uziko nta n’isoni ugira,urakyafite iyo ngengabitakerezo, wamusanze se niba ukimukeneye!!!

    • abandi baravuga iterambere nawe ngo Habyara! yuuuuuuu! uracyari kure nkukwezi wowe.

  • Ibiraro byose biri mugihugu byubatswe muri za 1980 erega!

  • Barebe neza iyo kamyo iregeje Toni 45 ipakira ijana kujya hejuru 120ton no basanga Ali uburemere BWI kamyo bahane nyiri fumbire na. nyiri kamyo kuko birarenze ikamyo guturitsa ikiraro kuko gikomeye polisi nikore iperereza ryihuse abaturajye mwihangane. uwifuza habyara ibye numugani kera habayeho gisunzu

  • None se ibyo avuga si ukuri?iryo terambere muvuga murivuga mushingiye kuki ariko abanyarwanda muracyafunze mu mitwe yanyu

    • Ese mbabazi ko numva noneho wagira ngo uba mw’ishyamba!ngo iterambere turivuga dushingiye kuki!yabababa!abandi barigutahuka nawe uzaze urebe.hanyuma rero ngo abanyarda turacyafunze mu mitwe,ololololo,niba ariko bafunguka warengeje igipimo uri hafi gusara.

  • Bukeye David, umenya butaracya kuko mbona utasomye neza iyi nkuru. Umuturage arakubwira ko ikiraro cyashenywe na EX FAR mu rugamba ngo APR itambuka, nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu kirasanwa kugira ngo abaturage bashobore guhahirana. Ubwo se ni Habyarimana cyangwa FAR bagisannye? Reka kurota, kanguka bwakeye, kandi abacyubatse bazubaka ikindi gishya nkuko bubatse icya Kanzenze, kuko bahari kandi n’amafaranga yo kucyubaka arahari, igihugu ntikikiri muri 1994, turi muri 2014! Ubushobozi bwacu bariyongeye. Va ibuzimu, jya ibuntu!

  • @bukeye david, Icyo Habyara yari yarubatse Inzirabwenge zagisenye zihunga Iz’Amarere zibokeje igitutu.Nyuma y’uko bagisenya, Ex-FAR zari zisigaye inyuma zivuye i Gako ziyahuye mu mugezi.

  • Yebaba we ubu bagiye kuzajya baca i Zaza baza i kigali… Barebe ukuntu bongera kubaka kiriya kiraro rwose vuba kuko kirakenewe cyane

  • hanyuma se bavandimwe,kombona mutandukiriye cyane bigenze gute?ibi byerekana ko abanyarwanda twese dufite ikibazo cyo mu mutwe.habaye impanuka dushimire IMANA kuba ntawayiguyemo,ikindi kandi ntawe uyobewe ukuri nyakuri n’ibikwiye ntawe ubiyobewe,rero nimwihanganirane,HABYARIMANA JUVENAL,yabaye perezida w’urwanda ,yacyuye ikivi cye,mu mureke aruhukire mu mahoro ya nyagasani,niba yarakoze neza cyangwa nabi bizwi numutima we n’IMANA YO itagendera ku marangamutima,uko abanyarwanda bari babayeho ku ngoma ye niba byari byiza cyangwa bibi bizwi naburi munyarwanda wese wariho icyo gihe akaba anariho nubungubu kuko agerageza kugereranya ibihe byombi!!!!,ikindi kandi, nutariho icyo gihe ndakeka ko amateka ari umwarimu kuri we!!! UKURI NI UKURI KANDI KURARYANA ntawe utifuza gufatwa nkaho ariwe ufite ukuri ariko rero ababurana ari babiri ufite ukuri aba burya ari umwe:
    Leta rero ni ikore uko ishoboye igerageze isane icyo kiraro kuko ari ingirakamaro kuko kujya mu bugesera uvuye rukumeri ukarinda guca ikigali ni ikibazo gikomeye.ubutumwa kuri DUSABE NA CHARLES,ingengabitekerezo (IDEOLOGIE) kuyigira ntabwo ari bibi ,ahubwo kutayigira ,kugira mbi,cyangwa kumva ko ari wowe uzi gutekereza gusa abandi ntacyo bashoboye ni bibi cyane kuko bituma igihugu kidatera imbere:baca umugani ngo umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama:kandi ngo abagiye inama IMANA irabasanga: AMATEKA RERO NI UMWARIMU W’IBIHE,KANDI NI UMUCAMANZA W’ISI

    • Ubwo se kubona ko Juvenal Habyarimana yakoze nabi bisaba ubuhanga budasanzwe? Jyewe numva iki kibazo kitakagombye kubyara impaka kuko uwaba atabibona gutyo niwe waba ufite ikibazo kuko nk’uko wabivuze ukuri kuraryana ariko gukomeza ari ukuri!

    • ugize neza wa mfura weee

  • Ariko se buriya, wowe wiyita ABASA, irayankuru aho ikuriye nihe? Aho ivuze nabi HABYARA wawe nihe?
    Iryo ni ipfunwe gusa? Mujye musoma neza mbere yo kuvugishwa. Ibwo uvuze ibyo wisanganiwe mu mutwe; urega no guhahamuka ntibyabura?

  • Ariko se buriya, wowe wiyita ABASA, irayankuru aho ikuriye nihe? Aho ivuze nabi HABYARA wawe nihe?
    Iryo ni ipfunwe gusa? Mujye musoma neza mbere yo kuvugishwa. Ibwo uvuze ibyo wisanganiwe mu mutwe; Erega no guhahamuka ntibyabura?

    • njye muransetsa iyaba ibintu byose byaratangiriye kuri zero ubu tuba tugeze aha…? iyi Leta izi gusana cyne ndetse ikiraro kiza kigezweho kiriho utubari na brochette ubu nicyo gikwiye hariya hantu harya iyo kiza kuba kitarahabaye guhahirana biba byarabayeho kugeza ubu? mbona buri wese yarakoze guhera ku mwami

  • David, Jya mbere, ujyendane n’umuvuduko w’iterambere nyabu, mu gihe abandi bari gusiganwa bajya mbere, wowe utera izisubira inyuma. Kanguka bwarakeye ujye aho abandi bagana.

  • namahirwe kuba ntawe iyi mpanuka yahitanye urumvako habayeho kutamenya kuhanyuza ikamyo ingana gutya ariko twizereko hari ikigiye gukora iki kiraro kigasubira gukora kuko gifata benshi, dufite ubuyobozi bwiza burabifashamo abahatuye

  • Pole sana kuri Epaphrodite Nizeye!

  • ariko mwarasaze sha?ubu uyumwanya muribagiwe,aho muvuye?mumaze gusinda umutekano namahoro?uwabohoje igihugu akanakimenera amaraso,muramwirengagije?bavuga abantu mukavuga rwagasunzu waduhaga ibijumba mnamamininwa y,ibishyimbo?none muranywa amata,ninyama sha buri rugo rwa buri munyarwanda,ariko ntimushima.,sha nyamara mwava ibuzimu mukajya I buntu.kuko iterambere rirakataje,naho mwebwe musigaye kuruhu nkikirondwe ngo muribuka rwagasunzu habyarimana nibyo yadukoreye aduhekura,abacu twakundaga?yewe sawa koko?

  • Iyi nkuru ko nta HABYARIMANA urimo abatanga comments zanyu muramukura he?

    Keep up with objectivity, men! Leave aside your erroneous emotions, men!

    Let us stick together as we share life and death, men.

  • MURIGO AJYE ATANGA AMAKURU AZI NEZA SIKI CYARI CYARACITSE NI ICYAKABIRI UVUYE I GASHORA NTABYO AZI NAWE.

  • gusa dushimire umugabo bakunda kwitamandevu wakuyemo shoferi na convoyeur.

Comments are closed.

en_USEnglish